Bugesera: Umwana w’imyaka 10 yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha ubwo yarimo koga

Umwana witwa Uwimana Emmanuel w’imyaka 10 yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo arapfa ubwo yarimo koga mu murenge wa Ruhuha mu kagari ka Gatanga mu mudugudu wa Kibaza mu karere ka Bugesera.

Ku mugoroba wo kuwa 12/2/2014, uyu mwana yari kumwe n’abandi aho bagiye ku kiyaga kwidumbaguza nibwo uwo yagezemo afatwa n’isayo maze ananirwa kuzamuka nibwo yaje kunywa amazi menshi maze abandi babona arimo kureremba hejuru mu kiyaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, Rurangirwa Fred, yagize ati “bihutuye kudutabaza maze umwana baramurohora, ubu umurambo ukaba wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya ADEPR Nyamata akazahakurwa ashyingurwa nabo mu muryango we”.

Umuyobozi w’umurenge wa Ruhuha asaba ababyeyi gucungira abana babo hafi nk’abo bato bakabakumira kwegera ikiyaga kuko gishobora gutwara ubuzima bw’abana babo.

Nyakwigendera ni mwene Nteziyaremye Emmanuel na Nyiraminani Pascasie, akaba yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Butereri.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

RIP AND GOD BE WITH YR FAMILY

MUTIMURA yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka