Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abaturage kwirinda imanza zidafite aho zishingiye kuko bikurura amacakubiri mu miryango bikanadinziza iterambere ryayo.
Abagabo babiri bo mu mudugudu wa Nyamurira mu kagari ka Gasayo, umurenge wa Karengera ho mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatandatu, tariki 27/07/2013 barwanye bapfa ideni ry’amafaranga ibihumbi bitatu ku buryo uwishyuzwaga yakomeretse ariko bidakabije.
Niyonsaba Theogène wigaga mu mwaka wa kabiri ku kigo cy’amashuri abanza cya Mpingamabuye giherereye mu mudugudu wa Runaba mu kagari ka Haniro mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yitabye Imana tariki 26/07/2013 azize ipoto y’amashanyarazi yamubirindutse hejuru.
Kamegeri Joseph w’imyaka 63 utuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yarusimbutse ari ku igare mu mpanuka y’imodoka ebyiri yabereye mu mujyi wa Nyanza ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba tariki 26/07/2013.
Ubwo abagize Inama Njyanama y’akarere ka Karongi bagiranaga ikiganiro n’ibitangazamakuru 10 byo mu Rwanda tariki 26/07/2013 bagaragaje ko bishimira ko abaturage b’ahahoze hitwa Kibuye, ubu batakiri mu bwigunge bari barahejejwemo na Repubulika ya mbere n’iya kabili.
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga aboneho akanya ko gusaba Abanyakarongi guha agaciro ubutumwa bahabwa nyuma y’umuganda.
Abandi bantu babiri bamaze gutabwa muri yombi mu gikorwa Polisi y’igihugu ikomeje cyo gushakisha abagize uruhare mu gutera igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu kivunge cy’abantu i Nyabugogo ahazwi nka Marato (Marathon).
Imbaraga zo kumvwa abahanzi n’abanyamakuru bafite zitezweho guhindura imyumvire y’abaturage no gukemura impaka zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ngo umuhanzi abonwa nk’umuhanuzi n’umuhuza, mu gihe umunyamakuru afatwa nk’umukangurambaga.
Abahinzi bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe y’abahinzi b’inanasi COPANASA bo mu mirenge ya Sake, Jarama na Rukumberi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013, batashye ku mugaragaro inzu ikusanirizo ry’umusaruro wabo.
Abanyarwanda biganjemo abana n’abagore bambutse umupaka wa Rusizi ya mbere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013, bavuye mu mashyamba ya Congo. Batangaje ko batahutse kubera ubuzima bubi babagamo kandi igihugu cyabo gitekanye kinatera imbere.
Abaturage bo mu mudugudu wa Mberi mu karere ka Rutsiro batangiye gutanga amakuru kubo bakeka baba baragize uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri umaze iminsi atoraguwe yariswe, nyuma yo kuburirwa irengero umurambo we ukaza gutoagurwa mu mwobo.
Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi Gatera Stanley yasohotse muri gereza nyuma y’umwaka afunze.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Nshimiyimana Eric, yasabye abakinnyi be kuzakinana ubwitange mu mukino bafitanye na Ethiopia kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Abaturage bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke babashije kwaka inguzanyo muri Koperative Umurenge SACCO ya Bushekeri kandi bakayikoresha neza, barishimira iterambere bagezeho ibaha igisubizo mu guteza imbere imibereho yabo ishingiye ku bukungu.
Ibyaha bitandukanye byiganjemo amakimbirane yo mu miryango nibyo byavuyemo impfu z’abantu 43 mu gihembwe gishize mu karere ka Ngororero, nk’uko byatangarijwe mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’Inkeragutabara mu ntara y’Iburengerazuba n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Urubyiruko ruri mu mashuri makuru na kaminuza ruravuga ko gutora abadepite bitakagombye gutorwa binyuze mu mitwe ya politike, ahubwo bakifuza ko umuntu wese wifuza kuba umudepite yakwiyamamaza ku gite cye.
ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013, ahagana i saa Moya igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kiraturitse, gihitana abantu batatu n’aho abandi bagera kuri 32 barakomereka, nk’uko amakuru aturuka muri Polisi y’igihugu abitangaza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burasaba abaturage bajya gushaka amazi mu biyaga ko bagomba kwitondera ingona zibamo kugirango zitabavutsa ubuzima bwabo.
