Abanyarwanda babaga mu gihugu cya Tanzaniya batangiye gutahukana amatungo yabo aho kuri uyu wa 11/08/2013, ku mupaka wa Rusumo hambutse inka ziri hagati ya 2000 na 2500.
Abantu 6 harimo n’abanyeshuli 2 nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana, bazize impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yabereye mu kagali ka Musenyi umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare.
Mu gihe hasigaye ukwezi n’iminsi mike ngo habeho amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, imyiteguro irarimbanije. Ariko, kugira ngo byose bizagende neza, komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba abayobozi b’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubafasha.
Abanyeshuri biga muri kaminuza bo mu karere ka Ngororero baratangaza ko bifuza gutanga umusanzu mu kwesa imihigo y’akarere ariko ngo bafite ikibazo kijyanye n’ubushobozi bwo kuriha amafaranga babazwa muri kaminuza.
Vestine Nyirantezimana w’imyaka 42 y’amavuko yari atuye mu mudugudu wa Rusisiro, mu kagari ka Kabujenje mu murenge wa Kivumu yishwe n’abantu bamusanze iwe tariki 08/08/2013 mu ma saa moya z’umugoroba bamuhora ko ari umurozi.
Hagenimana Flora w’imyaka 20 arwariye mu Bitaro by’i Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09/08/2013 nyuma yo gukuramo inda y’amezi atandatu biturutse ku makimbirane yagiranye na se aramusunika yikubita hasi.
Umusore w’imyaka 23 wari umukozi wo muvrugo mu Kagali ka Karambo, Umurenge wa Karambo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke tariki 09/08/2013 akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 9.
Kamanzi Jean Marie Vianney w’imyaka 41 yatawe muri yombi tariki 08/08/2013 aha ruswa y’ibihumbi 50 umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ruli kugira ngo ahabwe moto yafashwe na Polisi.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera rurasaba ababishinzwe ko babegereza aho rugurira udukingirizo rwisanzuye kuko bigoranye kutubona kandi badukenera.
Bihereye mu karere ka Rubavu, mu ntara y‘uburengerazuba hashyizweho itsinda rigizwe n’abacungamari n’abagenzuramari kuva ku karere kugeza ku bigo by’amashuri n’amavuriro bya Leta rishinzwe kuzajya rigenzura imikoreshereze y’amafaranga ya Leta.
Abana bahagarariye abandi mu midugudu, mu tugari ndetse no ku rwego rw’umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu nama yabahuje tariki 9/8/2013 batangaje ko mu byo ihuriro ryabo rishyize imbere harimo guhangana n’imirimo mibi ikoreshwa abana.
Umuryango One Dollar Glasses Association wo mu gihugu cy’Ubudage, urahugura urubyiruko ku gukora amadarubindi (lunettes) afasha abantu gusoma. Ubumenyi bahabwa, barahamya ko buzabafasha kwihangira umurimo kandi bagafasha n’abantu bafite ikibazo cy’amaso.
Umunyezamu w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Ndoli Jean Claude na Rutahizamu wayo Meddie Kagere ntabwo bazakina umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Malawi uzabera i Kigali ku wa gatatu tariki 14/08/2013.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yemeje ko Intara y’Iburasirazuba iri ku isonga mu bipimo byose ireberamo imikorere n’iterambere rya gahunda y’Umurenge SACCO nk’uko byatangajwe na bwana Kevin Kavugizo ushinzwe ubugenzuzi bw’ibigo by’imari iciriritse muri BNR.
Gatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman niwe wegukanye insinzi ya PGGSS 3 nk’uko imbaga nini y’abakunzi ba muzika yari ibitegereje.
Abantu batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri witwa Dusabeyezu Sehungu Emmanuel bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gihango ruherereye mu karere ka Rutsiro, tariki ya 07 n’iya 09/08/2013 kugira ngo basabirwe kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kubera ibyaha bakurikiranyweho.
Kwimura abaturage ku kirwa cya Bushongo giherereye mu kiyaga cya Burera, ho mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera, biracyarimo ingorane kuko Abanyabushongo batumvikana n’abashoramari bashaka kubagurira ubutaka.
Mu gihe cy’igisibo cy’Abayisilamu (Ramadhan) ngo habamo ijoro rimwe ridasanzwe bagiriramo amahirwe menshi kandi bakababarirwa ibyaha byose, ndetse ngo isengesho rivuzwe muri iryo joro rya “Laylat al qadr” riruta amasengesho yose undi Muyisilamu yabasha gusenga mu myaka isaga 83.
Minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas tariki ya 09/08/2013yagiriye urugendo mu Karere ka Gicumbi, asura bimwe mu bikorwa byo kurwanya isuri by’umwihariko mu mirima y’abaturage akaba yarabasabye kurushaho gutera ibiti birwanya isuri.
Imwe mu migezi yo mu karere ka Muhanga cyane cyane yo mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro itangiye gusiba, kubera ubu bucukuzi bukorwa mu kajagari bikangiza ibidukikije.
Abanyarwanda batandukanye bakomeje kwambuka umupaka wa Rusumo bava mu gihugu cya Tanzania, aho birukanywe. Kugeza ubu abarenga 1000 nibo bamakugera mu Rwanda, aho bashyizwe mu nkambi ya Kiyanzi mu gihe hagushakishwa uburyo bwo kubatuza.
Mu rwego rwo kwitegura shampiyona itaha no kumenyereza abakinnyi bashya, ikipe ya Police FC izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya KCC yo muri Uganda ku cyumweru tariki ya 11/8/2013 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party(DGP), ryishimiye kuba ryemerewe gukorera mu gihugu guhera kuri uyu wa gatanu tariki 09/8/2013, nyuma y’imyaka ikabakaba itanu ryari rimaze rishinzwe.
Umusaza witwa Nsekerabanzi Daniel, ufite imyaka 91 y’amavuko, utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we ufite imyaka 71 y’amavuko kugira ngo babane byemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odetta, yatangaje ko mu gihe cyitarenze amezi atatu abari mu nzego z’ubuyobozi muri iyo ntara babereyemo imyenda ibigo by’imari bagomba kuba bamaze kugaragaza ku buryo busobanutse uko bazayishyura cyangwa bagafatirwa ingamba zikarishye zirimo no kuva ku nshingano z’ubuyobozi.
Abanyarwanda 51 bagaze mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Congo, aho bamaze imyaka 19 mu buhunzi. Bemeza ko byatewe no kutamenya amakuru y’ukuri ku bibera mu gihugu cyabo.
Umucungamali w’ikigo Nderabuzima cya Mucubira kiri mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana akurikiranweho kunyereza amafaranga y’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ay’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA asaga ibihumbi 260.
Mutarambirwa Jerse ni umugabo w’imyaka 42 ariko umureba ntiwamenya ko ayifite; ngo kuba agaragara ko akiri muto biterwa na siporo ya karate yakoze kuva afite imyaka 7. Kubera gukunda iyi siporo, byatumye ayitoza n’umuryango we wose.
Mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo haragaragara amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango, guta ishuli kw’abana n’inda zititeguwe bivugwa ko biterwa n’inywa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri iyi nkambi.
Ndushabandi Joseph w’imyaka 80 wo mu kagari ka Ruganda mu murenge wa Rwimbogo yarokowe na Polisi ubwo abaturage bamuhigaga bukware bamuziza ko ngo yabiciye abantu benshi akoresheje amarozi.
Ingabire Freddy w’imyaka 30 yatoraguwe ahitwa Rwagitugusa ni mu murenge wa Mutendeli kuwa 08/08/2013 saa yine za mugitondo, yanizwe n’abantu bataramenyekana bamujugunya munsi y’umuhanda bazi ko yapfuye.
Kuri uyu wa 08/08/2013, Abanyarwanda 158 babaga mu gihugu cya Tanzaniya bageze ku mupaka wa Rusumo bakaba bavuga ko baza kubera bamaze iminsi babirukanye muri iki gihugu bababwira ngo batahe iwabo mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda irasaba Abanyatanzania bari mu Rwanda gutuza kuko ngo bo batazirukanwa, nk’uko Tanzania, igihugu cy’igituranyi kandi kiri kumwe n’u Rwanda mu muryango umwe, yo irimo kwirukana Abanyarwanda bari basanzwe bayituyemo.
Umutoza wa Espoir BBC, Bahufite John, afite icyizere cyo gutsinda umukino wa ½ cy’irangiza akina na New Stars kuri uyu wa gatanu tariki ya 9/8/2013, agahita abona itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ririmo kubera i Bujumbura mu Burundi.
Nyuma y’uko umwana w’umuhungu w’imyaka 12 witwa Tuyishime Eric, arohamye mu kiyaga cya Kivu tariki 06/08/2013, umurambo we ukaburirwa irengero, waje gutarurwa tariki 08/08/2013, uhita unashyingurwa.
Ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA), ritangaza ko bamwe mu barokotse Jenoside barenga ibihumbi icyenda, bahangayikishijwe n’imanza z’imitungo zitarangijwe n’inkiko Gacaca, mbere y’uko zisozwa mu mwaka ushize wa 2012.
Ku rutonde rw’abakinnyi 22 b’ikipe y’u Rwanda bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana kugirango bitegure gukina umukino wa gicuti na Malawi, hagaragayemo abakinnyi bashya ndetse n’abaherukaga guhamagarwa kera.
U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru, rushyirwaho n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) buri kwezi.
Abanyarwanda 17 babaga mu gihugu cya Tanzaniya batahutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 08/08/2013 binjiriye mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza. Abo batahutse baje biyongera ku bandi 20 batahutse tariki 07/08/2013 na bo binjiriye mu murenge wa Ndego.
Kuri uyu munsi wa Eid al-Fitr usoza igihe cy’igisibo bita Ramadhan, Abayisilamu bo mu karere ka Rwamagana bageneye bagenzi babo b’abakene n’abatishoboye bo muri ako karere ifunguro ry’umunsi mukuru rufite agaciro k’ibihumbi 890 mu mafaranga y’u Rwanda.
Umukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yongeye kwibutsa abanyamuryango ba FPR ko badakwiriye kwishimira ibimaze kugerwaho ngo bahagararire aho, ahubwo ko bagomba kubyubakiraho baharanira kubyongera kurushaho.
Umwongerezakazi w’imyaka 40 yaraye abyaye umukobwa w’ibiro 6,2 mu bitaro Marina Salud by’i Denia ho muri Espagne. Igitangaje, ngo ni uko nyina yamubyaye atabazwe.
Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi, bibwe urutsinga rw’amashanyarazi rupima metero zigera ku 150, baguze bishyize hamwe ngo bagezweho umuriro aho batuye.
Muri uyu mwaka wa 2013 Abanyarwanda bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro bageze ku kigero cya 64% mu gihe mu mwaka wa 2010 cyari kuri 45%.
Icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa munani ni icyumweru cyahariwe konsa ku isi hose. Impuguke mu bijyanye n’imirire zivuga ko umwana wese agomba konswa nibura amezi atandatu nta kindi avangiwe.
Taxi Hiace ya Murasira Diogene bakunda Kadafi w’imyaka 30 yafatiriwe n’ururwe rw’ubushinjacyaha rwisumbuye rw’urukiko rwa Ngoma nyuma yuko rusanze uyu mugabo akurikiranweho ibyaha birimo ibyihezandonke.
Nzeyimana Anicet w’imyaka 21wacururizaga mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma yahishije iduka rye ku nshuro ya kabiri saa mbiri n’igice z’ijoro tariki 06/08/2013 ahita aburirwa irengero.
Mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano tariki 08/08/2013, wataye muri yombi inzererezi esheshatu, babiri bigometse kuri gahunda za Leta ndetse hanafatwa inzoga z’inkorano “ibikwangari” bingana na litiro 320.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu by’ubuhinzi biyemeje kongera imikoreshereze y’inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera kandi n’abaturage bave mu buhinzi bwa gakondo biteze imbere.