Kayonza: Abasirikare bari kuvura abarokotse Jenoside n’abandi baturage batishoboye

Abasirikari b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye bavura mu bitaro bya gisirikari by’i Kanombe, kuva tariki 21/10/2013 bari kuvura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 indwara n’ubusembwa basigiwe n’iyo Jenoside, muri gahunda imenyerewe nka Army Week.

Iyo gahunda yateguwe ku bufatanye bw’ibitaro bya gisirikari by’i Kanombe n’ikigega cya Leta gifasha Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (FARG), ikaba imaze gukorerwa mu turere 12 tw’igihugu, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa FARG, Theophile Ruberangeyo abivuga.

Nubwo iyo gahunda igenewe by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside, ntiheza n’abandi baturage kuko umuturage wese utishoboye ayo aje kwivuza muri iyo gahunda yakirwa kandi akavurwa, nk’uko Ruberangeyo yakomeje abivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FARG yasabye abarwayi kuvuga indwara zose barwaye nta cyo bikanga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FARG yasabye abarwayi kuvuga indwara zose barwaye nta cyo bikanga.

Iyi gahunda yo kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside n’abandi baturage batishoboye ngo igenda itanga umusaruro hagendewe ku mibare y’abagiye bakira indwara bari barwaye n’aborohewe bo mu turere gahunda nk’iyi ya Army week yabayemo mbere.

Ibi byemezwa na Maj. Dr. King Kayondo, umwe mu baganga b’inzobere bagenda bavura hirya no hino mu gihugu muri iyo gahunda ya Army Week.

Agira ati “Nk’indwara yo guhungabana ikeneye gukurikiranwa buhorobuhoro, ariko izindi ndwara zo kubagwa benshi cyane barakize. Nk’abantu twasangaga batava mu buriri badasohoka, ubu baragenda bashobora gukora akazi ka bo”.

Umuyobozi w'ibitaro bya gisirikari by'i Kanombe ageza ijambo ku baturage bari bagiye kwivuza.
Umuyobozi w’ibitaro bya gisirikari by’i Kanombe ageza ijambo ku baturage bari bagiye kwivuza.

Ubwo gahunda yo kuvura abacitse ku icumu bafite indwara n’ubusembwa basigiwe na Jenoside yatangiraga, habaruwe abantu barenga gato 18.560 ariko abamaze kuvurwa bo mu turere 12 bamaze kugera ku 18.700 nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa FARG abivuga. Cyakora ngo uturere bamaze kuvura ni two dufite benshi kuko abo muri utwo turere 12 twavuwe hamwe n’aka Rwamagana bagera kuri 90%.

Ruberangeyo yongeraho ko kuba imibare bateganyaga yarazamutse byatewe n’uko hari abatari baribaruje. Yongeraho ko 70% by’abantu babaruwe (bagera ku bihumbi 15) basanganywe ihungabana rikomeye.

N’ubwo bagenda bahura n’abaganga, ngo haracyari imbogamizi ko hatarabaho gahunda ihamye yo kubakurikirana, kuko kugira ngo umuntu ufite ihungabana akire bishobora no gufata imyaka ishobora no kugera kuri ine cyangwa ikajya hejuru.

Umwe mu baganga b'inzobere aganira n'umurwayi yari agiye kuvura.
Umwe mu baganga b’inzobere aganira n’umurwayi yari agiye kuvura.

Igikorwa cyo kuvura abo barwayi mu gihugu hose ngo cyari cyateganyirijwe ingengo y’imari irenga miriyoni 750. Kuba imibare y’abagomba kuvurwa iri kwiyongera, ngo ntacyo bizahungabanyaho kuri iyo ngengo y’imari nk’uko Ruberangeyo abivuga, kuko abo baganga b’inzobere bavura abarwayi ku bwitange bwa bo nta kiguzi.

Yagize ati “Niba twaravuye abantu ibihumbi bitanu mu karere ka Nyanza bikaba byaradutwaye miriyoni zitarenga 15, ayo mafaranga turayafite. Iyo tujya kubavuza hanze byajyaga kudutwara imyaka itari munsi ya 30, kandi bikadutwara miriyari zitari mu nsi ya 200. Nta kiguzi gihari rwose, ni ubwitange bw’abasirikari”.

Abaganga b’inzobere bo mu bitaro bya Gisirikari by’i Kanombe bari kuvura abo barwayi bigabyemo amakipe abiri, bamwe bari kuvurira ku bitaro bya Gahini, abandi bakavurira ku bitaro bya Rwinkwavu.

Abaganga b'inzobere bavura n'amenyo.
Abaganga b’inzobere bavura n’amenyo.

Abari kuvurirwa ku bitaro bya Gahini bashima ingabo z’u Rwanda ku bw’umutima mwiza n’ubwitange zigira mu gushakira Abanyarwanda umutekano mu nzego zose, kugeza n’aho zifata gahunda yo kuvura Abanyarwanda, nk’uko bivugwa na Mutaganzwa Samuel twasanze ku bitaro bya Gahini yagiye kwivuza.

Mutaganzwa afite ubumuga ku maguru kandi akavuga ko ababara no mu gatuza, akavuga ko azishima cyane nibamuvura akoroherwa kuko ababara cyane mu gatuza.

Abo baganga b’inzobere bavura indwara zitandukanye zirimo ihungabana, amaso, amenyo, indwara zo ku ruhu, izo mu buhumekero no mu myanya ndangabitsina.

Abarwaye amaso na bo baravurwa.
Abarwaye amaso na bo baravurwa.

Iyo basanze hari umurwayi ukeneye kubagwa bamuha gahunda byaba bishoboka ko byakorerwa ku bitaro bya Gahini bakazabimukorera, bitanashoboka bakamwohereza mu bitaro bya gisirikari i Kanombe.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka