Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel rizitabirwa n’amakipe 18
Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rigamije kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB) Padiri Kayumba Emmanuel rizatangira ku wa gatandatu tariki ya 15/2/2014, rizitabirwa n’amakipe 18 harimo ane y’abagore.
Mu kiganiro twagiranye na Padiri Pierre Celestin Rwirangira, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Butare ( Groupe Scolaire Officiel de Butare-Indatwa), yadutangarije ko uyu mwaka batumiye amakipe menshi mu rwego rwo kwibuka ariko banafasha Volleyball yo mu Rwanda gutera imbere.

“Uko imyaka igenda iza, amakipe agenda yiyongera, kuko ari irushanwa rifunguye ku makipe yose ya Volleyball mu Rwanda haba mu bagabo cyangwa mu bagore. Ibi bizatuma abakinnyi bakiri batoya bakina mu makipe amwe n’amwe ndetse no mu mashuri bamenyekana, ndetse bizanafasha amakipe kwitegura shampiyona”.
Kugeza ubu nta bihembo bihambaye biratangira gutangwa ku makipe yitwara neza muri iryo rushanwa, kuko ikipe ibaye iya mbere ihabwa igikombe ndetse n’imipira yo gukina, ariko Padiri Rwirangira avuga ko batangiye gushaka abaterankunga ku buryo umwaka utaha ibihembo bikomeye bizatangira gutangwa ndetse n’irushanwa rikarushaho gukomera.

Amakipe azitabira iryo rushanwa mu rwego rw’abagabo ni GSO Butare, APR VC, Rayon Sport Volleyball Club, KVC, INATEK, GS Saint Joseph Kabgayi, College Christ Roi, Seminari Ntoya ya Karubanda, Rusumo High School, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Lycée de Nyanza.
Hari kandi Kirehe, Blarirwa Ishami rya Gisenyi, Philippo Nelli Gisagara, Tout Age de Huye, ndetse na Umubano Blue Tigers ariko kugeza ubu ntiremeza burundu ko izitabira irushanwa.

Mu bagore, iryo rushanwa rizakina ku wa gatandatu no ku cyumweru rizitabirwa n’amakipe ane; APR VC, Ruhango, Rwanda Revenue Authority (RRA) na Tout Age de Huye.
Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, umwaka ushize regukanywe n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21, naho mu bagore ni ubwa mbere iryo rushanwa rigiye kuba.

Padiri Kayumba Emmanuel, wibukwa buri mwaka, yitabye Imana tariki ya 10 Gashyantare 2009, akaba ari umwe mu bazamuye cyane umukino wa Volleyball mu Rwanda, kuko benshi mu bakinnyi b’uwo mukino tubona ubu banyuze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare ( GSOB) yayoboraga, akaba yaratumye icyo kigo kiba igihanganye muri uwo mukino.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|