Guverineri Bosenibamwe aragaya uburyo Abanyabusogo batitabira mituweli
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, aranenga cyane abatuye umurenge wa Busogo, batitabira ku rugero rushimisha ubwisungane mu kwivuza, nyamara umurenge wabo nta kibazo kijyanye n’ubukene kiwugaragaramo.
Ubwo yasuraga abatuye uyu murenge tariki 21/10/2013, Guverineri Bosenibamwe yashimye uburyo bitwaye neza mu matora aheruka y’abadepite, maze bakitabira ari benshi ndetse bakagira amatora meza.
Yashimiye kandi abatuye uyu murenge uburyo biteza imbere mu byiciro bitandukanye, haba ubucuruzi, ubuhinzi ndetse n’ibindi bitandukanye, cyakora avuga ko ubwitabire bucye bwa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bukomeje kubanduriza isura.
Yagize ati: “Hari ahantu henshi badafite ubutaka bwera nk’ubwanyu, nyamara ugasanga barageze ku ijana ku ijana mu kwitabira mituweli. Birababaje kubona abaturage ba Busogo bataracengerwa n’iyi gahunda”.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo, ngo kuri ubu bageze kuri 49%, urugero rudashimishije na gato, nk’uko uyu muyobozi yabivuze, cyakora yemera ko bagiye kurushaho gushyiramo imbaraga.
Ubwo yabazaga abaturage impamvu ituma batazamuka mu bijyanye no kwitabira ubwisungane mu kwivuza, amwe mu majwi yo mu kivunge cy’abantu yasubije umuyobozi w’intara ko biterwa n’ubunekene.
Guverineri Bosenibamwe yasobanuriye aba baturage ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza, aho yabagaragarije ko iyi gahunda inafasha wa mukene kugera ku buvuzi bufite ireme, aho abasha kwishyurirwa menshi mu mafaranga yakoresheje igihe yarwaye.
Yababwiye kandi ko iyi gahunda igamije gutuma buri Munyarwanda wese agera ku buvuzi, dore ko n’abo bigaragaye ko batabasha kubona amafaranga asabwa bishyurirwa na Leta, ariko ntihagire uheranwa n’indwara.
Muri iyi gahunda kandi, Guverineri Bosenibamwe yasabye abatuye uyu murenge gukangukira kujyana abana babo mu ishuri, babateganyiriza kugirango bazabashe kubarihira amashuri, dore ko nta wundi murage bazabona uruta ubumenyi baraga abana babo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|