Bakundukize Zacharie w’imyaka 57wo mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi afunzwe azira kwivugana umwana w’imyaka 15 witwa Niyonsena Regis nyuma yuko amufatiye mu nzu ari kumwiba inkono y’ibiryo.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko amasasu yumvikanye mu nkambi icumbikiwemo abahoze ari abarwanyi ba M23, yatewe nuko Polisi yashatse gusaka iyi nkambi abayirimo bakabyanga ndetse bagashaka kurwanya Polisi.
Kongere ya gatandatu y’umuryango AVEGA mu ntara y’amajyaruguru yateranye tariki 01/09/2013 irebera hamwe bimwe mu bikorwa byabafasha kwigira no kwiteza imbere harimo no kwiyubakira inyubako ifite agaciro karenga miliyoni 500 mu karere ka Gicumbi.
Umunya-Brasil Kaka Ricardo Izecson Santos Leite, wakiniraga Real Madrid yerekeje mu ikipe yahozemo ya AC Milan ku buntu nubwo yari yaraguzwe miliyoni 67€ ubwo yerekezagamuri Real Madrid muri 2009.
Abaturage bagera ku bihumbi 16 biganjemo cyane urubyiruko bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, kuwa 1 Nzeli 2013 beretswe abazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri uku kwezi kwa Nzeri.
Urubyiruko rugera kuri 300 ruturutse mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rwifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kimihurura mu, mu karere ka Gasabo, mu gikorwa cy’umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 31/08/2013.
Kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kongera ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi ngo ni byo bishyizwe imbere n’umuryango RPF-Inkotanyi; nk’uko abakandida bawo babitangaje ubwo biyamamazaga mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara.
Abacuruzi badanzaza ibintu bitandukanye mu isoko rya Rusumo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bakomeje kugaragaza imbogamizi zirimo n’igihombo bahura nacyo kubera ko bakorera hanze bityo bagakora igihe gito ndetse n’ibicuruzwa byabo bikangirika.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku 7500 bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, kuri iki Cyumweru, tariki 01/09/2013 bamamaje iri shyaka maze bavuga ko bazaritora 100% mu matora y’abadepite ategerejwe, bitewe n’ibikorwa bifatika ryabagejejeho ndetse n’ibindi baritegerejeho.
Abakobwa 90% biga mu ishuri rya kiyisilamu rizwi ku izina rya Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bun Rashid, kuri ubu bari kwigira ubuntu mu rwego rwo kongera umubare w’abakobwa bize.
Mu uhiriro ry’umunsi umwe ry’abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bo mu karere ka Ruhango ryabaye tariki 29/08/2013, ubwo basuzumaga ibyo bagezeho no guhiga ibyo bateganya kugeraho mu mwaka wa 2013-2014, hari umubare munini w’abana birera mu mirenge igize akarere ka Ruhango.
Umuganda rusange wakozwe tariki 31/08/2013 mu karere ka Kirehe wakorewe mu nkambi ya Kiyanzi ahari Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakaba barahakoze isuku bubakira abari muri iyi nkambi ubwiherero hamwe no kurwanya inkongi z’imiriro zishobora kuhaboneka.
Abaturage batuye mu murenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare barasaba kwegerezwa imbuto n’ifumbire muri iki gihe igihembwe cya mbere cy’ihinga kigeze bakazajya babikura hafi batagombye gukora urugendo rurerure.
Abana babiri batakaje ubuzima abandi bantu bane bakomeretswa n’ikiza cy’umuyaga uvanzemo n’imvura cyibasiye umurenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 30/08/2013.
Ubuyobozi bwa koperative ya kanyamigezi bweguriwe gucunga amazi mu Karere ka Gakenke butangaza ko bufite ikibazo cy’abaturage badatanga amafaranga bacibwa ku mazi, bityo bugasaba ubuyobozi ko bubafasha kugira ngo babyumve.
Abaturage bagana serivisi zo kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ku rwego rw’imirenge basanga hari ibikwiye guhinduka mu itangwa ry’izi serivisi kugira ngo zirusheho kunozwa ndetse zinatangwe ku gihe.
Umushinga “STRIVE FOUNDATION-RWANDA” ukora ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubahiriza uburinganire watangiye ibikorwa byawo mu Karere ka Gisagara.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara bateguye imurikabikorwa rigamije kwereka abatuye ako karere bimwe mu bikorerwa iwabo kandi bifitiye akamaro abaturage, ndetse bikaba byaranagaragaye ko bamwe muri aba baturage hari ibyo batari bazi ko bikorerwa iwabo.
N’ubwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora ivuga ko yamenyesheje gahunda z’amatora abaturage, ibinyujije mu matangazo no mu nzego zibahagarariye, bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi batangaza ko hari gahunda zo kwiyamamaza batamenya, bigatuma batazibira.
Hanyurwabake Ibrahim utuye mu mudugudu wa Kanyirahweza, akagari ka Nkora mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro yafatanywe ibihumbi ijana by’amafaranga y’amakorano tariki 26/08/2013 ubwo yari atangiye kuyakwirakwiza mu baturage, agura na bo ibintu bitandukanye.
Bwa mbere mu Rwanda kuri icyi cyumweru tariki 01/09/2012, haraba umukino w’igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup” gihuza Rayon Sport na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuva saa cyenda n’igice.
Umushinga Harvest Price wazanye ibishyimbo bikungahaye ku butare (fer) bigira uruhare rukomeye mu kurinda indwara z’imirire mibi, ukaba ukangurira abahinzi kwitabira kubihinga.
Mu gikorwa cyo kwereka abaturage b’akarere ka Kamonyi, abakandida-depite b’Ishyaka PSD; Minisitiri Anastase Murekezi yatangaje ko Ishyaka PSD rifite icyizere ko bazatorwa kubera ibitekerezo byiza iri shyaka rifite n’ibyo ryagaragaje muri manda ishize.
Mu bikorwa byo kwamamaza Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kagano wo mu karere ka Nyamasheke byabaye tariki 31/08/2013, abanyamuryango bawo bahamije ko umucyo bafite ku mubiri no mu bitekerezo bishingiye ku iterambere bafite, babikesha FPR-Inkotanyi, kandi bakaba bazabishyigikira bawutora 100% kugira ngo ubageze ku (…)
Abanyeshuri 511 barangije mu mwaka w’amashuri 2013 bahawe imyamyabumenyi n’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE-Busogo) riherereye mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze kuwa gatanu tariki 30/08/2013.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe burashimira abatuye uyu murenge uruhare n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu kubaka ibyumba by’amashuri yigirwamo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ndetse no kwitabira umuganda muri rusange.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 31/08/2013, ubwo umuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe wajyaga kwamamaza abakandida bawo ndetse n’ab’indi mitwe ya Politiki bafatanyije mu murenge wa Kitabi, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bemeje ko uyu muryango wagejeje byinshi ku Banyarwanda ubashakira iterambere.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana icumbikiye umusore w’imyaka 24 ushinjwa kuba yaraye afashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 16 wakoraga akazi ko mu rugo akamukomeretsa cyane, nyuma yo kumusambanyiriza ku buriri bwa nyir’urugo.
Abaturage bo mu gace ka Kibumba na Kamahoro two muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu nkengero zaho batangiye guhungira mu Rwanda batinya imirwano ibasatira.
Abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi bari mu bikorwa byo kwiyamamariza imyanya y’ubudepite mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatanu tariki 30/08/2013, basabye abaturage gusubiza inyuma bakareba aho ibikorwa byabo byabavanye n’aho bageze bagakomeza kuwugirira icyizere.
Dr Rick Warren, Pasiter w’Umunyamerika ufasha amatorero atandukanye mu Rwanda kubaka amahoro, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 30/08/2013, aho avuga ko umuyobozi mwiza agomba kuba umunyakuri kandi agaharanira ko abo ayobora bamwizera.
Bahoza Matumwabili, umwe mu Bakongomani baherutse kugirira impanuka y’imodoka mu murenge wa Nzahaha, arashima Leta y’u Rwanda ko nyuma yo gusurwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu bakanabaha ubufasha mu kwivuza, ubu yakize agiye gusubira iwabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwahaye Pastor Rick Warren isambu iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, bumwemerera no kuzamuha indangamuntu Nyarwanda yo mu karere ka Karongi kubera ubushuti uwo mu pasiteri w’Umunyamerika afitanye n’akarere by’umwihariko.
Mu gihe abakurikirana ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida babashishikariza kurya imboga n’imbuto kuko byiganjemo ibirinda indwara, bikaba byongera ubwirinzi bw’umubiri; bamwe mu babana n’ubwandu bavuga ko batabasha kubibona kuko ku isoko bihenze.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burasaba aborozi bo mu murenge wa Ruhuha n’indi mirenge ituranye nawo, kuzajya bagemura umukamo wabo ku ikusanyirizo ry’amata kuko abatazabikora bazabihanirwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burashishikariza abaturage kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeli 2013, ariko banibuka ko agomba gukorwa mu ituze birinda icyabateranya.
Mukagasana Vestine uherutse guhitanwa n’igisasu cyavuye ku butaka bwa Congo kikagwa mu Rwanda, washyinguwe mu cyubahiro n’abaturage benshi bo mu karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko gahunda nshya yo gutega imodoka yatangijwe mu mujyi wa Kigali ifite intego yo kudatinza abagenzi ku byapa byo gutegeraho byibura iminota itarenze itanu ku mihanda migari n’iminota 30 mu mihanda yo mu makaritsiye.
Kuri uyu wa 30/08/2013, Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, yatangije ku mugaragaro itorero ry’igihugu mu nzego z’imirimo ku rwego rw’akarere ka Ngoma.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 30/08/2013, mu Kagali ka Bukomane Mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, hafatiwe ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye ibiti byitwa imishikiri.
Umunyakanadakazi Kayla Smith, w’imyaka 33, utuye ahitwa Vancouver, ubu yabaye ikimenyabose mu gihugu cye kubera kwiba igare rye umujura na we wari warimwibye.
Igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo ku wa 29 Kanama 2013, cyakomereje mu Murenge wa Kabarore kikaba cyaraberaga kuri site ya Karenge ku kibuga cy’umupira w’amaguru.
Nubwo abagore n’urubyiruko ari bamwe mu bagize umubare munini w’abaturage muri rusange mu Rwanda, ni nabo usanga bafite imbogamizi mu bijyanye na serivise zitangwa n’ibigo by’imari zirimo ahanini no kubona inguzanyo.
Ubwo ku gicamunsi cya tariki 29/08/2013 abakandida-depite batanzwe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza biyerekaga abaturage bo mu murenge wa Muyira muri aka karere mu byishimo byinshi babagaragarije icyizere cyo kuzabatora.
Imodoka itwara abagenzi izwi nka “Twegerane” yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite puraki RAC 817 J yakoze impanuka, abagenzi batatu barakomereka byoroheje, undi agira ikibazo cy’ihungabana.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu gihugu cy’Ubusuwisi (Suisse) bugaragaza ko ku bantu bafite ikibazo cyo kumva batameze neza mu mitekerereze (stress) kimwe mu byabavura neza uwo munaniro ari ukumva urusaku rw’amazi.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abakobwa batarengeje imyaka 19 ku wa kane tariki 29/08/2013 nibwo yerekeje i Oyo muri Congo Brazzaville mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 19 rizatangira tariki ya 1/9/2013.
Kuva tariki 29/08/2013, ku mipaka yombi ihuza Gisenyi n’umujyi wa Goma, Abanyarwanda bagabanyije kwambuka batinya guhohoterwa n’Abanyecongo ahubwo ingendo zihariwe n’Abanyecongo baza gufata ibintu Gisenyi bagasubirayo..
Bapfakwita François utuye mu kagari ka Teba umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro wahoze ari umusirikari mu ngabo za Habyarimana arashima Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na FPR-Inkotanyi kuko yamushishikarije kugaruka mu Rwanda ndetse ikamufasha gukora akabasha kwiteza imbere ahereye ku busa.
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryijeje abaturage b’akarere ka Ngoma ko niritorwa rizaharanira ko kurandura ubukene mu Banyarwanda hashyirwaho banki y’abahinzi n’aborozi,I bikorwaremezo n’ibindi.