Nyamasheke: Habonetse abantu batwaye inka nzima ku ngorofani
Mu gihe bimenyerewe ko mu Rwanda, inka zishorezwa inkoni ariko bitewe n’iterambere, zikaba zisigaye zitwarwa mu mamodoka; kuri uyu wa Mbere tariki ya 21/10/2013 mu karere ka Nyamasheke, habonetse abantu batwaye inka nzima ku ngorofani ikoze mu biti.
Mu buryo bugaragara nk’ububabaje ushingiye ku gaciro inka ihabwa mu muco w’Abanyarwanda, iyi nka yari iziritse ku ngorofani ikoze mu biti (bakunda kwita Bondogo) ihambiriyeho ku buryo idashobora kwinyagambura, maze umuntu agacunga (akagendesha) iyo ngorofani muri kaburimbo yerekeza iyo nka ku ibagiro rya Kabeza riri mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Nk’ikimenyetso cy’uko guhambira inka nzima ku ngorofani binyuranyije n’umuco kandi bigatera inkomanga ku mutima, ubwo nyir’iyi nka yabonaga umunyamakuru wa Kigali Today ayifotoye yaje kwitambika imbere yayo ashaka kubuza umunyamakuru gufotora ariko ntibyamushobokera.

Tumubajije impamvu bahambiriye inka nzima ku ngorofani, mu magambo wumva atarimo ibisobanuro byinshi, yavuze ko iyo nka yavunitse.
Yagize ati “Ubwo se inka yawe ivunitse udafite imodoka wabigenza ute?” Ibi yabivuze yihuta cyane kuko ingorofani itwaye inka yo yari igeze imbere.
Sindayiheba Félix ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyamasheke yabwiye Kigali Today ko ibikorwa nk’ibyo byo gutwara inka ku ngorofani bitemewe kandi ko iyo hagize ufatwa abihanirwa.

Sindayiheba avuga ko hari amabwiriza agendanye n’uburyo inka zitwarwa mu modoka kandi zikagenda zifite ubwinyagamburiro ariko ko ubwo buryo butemewe.
Ikibazo cyo gutwara amatungo uko abantu bishakiye gishobora kuba gituruka ku kudasobanukirwa amabwiriza abigenga cyangwa se ugasanga bamwe baba baciye mu rihumye ubuyobozi bw’ibanze, ndetse bigashoboka ko bamwe nta byangombwa bijyanye no gutwara ayo matungo baba bafite.
Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu mwaka wa 2006 avuga ko ingendo z’amatungo n’itwarwa ry’ibiyakomokaho kuva mu kagari bijya mu kandi biherekezwa n’urwandiko rw’inzira rutangwa n’ushinzwe ubworozi mu rwego rw’umurenge amaze kujya inama n’abahagarariye Ishyirahamwe ry’Aborozi mu Rwanda mu rwego rw’umurenge.

Mu gika cya gatandatu cy’iyi ngingo (2.6), aya mabwiriza avuga ko amatungo avuye ku mworozi agiye kororwa cyangwa mu ibagiro aherekezwa n’urwandiko rw’inzira rutangwa n’ushinzwe ubworozi bw’aho ayo matungo yororerwa.
Mu ngingo zirebana n’ibihano ku muntu utubahiriza ayo mabwiriza, avuga ko umuntu unyuranyije na yo ashobora guhanishwa ihazabu y’amafaranga atarengeje ibihumbi 100 n’igifungo kitarengeje amezi 2 cyangwa kimwe muri byo.

Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo rwose yahohoteye iki kiremwa!
yooo! birababaje kuko harabantu bataramenya agaciro ki nka kumuco nyarwanda.
Ahubwo nawe wa munyamkuru we wihaye gufata ariya mafoto ushira ubwoba! Umuntu utwara inka ku ngorofani ari umwe ugira ngo hari aho ataniye n’igisimba?
mbega umugabo.....iriya nka nayo yarahohotewe peee...ndabona abadepite bakwiye gushyiraho amategeko arengera inyamanswa..
Ahubwose uyumugabo murabona imbaraga afite umuntu ubasha guterura inka ingana kuriya ku ngorofani, gusa birababaje abashinzwe ubworozi barebe neza icyabimuteye. hafatwe ibyemezo bimukwiye.
ibyonuguta umucorwose,inka itumabaguha umugoresha akayipfusha ubusa bigeze hariya koko??
UYU MUGABO WATWAYE INKA KURI BONDOGO NDAMUZI BAMUHIMBA NDABASHOTA HAGENZURWEKO VETO.W’UMURENGE WA KAGANO ATABIRINYUMA KUKO BIRAZWIKO BAKORANA TWASHIZE UWO VETER.NTAPIMA INYAMA YIGIZE UMUPOLITICIEN AHOKUBA UMU TECHNICIEN
aba baturage ubu ntangingo ihari ibahana koko? idahari cyaba arikibazo
mbega umugabo ufite imbaraga!!!!!! iriya nka rwose njye irambabaje
igitekerezo cyange kijyanye niyo nkuru yumuntu wahambiye inka kungorofani kand arinzima.ibyo rwose nibikwiye nabigereranya nko kuyica rubozo.inka nitungo rifite akamaro mumuco nyarwanda.nibareke turihe agaciro.