ICTR yagize abere abasirikare bakuru 2 bashinjwaga jenoside undi agabanyirizwa igihano

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruri Arusha muri Tanzaniya kuri uyu kabiri tariki ya 11/02/2014 rwagize umwere jenerali Augustin Ndindiliyimana wahoze ayoboye jandarumori mu mwaka w’1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu musikirare wakuye ipeti rya jenerali mu ngabo zahoze ari iza Habyarimana yari yarakatiwe n’uru rukiko rwa Arusha imyaka 11 y’igifungo maze nyuma aza kubijuririra agirwa umwere.

Nk’uko tubikesha BBC kandi uru rukiko rwagize umwere na none undi musikare ufite ipeta rya majoro François-Xavier Nzuwonemeye, wayoboraga umutwe wa gisirikare ushinzwe ubutasi.
Uyu mumajoro agizwe umwere mu gihe we yari yarakatiwe n’uru rukiko igifungo cy’imyaka 20.

Usibye aba bagizwe abere n’uru rukiko, Capitaine Innocent Sagahutu wari ucumbikiwe n’uru rukiko yagabanirijwe igihano cye. Uyu musirikare yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ariko yakuriweho itanu maze ahabwa igihano cy’imyaka 15.

Urugereko rw’uru rukiko rwanasubitse isomwa ry’ urubanza rw’uwahoze ari umukuru w’ingabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; jenerali Augustin Bizimungu.

Jenerali Bizimungu yabaye umukuru w’ingabo (chef d’Etat major), mu gihe uwari umukuru w’ingabo muri icyo gihe Nsabimana yari amaze kugwa mu ndege yari itwaye uwari umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda, jenerali Jevenal Habyarimana, yaraswaga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka