Abagore batatu binjiye mu iduka ry’umucuruzi witwa Ntirenganya Barnabé ucururiza mu isantere ya Congo Nil mu murenge wa Gihango tariki 19/09/2013 batangira kumubaza ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye, ariko umwe muri bo yikinga inyuma y’abandi atangira kuyora ibishyimbo ashyira mu mufuka yari yitwaje.
Abagize itsinda ry’akarere ka Ngororero ryashyiriweho gukusanya amakuru ku miryango y’abanyeshuri biga muri kaminuza basaba kwishyurirwa na Leta, bavuga ko ingendo bakoze mu miryango y’abo banyeshuri zabaye n’umwanya mwiza wo gukangurira ababyeyi kwita ku nshingano zabo no kubyara abo bashoboye kurera.
Abahanzi biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) bakoze ishyirahamwe rizajya ribafasha kwiteza imbere no gufashanya mu buhanzi bwabo dore ko amasomo ataborohera gukora umuziki uko byagakwiye.
Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Burera basobanuriwe ibijyanye n’umushinga LIFAM (Linking Farmers to Martkets) uzabongerera ubushobozi mu mikorere ndetse ugatuma banabona amasoko y’umusaruro wabo, yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, aratangaza ko igikombe ako karere kegukanye kubera kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2012/2013, kagikesha ubufatanye n’abaturage bagaragaje mu gushyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje mu mihigo.
Amakuru yavugaga ko abahanzi Elion Victory, Patrick Nyamitali, Peace, Fiona na Teta baba barerekeje muri Kenya kuri uyu wa Gatanut tariki 20/09/2013 kwitabira amajonjora ya nyuma bamwe muri abo bahanzi bahise babihakanira kure.
Abanyeshuli biga muri Kaminuza y’Abaliyiki y’Abadivantisiti (INILAK) yagabiye inka umugore w’umupfakazi witwa Floride Mukarukwaya. Inka izamufasha kwikenura mu gihe izaba itangiye kororoka, nk’uko babimubwiye ubwo bayimushyikirizaga kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013.
Umuryango utegamiye kuri leta, Society for Family Health (SFH) Rwanda, watanze televiziyo za rutura (flat screens) ku turere turindwi tugize intara y’uburasirazuba. Televiziyo zikazafasha abaturage gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bwiza bakangurirwa kurwanya indwara no kumenya ibibera hirya no hino ku isi.
Donat Uwoyezantije ukomoka mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yafatiwe mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 16/09/2013 afite udupfunyika 753 tw’urumogi yari avanye i Rubavu aje kurucuruza muri uwo murenge.
Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe mu gucyemura ibibazo abaturage bagiye bahura na byo bitabonewe ibisubizo, ryagiye mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba kureba uko bimwe muri ibyo bibazo byakemuka kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013.
Bavakure Emmanuel w’imyaka 57 umaze imyaka 25 acuruza amagi, yemeza ko umuntu ariwe umenya uko ategura ubuzima bwe bw’ejo hazaza, nk’uko nawe yahisemo kwikorera ubucuruzi buciriritse n’ubwo ageze mu zabukuru bwose.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko bizeye ko Meddie Kagera azabakinira muri shampiyona y’uyu mwaka, naho kugura Kabange Twite byo ngo bisa n’ibizagorana kuko ikipe ya FC Lupopo ivuga ko afitanye nayo amasezerano.
Umukuru w’abayisilam mu karere ka Ngoma (Imam),Abdoulkalim Hakizimana,yeguye ku mirimo ye yo kuyobora Islam mu karere ka Ngoma kubera impamvu ze bwite.
Umushinga Partners In Health: Inshuti Mu Buzima wahaye imbangukiragutabara (Ambulance) nshya ibitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera, kugira ngo ijye ibafasha mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse no gutabara imbabare byihuse.
Imiryango 28 yo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona yasenyewe aho yabaga n’imvura n’imiyaga byinshi byadutse kuva ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 19/09/2013 bikageza mu rukerera rwo kuwa Gatanu tariki 20/09/2013.
Abanyafurika 23 barimo n’Abanyarwanda barangije amahugurwa y’ibyumweru bibiri i Nyakinama mu karere ka Musanze, baravuga ko biteguye kuba batangira gutanga umusaruro mu butumwa bw’amahoro igihe cyose bagirirwa ikizere.
Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yashimiye ihuriro rya za kaminuza mu karere u Rwanda ruherereyemo rizwi ku izina rya RUFORUM, kubwo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatumije bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, kugira ngo ibasobanurire uburyo umunyeshuri wo mu Rwanda agomba guhatanira kwiga muri Amerika ku buntu.
Abaganga baturutse mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH), abaturutse mu bitaro bya kaminuza ya Aga Khan byo muri Kenya n’abandi bo mu Bwongereza, bararebera hamwe uburyo bahuza imbaraga mu gufasha ababagana bivuza ububabare butandukanye.
Umugore w’imyaka 30 wo mu mudugudu wa Gatuza, akagari ka Nyarukombe, umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana afungiye kuri station ya Police ya Nzige mu karere ka Rwamagana, aho akurikiranyweho icyaha cyo guca umugabo we igitsina.
Imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye mu karere ka Nyamasheke ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 19/09/2013 yasenye amazu y’abaturage ndetse yangiza n’ibindi bikorwa byabo bitandukanye.
Ministre ushinzwe ibibazo by’impunzi no kurwanya Ibiza yabwiye impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi ko nta Munyarwanda uyobewe ko ubuhunzi buryana, ari yo mpamvu Leta y’u Rwanda itazigera ibatererena.
Abagize umuryango PICO-Rwanda bafatanije n’abakirisitu ba Centre Christus batanze ubufasha bugizwe n’ibikoresho bitandukanye ku Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe.
Bamwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzania bivugwa ko badafite ibyangombwa byo kuhaba barafashwa guhura n’imiryango yabo mu Rwanda.
Igiramaboko Alexandre wari umucungamari wa SACCO “Tugire Ubukire” y’Umurenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 19/09/2013 azize impanuka y’imodoka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro n’imyuga (WDA) hamwe na Minisitere y’uburezi (MINEDUC) byatangije ibizami byo gushyira mu bikorwa ibyo abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga.
Munyakaragwe yemera ko afatanyije na mwishywa we bataburuye umurambo wa se ngo batware tije yari mu kuguru kwe, kuko mwishywa we yamubwiye ko ngo afite umukiriya wayo uzabaha amafaranga miliyoni 6.
Umurambo w’uruhinja rwitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ruvukiye mu bitaro bya Mibirizi wamaze ibyumweru bitatu mu buruhukiro utarashyingurwa. Umubyeyi wabyaye urwo ruhinja yasezerewe mu bitaro wizezwa ko ibitaro bizarushyingura.
Impugucye z’Abadage zakoze igishushanyo mbonera kigaragaza ahashyirwa ibikorwa by’ubucyerarugendo mu mu turere dukikije dukikije ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt) zivuga ko gishyizwe mu bikorwa, hakongerwa amahirwe ku bucyerarugendo mu Rwanda.
Abanyarwanda biganjemo abagore n’abana bageze mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi, tariki 19/09/2013, bavuga ko batahutse kuko ntacyo bishinja dore ko ngo bagiye bakiri bato bahunganye n’ababyeyi babo.
Abantu batatu bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’amaterefone byibwe mu iduka riri mu Kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge ho mu Karere ka Nyarugenge.
Nyiramucyo Perpetua w’imyaka 45 wakubiswe n’inkuba yakubise mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba tariki 18/09/2013 mu kagari ka Rutaraka, umurenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare.
Kugira uruhare mu myigire y’abana babo no kubyara abo bashoboye kurera nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu murenge wa Tabagwe mu nama yahuje komite ishinzwe gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuli bo mu mashuli makuru babuze uko bajya kwiga kubera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.
Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) hamwe n’umuryango ‘Generation Rwanda’, bivuga ko bizatumira abashoramari bava hirya no hino ku isi, kugira ngo baze gufasha imishinga mito n’iciriritse, harimo iyakozwe n’abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru bafashwa na Generation Rwanda.
Ubushakashatsi bwakoze n’ikigo Which cyo mu Bwongereza bugaragaza ko terefone zizwi nka “smartphones” zifite umwanda mwinshi watera indwara ku buryo uruta uwo mu bwiherero rusange.
Kubera kumva nabi uburinganire bw’umugabo n’umugore, umugabo witwa Habimana Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Rwakibirizi, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, ahora akubitwa n’umugore we ndetse akamuraza hanze n’injoro yitwaje uburinganire.
Ikipe y’akarere ka Rusizi, Espoir FC, ikomejye gukina n’amakipe yo mu mujyi wa Bukavu muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu mpera z’uku kwezi tariki 28/09/2013.
Imiryango 15 yo mu karere ka Rwamagana yagabiwe inka 15 zo mu bwoko bita Frisian cyangwa Frisonnes mu muhango wabereye ahitwa Nzige muri Rwamagana uyu munsi kuwa 19/09/2013.
Hassan Omary w’imyaka 25 ukomoka mu Mujyi wa Dar-es Salam muri Tanzaniya tariki 18/09/2013 yakatiwe n’urukiko igifungo cy’amezi atandatu agomba kumara mu munyururu kubera ko yitumye mu rukiko.
Rwangombwa Yeremiya wo mu mudugudu wa Nyamiheha, mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe arwariye mu Bitaro bya Mugonero mu karere ka Karongi nyuma y’uko mu ijoro rishyira tariki 18/09/2013, yatewe icyuma mu nda na murumuna we.
Mu ijoro rishyira tariki 19/9/2013, abantu bataramenyekana bateye inyubako ya SACCO “Kira Karama”, iherereye mu kagari ka Bitare, umudugudu wa Kajevuba; bashaka kuhiba ariko gukingura ahabikwa amafaranga birabananira.
Nyuma y’uko impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zibuze inkwi zo guteka ibyo kurya ziba zahawe n’umuryango wita ku mpunzi HCR zafashe icyemezo cyo kujya hanze kwishakira inkwi zo guteka.
Sergeant Basabose na mugenziwe Sergeant Niyonzima Patrice baraye batahukanye na bagezi babo b’abasoldat batatu bavuga ko barambiwe no kurwana urugamba rutarangira. Ngo nta na rimwe bigeze bumva amahoro kuko ngo bahoraga biteguye ko isaha nisaha barwana.
Umusore ufite ubuhamya bw’ibyamubayeho avuga ko asanga abakobwa benshi kuri iki gihe bashyingirwa , abana b’imfura babyara baba ari ab’abasore bakundanaga kuko haje umuhango wiswe guseranaho uba mbere y’uko umukobwa asezerana n’uwo bazabana akaramata.
Bamwe mu bakoresha amakarita y’amabanki azwi ku izina rya ‘ATM’ afasha umukiliya wa banki gufata amafaranga kuri konti ye atarinze ayahabwa n’umukozi wa banki ndetse ukayafata igihe ushakiye cyose ndetse n’aho uri hose hari icyuma gikoreshwamo iyi karita, basanga aya makarika agiye kurikora.
Ben Llewellyn- Jones OBE, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yasuye gereza ya Nyanza hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo tariki 19/09/2013 maze nyuma y’uruzinduko rwe avuga ko ibyo yabonye bitandukanye n’ibiyivugwaho.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoberere myiza (RGB) gifatanyije na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) byatangije gahunda y’imyaka itanu izita ku kunoza no kongera serivisi zijyanye n’ubutabera no guha abaturage serivisi mu rwego rwo guteza imbere demokarasi.
Umusore witwa Maniriho Yassin utwara abagenzi ku igare mu karere ka Musanze avuga ko yiyumvira indirimbo akura kuri interineti akoresheje telefoni ye igendanwa, bityo ngo bigatuma atananirwa nyamara akazi akora gasaba imbaraga nyinshi.