Kayonza: Icyatumye umucuruzi w’i Kabarondo yiyahura gikomeje kuba urujijo

Munyanziza Alphonse w’imyaka 35 wacururizaga mu mujyi wa Kabarondo mu karere ka Kayonza yiyahuye tariki 19/10/2013. Uwo mugabo yabanje kunywa umuti wica udukoko arangije yishyira mu kagozi, ariko impamvu yamuteye kwiyahura ikomeje kuba urujijo.

Mbere y’uko uwo mugabo yiyahura, umugore we ngo yamusabye ko bajyana gusenga mu isabato (basanzwe basengera mu idini ya Adventiste), umugabo ngo arabyanga avuga ko yumva atameze neza birangira umugore ajyanye gusenga n’abana uwo mugabo baramusiga.

Aho baviriye gusenga, ngo basanze inzugi zo mu nzu imbere zikinze bagira ngo umugabo hari aho yagiye.

Babanje kutabigiraho ikibazo, ariko bigeze ku mugoroba umugore atangira kwibaza impamvu inzugi z’imbere zari zikinze kandi hanze hatari hakinze. Uwo mugore ngo yiyambaje umuturanyi amufasha kwica urugi rwa mbere, basanga harimo agakombe karimo umuti wica udukoko bigaragara ko wari wakoreshejwe.

Bishe urugi rwa kabiri nibwo basanze uwo mugabo mu cyumba yishyize mu mugozi yanashizemo umwuka.

Umugore wa Munyanziza yavuze ko nta kibazo yari asanzwe afitanye n’umugabo we, ngo nta n’undi muntu yari yarigeze amubwira bafitanye ikibazo ku buryo byari gutuma afata umwanzuro wo kwiyahura, nk’uko bivugwa na Senior Spt. Jean Marie Njangwe ukuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Uburasirazuba akaba n’umuvugizi wa polisi muri iyo Ntara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Ngabonziza Bideri Vincent na we avuga ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma uwo mugabo yiyahura, akavuga ko kwiyahura ari ubujiji kuko bitumvikana ukuntu umuntu ufite amafaranga ari n’umwarimu mu idini asengeramo yakwiyahura.

Ati “Waba uri umucuruzi ufite imodoka n’amafaranga ukajya kwiyahura? Kwiyahura ubundi ni ubujiji. Nta kibazo yari afite, nta n’inguzanyo afite nibura muri banki ku buryo twavuga ko ari byo byatumye yiyahura. Yari umukirisitu ari umwarimu ukomeye mu itorero ry’Abadiventiste, twavuga ko ari ubujiji bwatumye yiyahura”.

Cyakora umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba yadutangarije ko uwo mugabo ngo yaba yarigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe, hakaba hari abakeka ko aribyo byaba byaramugarukiye bikamutera kwiyambura ubuzima.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

nyamara umuntu w’umugabo nk’uriya ntabwo aba yapfuye kwimanika. burya ntabwo amafaranga, imodoka, inzu, kugira imyanya mu idini ari igisubizo ku bibazo. benshi babifite bishwe n’agahinda, za cancer, bombori mu ngo, uzi nk’umuyobozi w’itorero ateye umwana inda akabona bigiye kumenyekana? hypertension, guhangayika, indwara z’imitima, diabetes.... buriya uwamuzura akakubwira! nuko abantu tutanganya kwamamaza ibibazo byacu.

Tuyishime Shadrach yanditse ku itariki ya: 2-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka