Abanyarwanda 7 bafunzwe bakekwaho kwiba inka 20 muri Tanzaniya
Abanyarwanda barindwi bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Kigabiro muri Rwamagana bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwiba inka 20 mu gihugu cya Tanzaniya, bakajya kuzibagira mu isoko ry’ahitwa Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe muri Rwamagana.
Izo nka zibwe mu rwuri ruri mu gihugu cya Tanzaniya kuwa gatatu tariki ya 05/02/2014 ahegereye ku mupaka w’u Rwanda, bazambutsa umupaka, bazuriza imodoka mu buryo bw’ibanga bazigemura mu isoko rya Nyagasambu muri Rwamagana; nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendant Benoit Nsengiyumva.
Abakora umwuga wo gucuruza inyama aho i Nyagasambu ngo babonye izo nka zarimo imbyeyi zihaka bagira amakenga bageza ayo makuru ku bashinzwe ubworozi hafi aho, biza kugaragara ko izo nka zari zaturutse ahantu hakemangwa.
Umukozi ushinzwe ubworozi ku murenge Fumbwe nawe wamenyeshejwe iby’izo nka ubu afungiye hamwe n’abandi batandatu bakekwa kuko ngo amaze kumenya icyo kibazo yaba yarafashije abagurishaga izo nka kuzivana aho Nyagasambu bakazicikishiriza ku isoko ryo mu karere ka Gasabo, ari na ho zaje gufatirwa ariko imwe yamaze kubagwa.
Spt Nsengiyumva avuga ko inka 19 zasigaye zasubijwe nyirazo, ubu polisi ikaba iri gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane ababigizemo uruhare bose n’uburyo izo nka zambukijwe mu Rwanda zikagera mu marembo ya Kigali.
Abaturage bahahira ku isoko rya Nyagasambu ngo kuwa gatandatu ntibigeze babona uko bahaha inyama kuko ngo abacuruza inyama bose biriranywe ubwoba bwo kuba babaga inka ziri muri izo zibwe mu mahanga, ku buryo nta nka n’imwe wabaze bigatuma abahashakaga akaboga bose baburiramo.
Umuvugizi wa polisi yavuze ko polisi ishimira cyane abaturage bakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutanga amaakuru ku bikorwa byose baba badashira amakenga, bagakomeza kubungabunga umutekano w’igihugu no kwirinda ibikorwa bibi byose.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
HAHAAAAAA YEWE NIBYO KOKO ABANYARWANDA BABAVUZE UKURI
MURI BA NYAMURYAKAGABUYE KOKO UBONYE UBWO BUPFURA DI!