Burera: Barateganya kongera umusaruro w’amafi kugeza kuri toni 200 ku mwaka

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko buzakomeza kongera umusaruro w’amafi mu biyaga bya Burera na Ruhondo ndetse no mu byuzi kuburyo ngo bateganya ko mu mwaka wa 2014 bazaba basarura toni 200 z’amafi.

Kuva mu mwaka wa 2012 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari bwarihaye intego ko umusaruro w’amafi bwari busanganywe wa toni 60 z’amafi ku mwaka bazawukuba gatatu maze ukaba toni 180 z’amafi ku mwaka.

Iyo ntego bayigezeho kuko mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 babashije kubona umusaruro w’amafi ungana na toni 183 n’ibiro 317 by’amafi.

Ubu noneho ubuyobozi bw’akarere ka Burera buteganya ko mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 bazongera uwo musaruro kuburyo uzagera kuri toni 200 ku mwaka.

Ubwo buyobozi buvuga ko umusaruro w’amafi bawugeraho babifashijwemo n’Ikigo cyita ku bworozi bw’amafi (PAIGELAC) kibafasha korora amafi mu biyaga bya Burera na Ruhondo bifashishije kareremba (cage) ndetse no mu byuzi.

Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Burera bavuga ko muri icyo kiyaga harimo amafi menshi kandi manini bakurikije igihe baba barayatereye mo, ariko ngo iyo bagiye kuyaroba babura amanini ahubwo bakaroba udufi duto.

Nkunzumucyo Eriazal, umwe muri abo baturage, avuga ko kuva kera bababwiraga ko impamvu bataroba amafi bifuza mu kiyaga cya Burera ari uko ngo cyaba gifite ubujyakuzimu burebure.

Akomeza avuga ko hari igihe rimwe na rimwe abarobyi bo muri icyo kiyaga baroba amafi manini kuburyo ifi imwe ishobora gupima nk’ibiro bitanu. Ngo ibyo nabyo ni ibisobanura ko ikiyaga cya Burera gifite ubujyakuzimu burenure noneho amafi akibira hasi cyane.

Kubera icyo kibazo cyakunze kugaragara mu kiyaga cya Burera, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahise bufata ingamba zo kororera amafi muri kareremba kugira ngo atazongera kujya ajya mu kiyaga akabura.

Ikindi ngo ni uko iyo amafi yororewe muri kareremba aribwo akura neza kuko agaburirwa ku buryo bworoshye, ari hamwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka