Gutora Nyampinga w’u Rwanda 2014 kuri interineti na sms kirakomeje

Nubwo gutora Nyampinga w’u Rwanda bikorwa ahanini n’akanama nkemurampaka, ntibibagiwe guha amahirwe Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda ndetse n’abandi bose bifuza kugira uruhare mu gutora Nyampinga w’u Rwanda 2014.

Iki gikorwa cyo gutora unyuze ku rubuga rwa interineti gikorwa unyuze ku rubuga rwa MISS Rwanda no kuri telefoni wohereje ubutumwa bugufi kuri 8787.

Mu gutora unyuze ku rubuga rwa www.missrwanda.rw ureba ahanditse “Online voting” maze ugakanda ahanditse “Vote” mu ifoto y’umukobwa washimye uha amahirwe.

Abakobwa bahatanira kuba Nyampinga w'u Rwanda muri uyu mwaka wa 2014.
Abakobwa bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2014.

Mu gutora ukoresheje ubutumwa bugufi bwo ujya muri telefoni yawe aho usanzwe ukoresha mu kwandika ubutumwa bugufi maze ukandikamo numero y’umukobwa wahisemo ushaka guha amajwi maze ukohereza kuri 8787.

Kuri ubu aba ba Nyampinga 15 bagiye batorwa hirya no hino mu Ntara no mu mugi wa Kigali bari mu mwiherero kuri La Palisse Hotel guhera tariki 10.2.2014 naho igikorwa cyo gusoza iri rushanwa no gutora Nyampinga w’u Rwanda 2014 cyo kikazaba ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha tariki 22.2.2014.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi bintu ngo byo gutora miss; ni ukwangiza amafaranga; n’igihe. Icyakora aba bakobwa nabo ni ukubahemukira cyane. Gusa bazatahana relax na ambiance cyane ko ntacyo baba bashoye.

Inama: aya mafaranga atakara ku busa ahangaha; yakabaye yubaka nk’ishuri rimwe cyangwa abiri abana b’u Rwanda bakiga

gasabo emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

ngesindumunyarwanda arko nzikinyarwanda ababakobwa cyanecyane abomuruhenge bafitimicomyizacyane tubarinyuma kdindabatora uzumva ancaka azahwamagare0727468067 my Nom,onor one devic, bichimiyeguhagararirurwanda nkukonangemubihanganobyangenumvanaterimbere thanks nice day

onor one devic yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

uyu wambaye No 1 nashake abe yitahira hakiri kare nta mahirwe rwose!

eva yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka