Musanze: Abaturage bamaze kwica ibisimba 4 birya abantu

Abatuye umurenge wa Kimonyi muri Musanze, baremeza ko bamaze kwivugana ibikoko bigera kuri bine birya abantu, bakaba barabigezeho binyuze mu mukwabo wakozwe n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano.

Nzabonimpa Emmanuel utuye mu mudugudu wa Kabaya, akagali ka Buramira umurenge wa Kimonyi, avuga ko bakoze umukwabo, bakavumbura mu bihuru n’amashyamba maze bakabasha kwica ibigera kuri bine.

Ati: “Abaturage bari benshi, bitwaje imihoro, amasuka n’amabuye maze barabyica. Iyo ari benshi kiba cyagize ubwoba bakabasha kucyica ntawe gikomerekeje”.

Avuga ko ibi bikoko birimo amoko atandukanye, cyakora byose ngo biba bifite isura y’imbwa, cyakora ngo ntabwo ari imbwa, cyane ko ngo n’iyo bagikubita kirinda gishiramo umwuka nta rusaku giteye.
Ati: “Imbwa uyikubise yamoka ariko cyo kirinda gihwera nta kumoka cyangwa ngo gitere urundi rusaku”.

Kugeza ubu ngo bamaze kwica bine, ariko ngo bazakomeza no kubihiga.
Kugeza ubu ngo bamaze kwica bine, ariko ngo bazakomeza no kubihiga.

Nsengiyumva Jean Bosco, veterineri w’akarere ka Musanze, avuga ko bateguye umukwabo wo kubihiga ubwo byari bimaze gukomeretsa abagera kuri 19, bamwe bakaba barapfutswe bagataha, gusa ngo kuva ubwo nta wundi urataka ko cyamukomerekeje.

Ati: “Nta raporo ndongera kubona ivuga ko hari uwariwe na biriya bikoko. Ubu hamaze gupfa bine. Kimwe cyishwe tariki eshatu, ikindi tariki eshanu ibindi bibiri byicwa tariki 02 z’uku kwa kabiri”.

Veterineri avuga ko ibi bikoko byose biri mu muryango umwe, gusa ngo ntabwo byose bimeze kimwe neza, kuko hari ibifite ubwoya bwinshi ibindi bikagira bucye, gusa ngo byose bifite imirizo imeze nk’ibitsembetsembe by’intama.

Ibi bikoko byitwa amazina nk’Imaka rituruka mu Giswahili, ubundi bikitwa ingunzu cyangwa se Chacal mu gifaransa.

Hari ibihuha ko ibyo bisimba bizanwa n’abazungu

Bamwe mu batuye umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, baravuga ko ibisimba birya abantu byaba bizanwa n’abazungu bashaka kubijyana muri Congo, babona batari bubashe kubyambutsa umupaka bakabirekurira ahantu nta bantu babareba.

Aya makuru yageze kuri benshi batuye uyu murenge barimo n’abayobozi nk’uko byemezwa na Nyiraneza Bernadette, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Buramira, gusa akavuga ko nta gihamya bari babona.

Ati: “Burya kuvuga ibintu bitagira gihamya ntabwo ari byo, ntabwo twari twabona abazungu babirekurira ino, gusa abaturage barabivuga bikatugeraho tukabifata nk’ibihuha”.

Aba ni abaturage mu bikorwa byo guhiga ibikoko byakomerekeje abantu.
Aba ni abaturage mu bikorwa byo guhiga ibikoko byakomerekeje abantu.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bikoko atari ubwa mbere biboneka muri aka karere, kuko mu myaka ya za 2007 ngo byigeze kuboneka, birarwanywa kugeza ubwo bihosheje none byongeye kugaruka mu 2014.

Ati: “Ubundi ntabwo biriya bisimba bisanzwe, byigeze kuza muri za 2007, turabirwanya. Biza akenshi mu gihe cy’imvura. Icyo dutekereza ni uko wenda byagiye mu ma senga, bikabyara, byamara kuba byinshi bikaza mu baturage”.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka