Hagiye kwigwa niba Sudani y’Epfo yakwemererwa kwinjira muri EAC

Ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC) birateganya inama yo ku rwego rwo hejuru igamije kwiga ku busabe bwa Sudani y’Epfo yasabye kwinjira muri uyu muryango.

Hari abasanga iki gihugu kitaritegura bihagije bityo kikaba kitujuje ibisabwa ngo cyinjire muri uyu muryango. Cyakora cyemerewe haba hari inyungu ku mpande zombi.

Iyi nama izaba tariki 07-08/11/2013 ije nyuma y’uko abaministre bashinzwe uyu muryango mu bihugu byabo, bemeje ko ubusabe bwa Sudani y’Epfo bufite ishingiro bityo bagomba kwigira hamwe niba bayemerera cyangwa bakayangira.

Bamwe mu bo Kigali Today yabashije kuvugana na bo, barimo Jean Pierre Nsengumuremyi umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuze ko iki gihugu kitaragera ku bisabwa ngo kemererwe.

Yagize ati: “Urebye igihe byasabye u Rwanda n’u Burundi ngo byemererwe kujya muri uyu muryango, mbona hakiri kare kuri Sudani y’Epfo kuko ari igihugu kimaze igihe mu ntambara kandi ubuyobozi bwacyo bukaba butarashinga imizi. Wenda mu myaka itanu iri imbere bazaba bafite aho bageze ku buryo bakwemererwa”.

Igihugu cya Sudani y’Epfo gikungahaye kuri peteroli ariko kubera intambara z’urudaca n’ibikorwa remezo bikiri bike, hakiyongeraho kuba aribwo kikibona ubwigenge iyo peteroli ntiratangira kubyazwa umusaruro uko bikwiye.

Kuba Sudani y’Epfo yakwinjira muri EAC, bishobora kubyara inyungu ku mpande zombi. Dr Christopher Kayumba, impuguke mu by’imibanire y’ibihugu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangaje ko kugira ijwi rimwe nk’ibihugu bitandatu ndetse no kwaguka kw’isoko ry’abaturage barenga miliyoni 130 ari inyungu zifatika ku karere.

Kwiga ku busabe bwa Sudani y’Epfo ngo yemererwe cyangwa se yangirwe kwinjira muri uyu muryango, bizakorwa mu byiciro bitatu. Hazabanza icyiciro cy’aba techniciens bazasuzuma ibisabwa kuri iki gihugu.

Icyiciro cya 2 kigaragaramo abanyamabanga bahoraho muri Ministeri zirebwa n’uyu muryango, bazakomeza isuzuma bashingiye ku nama z’aba techniciens. Icyiciro cya 3 ari na cyo cya nyuma, kizaba kiri ku rwego rw’abaministre, ariko imyanzuro yabo ikazashingira ku bizaba byavuye muri ibyo byiciro bya mbere.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka