Ingabo za Congo zafashe bugwate umwana wo mu Rwanda bashaka amafaranga bayabuze bamwahiza inkeri
Umwana w’imyaka 12 wo mu kagari ka Rusura, umurenge wa murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu taliki ya 12/2/2014 yafashwe bugwate amasaha umunani n’ingabo za Congo zikorera mu gace ka Kibati nyuma yuko zitabashije gutwara inka zari ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
Ku isaha ya 6h30 nibwo uwo mwana yarimo gutora inkwi ku mupaka uri mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo, haragiye umubyeyi we witwa Ntuyenkabo usanzwe ufite inka ariko abasirikare ba Congo baza bashaka gutwara izo nka, umwana ababonye aburira se wahise azigiza kure y’umupaka mu Rwanda kugira ngo batazitwara.
Uwo mwana wari umenyereye ko ingabo ziza gutwara amatungo yikomereje gutashya inkwi maze ingabo za Congo zihageze ziramuhamagara zihita zimutwara, mu gihe abasirikare b’u Rwanda baje gutabara basanze ingabo za Congo zimugejeje kure mu nzira igana Kibati.
Kubera ko ingabo za Congo zisanzwe zitwara inka abaturage bagatanga amafaranga zacyetse ko ubwo zitwaye umwana, ababyeyi be bashobora gutanga amafaranga ariko abaturage barabyihorera nibwo ku gicamunsi nka 15h30 abaturage bagiye kubona babona umwana aragarutse ntacyo abasirikare bamutwaye.

Uwo mwana avuga ko bamujyanye Kibati bashaka ko bahabwa amafaranga ariko ngo bayabuze bamutegetse kujya kubashakira inkeri akabazanira hanyuma babona kumurekura.
Aya makuru Kigali today yatangarijwe n’abaturage yemezwa n’umuyobozi w’akagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana uvuga ko ingabo za Congo zisanzwe ziza gutwara amatungo nk’inka, intama n’ihene babisanze mu rugabano rw’ibihugu cyangwa bagatera ubwoba abaturage bagasiga inka uretse ko hari n’igihe inka zambukiranya imipaka abaturage ntibabimenye abasirikare bagahita bazitwara.
Uyu muyobozi kandi avuga ko iyo ingabo za Congo zitwaye inka zitegereza ko abaturage baza kuzigombora bagatanga amafaranga, ariko ngo amatungo magufi barayarya, ingero atanga ni umugabo witwa Sebabyeyi baherutse gutwarira ihene ebyiri bakazirya ndetse bagasiga bamukubise.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kigali tday mugerageze gushyira inkuru zanyu muzindi ndimi kuko amakuru yanyu aba akenewe cyane
inkuru zanyu zigarukira mu karere gusa.