Ibi ni ibyatangajwe n’umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga wa Global Fund muri RALGA, Darius Nzabakwiza, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abagize ihuriro ry’abavuga rikumvikana mu mirenge igize akarere ka Muhanga kuri uyu wa 22/10/2013.
Nzabakwiza avuga ko mu mwaka wa 2005 Abanyarwanda bagaragarwaho ubwandu bw’aka gakoko gatera SIDA bari 3% icyo gihe abaturarwanda bakaba barabarirwaga muri miliyoni umunani.

Ubundi bushakashatsi bwaje gukorwa mu mwaka wa 2010 bwerekanaga ko ubu bwandu bwiyongereye aho kugirango bugabanuke kuko naho byagaragaye ko naho abanduye banganaga na 3% mu gihe abaturarwanda babarirwaga muri miliyoni 11 zirenga.
Uyu mugabo akomeza avuga ko impamvu nyamukuru yagaragaye ituma abandura biyongera ngo ahanini biterwa n’ubujiji Abanyarwanda benshi bakifitemo.
Ati: “si nabyita ubujiji muri rusange ahubwo ni ukumva koko icyorezo cya SIDA icyo aricyo. Niba umuntu yumva gukoresha agakingirizo akabibonamo ikibazo ni ukuvuga ko agifite imyumvire iri hasi”.
Akomeza avuga ko bamwe bataranumva uburyo SIDA yandura ndetse n’uburyo bashobora kuyirinda kandi hahora hakorwa ubungurambaga.

Nyirankumbuye Floride ni umwe mu bavuga rikumvikana wo mu murenge wa Shyogwe, atangaza ko kimwe mu byo abona bituma abantu bakomeza kwandura agakoko gatera SIDA ngo harimo n’ikibazo cy’ubwumvukane buke bukunze kugaragara mu miryango.
Ati: “iyo umugabo yashwanye n’umugore we, usanga bamara igihe batavugana kenshi umugabo akaboneraho guca inyuma umugore we akajya kuryamana n’abandi”.
Kugirango bikemuke Nzabakwiza asanga bisaba ko bahozaho ubukangurambaga buhoraho kuko ngo nubwo umuntu aba yarabwiwe kenshi ngo siko ahita yumva ingaruka z’iki cyorezo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|