Zimwe mu nganda zo mu Bushinwa zigiye kuza mu Rwanda kuko ngo iwabo abakozi bahenze

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013, inzego za Leta zakiriye mu Rwanda itsinda ry’abashoramari baturutse mu Bushinwa, aho bunguranye ibitekerezo ku bisabwa kugirango baze gukorera mu Rwanda, nyuma y’aho mu Bushinwa ngo abikorera batunguka cyane kubera ko abakozi basaba iby’ikirenga.

Profeseri Justin Yifu Lin, umwarimu wigisha iby’ubukungu muri Kaminuza ya Pekin mu Bushinwa, niwe wazanye abo bashoramari mu Rwanda.

Avuga ko akiri umuyobozi muri Banki y’isi mu myaka ishize, ngo yabonye mu Rwanda hari amahirwe menshi yatuma abashoramari baza kuhakorera kurusha mu bihugu byinshi ku isi.

Yagize ati: “Igiciro cy’umukozi hano mu Rwanda ni 1/8 (kimwe cy’umunani) cy’igiciro kigenda ku mukozi mu Bushinwa. Mu Rwanda kandi mufite abaturage benshi bakiri bato, bashoboye gukora kandi bakeneye imirimo; mukagira korohereza ishoramari kurusha ibindi bihugu.”

Abashoramari baturutse mu Bushinwa mu nama bagiranye n'inzego za Leta n'abahagarariye urugaga rw'abikorera.
Abashoramari baturutse mu Bushinwa mu nama bagiranye n’inzego za Leta n’abahagarariye urugaga rw’abikorera.

Kuza gukorera mu Rwanda kandi ngo bizagabanya ku buryo bugaragara umubare w’abashomeri, nk’uko Prof Lin yavuze, ashingiye kukuba inganda zikora udukoresho dutoduto mu Bushinwa ngo zisanzwe zikoresha abakozi benshi cyane, kandi zikabona inyungu ihambaye.

Ati: “Mu ruganda rumwe ruri mu Bushinwa rukora amasogisi, bakoresha abakozi barenga ibihumbi 100, bagatanga umusaruro ku mwaka ungana na miliyari 3.5 z’amadolari y’Amerika. Ibaze nawe ko baramutse baje gukorera mu Rwanda, baba bagize uruhare runini cyane mu gukemura ikibazo cy’ubushomeri, kandi bakunganira ubukungu bw’igihugu”.

Impuguke mu ishoramari ry’u Bushinwa rikorera muri Afurika, Helen Hai yashimangiye ko mu gihugu cya Ethiopia hari uruganda rw’inkweto rwavuye mu Bushinwa rujya kuhakorera; aho ngo rwakoresheje abakozi babishoboye, nyuma y’umwaka umwe ruba rugeze ku kigero cyo gukoresha abakozi 2500.

Inganda zikora amasogisi na karuvati ngo nizo zizatangizwa mu gihe kidatinze ariko kitaramenyekana neza, bitewe n’uko hari ibyo abo bashoramari bagisobanuza, nk’uko Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yatangaje.

umuyobozi muri RDB n'impuguke zazanye abashoramari b'abashinwa mu Rwanda.
umuyobozi muri RDB n’impuguke zazanye abashoramari b’abashinwa mu Rwanda.

Akamanzi yasobanuye ko inganda zo mu Bushinwa zikora ibintu bito bito bitaremera nk’amasogisi, karuvati, imikandara, udukapu tubikwamo ibyangombwa cyangwa amafaranga, nizo zigiye gukorera mu Rwanda, kuko ibintu bitaremera byoroha kugezwa ku byambu byo ku nyanja.

Impuguke zaherekeje abashoramari b’abashinwa zivuga ko ikibazo cy’ibikoresho by’ibanze byo gukoramo amasogisi cyangwa ibindi, ngo bazagikemura mu kujya kubigura ahandi.

Itsinda ry’abashoramari b’abashinwa ryaje kugenzura uburyo baza gukorera mu Rwanda, ryibanze kukumenya ikigero cy’urwunguko, imiterere y’ingendo zizana cyangwa zijyana ibicuruzwa hanze, ibijyanye no gutanga ubuziranenge, ubwoko bw’ingufu zikoreshwa, ibiciro by’ubutaka n’uburyo babubona, uko imisoro ingana, umutekano w’abantu n’ibintu hamwe n’ubumenyi abakozi bagomba kuba bafite.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 7 )

@Mapengu aho nemeranijwe nawe, mbere na mbere dukeneye inganda zidufasha mu iterambere zitwunganira mu ikoranabuhanga,mu kwihaza mu biribwa, inganda ziduha ubumenyi ntabwo dukeneye kuba kuba ibimoteri aho baza gukorera imyanda yose ino hanyuma bakajya kugurisha za burayi na amerika kandi bahembye intica ntikize kandi babakoresha ubucakara ntabwo aribyo bizatuzamurira igihugu dushaka ubumenyi mbere na mbere tukigirira inganda umusaruro wose ukaguma mu gihugu. Ikindi kandi ni ukubitondera buriya bajya bakunda gukoresha bene wabo bajya kubakura mu biturage bakabazana ino kuko ubuzima buhendutse bakabahemba make maze ugasanga n’ako kazi bavugaga katabonetse...

Ruta yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Ishoramari riva mu mahanga ntabwo ariryo rizazamura ubuzima bw’abanyarwanda mu gihe Leta idafashe ingamba zikarishye zibarengera ! Urugero : gusaranganya biringaniye umutungo w’igihugu, kongera imbaraga no kurwanya akarengane mu ipiganwa ry’amasoko hamwe usanga ibyiza byinshi byikubiwe n’abaherwe bakeya bigatuma umuturage usanzwe atagira icyo akuramo. Ikindi tutakwirengagiza ni uko izo nganda ziva mu mahanga zije gucuruza ntizije kwita ku mibereho myiza y’abakozi. Ni ukubyitondera rero ntibaze bumva gusa ko bazahemba 1/8 umunyarwanda kandi bakuramo za miliyari z’inyungu bagomba kudusigira ikintu kigaragara byerekana ko ubuzima bw’umuturage muto bwahazamukiye bataje gusa kutwungukiramo nk’abacakara.

Ruta yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

kANDI BABABAZE IBYO BAZAKENERA BISHAKWE cg se bihingwe
Kandi tugeturebakure dutekereze inganda ziremereye
nkizikora ibyuma imodoka twitinyuke.Africa igura imodo
kanyinshi ariko ntarugandatugira Uretseko amazina yinga
ndazabo .birababaje koko biriyantampuhwebafite
birakwiyeko duhagurukatukangaagasuzuguro

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Ni ukubwira abayobozi bacu bakaba maso, ntibapfe kwemera ibyo aribyo byose, repportages nyinshi zerekana uko abakozi bakora muri mwene izo nganda bagatoye: abakozi bahembwa intica-ntikize nyamara bakoreshwa amasaha atagira ingano, kudahabwa ibikoresho bibarinda indwara za cancers ziva mu bikoresho toxiques bikoreshwa muri izo nganda; manque de traitement y’imyanda isohoka muri izo nganda bigateza indwara zikomeye mu bahaturiye, n’ibindi...Leta y’Ubushinwa yabanje kwemera iyo mikorere, none ubu nayo iragenda isaba abanyenganda kubahiriza amategeko mpuzamahanga y’akazi no kurengera ibidukikije, niyo mpamvu abashoramari baho bari kujya ahandi nka Cambodge n’ahandi.

Théo yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

kubera ko iwabo abakozi bahenze se niyo mpamvu baje kutwogeraho uburimiro baduhenda?Na twe bazaduhembe nk’uko bahemba ab’iwabo

rukundo yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Abashinwa barakaza neza mu Rwanda, nibazane izo nganda zabo baduhe akazi nubundi ubushomeri bwari butumereye nabi.

Mario yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Nibabazane inganda zidufitiye akamaro naho izo zo gukora amasogesi na carvates sizo sikenewe, turashaka izijyanye nubuhinzi, zikora ifumbire, izikoranabuhanga, nko gukora impapulo... nyamoneka tuve mubujiji gusa.

Mapengu yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka