Uretse umukino wa Espoir, ikipe ya AS Kigali yatsinzwemo ibitego 2-1, iyo kipe itozwa na Kasa Mbungo André ikomeje kwitwara neza, ikaba nyuma yo gutsinda Amagaju 2-0, APR FC 1-0 yatsinze Marine igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota icyenda.
Umukino wa AS Kigali wari ukomeye ku mpande zombi, kuko n’ubwo AS Kigali yatahanye intsinzi yabanje kugorwa cyane n’ubusatirizi bwa Marine haba mu gice cya mbere ndetse no mu gice cya kabiri ariko ba rutahizamu ba Marine bakomeza gupfusha ubusa amahirwe babonaga.
Inararibonye y’abakinnyi ba AS Kigali niyo yabahesheje intsinzi, ubwo ku munota wa 76 Jimmy Mbaraga, Kapiteni wayo, yatsindaga igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uwo mukino nyuma yo gucunga umunyezamu wa Marine bamushose umupira akawurekura maze nawe ahita awumutanga awutera mu izamu.
Mu wundi mukino w’umunsi wa kane wakinwe kuri uyu wa kabiri, Mukura VS yaherukaga gutungurwa na Etincelles igatsindwa igiteto 1-0, yitwaye neza imbere ya Gicumbi FC ihakura amanota atatu nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Cyiza Hussein.
Imikino yindi y’umunsi wa kane wa shampiyona irakinwa kuri uyu wa gatatu tariki 23/10/2013, ahateganyijwe umukino ukomeye hagati ya APR FC na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
I Rusizi, Espoir FC irakina na Kiyovu Sport itarabona intsinzi na rimwe kuva shampiyona yatangira, naho Amagaju ari ku mwanya wa nyuma ari nta n’inota na rimwe afite aze kwakira Rayon Sport i Nyamagabe.
AS Muhanga irakira Musanze FC i Muhanga, mu gihe Esperance ikina na Etincelles FC ku Mumena.
AS Kigali niyo iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota icyenda. Ikurikiwe na Espoir FC, Musanze FC na Rayon Sport zose zifite amanota arindwi, APR FC ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota atandatu.
AS Muhanga iri ku mwanya wa 13 n’inota rimwe, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, nta nota na rimwe yari yabona kugeza ubu.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|