Umuyobozi w’itsinda ririmo gusuzuma imihigo mu karere ka Nyamagabe, Sibomana Saidi, yatangaje ko imihigo ituma inzego zikora ariko ahanini ikaba igamije guhanga udushya dutandukanye, no kureba ubushobozi bw’abakozi.
Virginie Mukandayisabye wo mu mumurenge wa Nyabitekeri mu kagari ka Mariba ho mu mudugudu wa Nyarusange ngo amaze amezi icyenda agenda acumbika mu ngo z’abandi kubera gutinya umutekano muke ukomoka ku muryango we.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADAF) b’akarere ka Gicumbi riramurika ibintu bitandukanye abafatanyabikorwa b’ako karere bafasha mu iterambere ryako. Iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu ryatangiye tariki 26/07/2013
Hagiyeho itsinda rigamije gusuzuma ibyangombwa bisabwa abaturage mu bigo bya Leta kugira ngo ibyo bizagaragara ko bibangamira abaturage bikanabatinza mu kubona serivisi bifuza mu buryo bwihuse bikurweho.
Imurikagurisha mpuzamahanga ryatangijwe i Kigali kuri uyu kane tariki 25/07/2013, rigaragazwa nk’igipimo cyo gusuzuma imizamukire y’ubukungu bw’igihugu ndetse no gutsura umubano n’amahanga mu bijyanye n’ubukungu, nk’uko Guverinoma n’inzego z’abikorera mu Rwanda babitangaje.
Ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kumiturire (UN Habitat), akarere ka Ngororero kagiye gutangira gahunda yo kwita ku mijyi no kuvugurura imiturire ndetse no gucunga neza ubutaka.
Kuva saa mbiri z’ijoro tariki 24 kugeza tariki 26/07/2013 amashyamba yo mu midugudu 11 yo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza akomeje kwibasirwa n’inkongi y’umuriro yatewe n’umuturage witwa Hakizimana Aloys watwikaga amakara rwihishwa nta burenganzira abifitiye.
Guhera tariki 31/07/2013 abacururiza mu mazu yubatse ku buryo butagezweho rwagati mu mugi wa Butare bamenyeshejwe ko batazongera kuyakoreramo, ahubwo bakimukira mu mazu mashyashya yuzuye muri uyu mugi.
Abagororwa 109 bo muri gereza ya Nyanza bahawe impamyabumenyi ziri ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’inyigisho y’igitabo cya Bibiliya kugira ngo ubwo bazaba barangije ibihano bakatiwe n’inkiko bazavemo abavugabutumwa, abapasiteri n’abandi bakozi b’Imana.
Ubushakashatsi bwakozwe na VoucherCodesPro bwagaragaje ko 62% by’abagore bitaba telefone zabo n’ubwo baba bari mu rukundo n’abo bashatse, mu gihe abagabo bemeje ibi ari 42%.
Mu gihe Éric Holder w’imyaka 44 na mukase Élisabeth Lorentz w’imyaka 47 barimo bitegura gusezerana imbere y’ubuyobozi tariki 27/07/2013, amabwiriza aturuka mu biro bya perezida w’Ubufaransa Francois Hollande, yavuze ko aba bantu batagomba gusezerana kuko bafitanye isano ya hafi.
Kuri iki cyumweru tariki 28/07/2013, korali Siloam y’abanyeshuri b’i Karambi mu Ntara y’Amajyepfo yateguye igiterane mu mugi wa Kigali cyo kumurika amashusho y’indirimbo zabo.
Umuhanzikazi Ingabire Irene Kamanzi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Gaby, aritegura kujya kumurikira Abarundi alubumu ye ya mbere yise “Ungirira Neza” mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakunzi be bo mu Burundi cyane ko ahafite benshi.
Mu gihe imirimo yose ijyanye no kubaka ndetse n’amamashini atunganya imyanda ikabyazwa ibibiriti bya brike ndetse n’ibindi yahageze, uruganda rubyaza umusaruro imyanda ikurwamo ibindi rugiye kumara umwaka rwuzuye ariko rudatangira gukora.
Nyuma y’imyaka myinshi abaganga n’abashakashatsi batumvikana ku mumaro w’urugingo rwitwa appendix cyangwa appendice mu cyongereza n’igifaransa, ubu abashakashatsi bo muri Amerika baratangaza ko batahuye ko urwo rugingo rumeze nk’agafuka gato rufite akamaro ko kubika microbes umubiri w’umuntu wakenera gukoresha nyuma (…)
Mu minsi ibiri ikurikirana mu karere ka Karongi hamaze gupfa abantu babili mu mirenge itandukanye, kandi bose bikavugwa ko bishwe n’abantu bo mu miryango yabo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo, asanga harabaye ibiganiro byinshi ku kibazo cya Congo, ku buryo noneho abantu bakwiye gutangira ibikorwa bifatika bigamije kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) mu karere ka Muhanga, Anastasie Urusaro, aratangaza ko ibimina biza ku isonga mu kongera umubare w’abakoresha ubwisungane mu kwivuza muri aka karere.
Abanyeshuri bo muri kaminuza ya Kenya Mount Kenya nabo bakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri zo gufasha kubakira batishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, arasaba abagore bo mu murenge wa Gatsata babashije kwiteza imbere nyuma yo kuva mu mirimo yabandagazaga mu muhanda, gufasha bagenzi babo batarabona ayo mahirwe kugira ngo nabo bazamuke.
Hoteri ikomeye yo mu mujyi wa Vienne muri Autriche yitwa Sacher Hotel igiye gushyiraho ibyumba n’abakozi bashinzwe gutanga serivisi ku mbwa z’abakiriya bagana iyo hoteri.
Igitaramo kiswe “Traffic Lights Party” kizabera mu mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru ngo kigamije kwishimira amabara y’imyenda abantu bamwe bambara ariko batazi icyo asobanura.
Koperative Umurenge SACCO ya Kagano mu karere ka Nyamasheke yatangiye mu mwaka wa 2009 itira ibiro byo gukoreramo, kuri uyu wa 25/07/2013 yatashye inyubako yayo yuzuye itwaye miliyoni zisaga 23 kandi ifite “Guichet Mobile” yorohereza abanyamuryango bayo kubitsa no kubikuza badakoze ingendo ndende.
Inzego za polisi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo zatahuye abagabo bane barimo umwe wari warashoboye kwigana ijwi rya perezida w’icyo gihugu Joseph Kabila akarikoresha mu bikorwa by’ubwambuzi bakoraga bambura abacuruzi amamiliyoni y’amadolari mu izina rya Perezida Kabila.
Saa tatu z’igitondo cya tariki 25/07/2013 mu murima wa Kabayiza Emmanuel mu kagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, hatoraguwe gerenade ebyiri zo mu bwoko bwa Tortoise zitwikirijeho utwatsi.
Abayobozi b’akarere ka Rwamagana baravuga ko noneho bizeye kuzaserukana umwanya mwiza mu kwesa imihigo 48 bari bahigiye Perezida wa Repubulika, dore ko mu myaka yashize ako karere kakunze kuza mu myanya iri inyuma ya 20.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi, Mukabalisa Simbi Dative, aragira inama abagabo kutagira ipfunwe ryo kwitabaza Police igihe abagore babahohoteye kuko nabo ngo bimaze kugaragara ko bajya bakubitwa n’abagore.
Kuva imirwano yakongera kubura mu nkengero z’umujyi wa Goma, Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri uwo mujyi kimwe n’abajya kurangura yo bavuga ko bahagaritse ibikorwa byabo kubera gutinya ihohoterwa.
Ababyeyi n’abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Gatizo, barashima igikorwa cyo gutoza abana isuku y’amenyo no gukaraba intoki, Umunyakoreya y’Epfo HWANG MIN-HE, uzwi ku izina rya URUMURI, yafashijemo iki kigo mu gihe cy’imyaka ibiri.
Mu minsi itari myinshi servisi za Gasutamo ndetse n’iz’Abunganira abacuruzi muri Gasutamo (Clearing Agencies) zo muri Uganda n’u Rwanda zizaba zifite abakozi ku Cyambu cya Mombasa.
Dusabeyezu Emmanuel w’imyaka 20 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kane ku ishuri ryisumbuye rya Kabona riherereye mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro yabuze mu kigo tariki 07/07/2013, umurambo we uboneka tariki 23/07/2013 mu musarani utagikoreshwa hafi y’aho yari acumbitse hanze y’ikigo.
Abaganga b’Abahindi bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri kuva tariki 24/07/2013 aho bari kuvura zimwe mu ndwara n’ibibazo byasabaga umurwayi gufata indege bakajya hanze.