Amakuru dufite aravuga ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza yo mu karere ka Nyamasheke batangiye ibizamini neza kandi kugeza ubu, nta kibazo cyigeze kigaragara.
Abanyeshuri bagera ku 7661 bo mu karere ka Nyamasheke ni bo bari bategerejwe gukora iki kizamini gisoza amashuri abanza cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22/10/2013 kugeza ku wa Kane tariki ya 24/10/2013.
Nta makuru aramenyekana y’umubare nyawo w’abakoze ibizamini cyakora birashoboka ko abakora ibizamini batuzura neza uyu mubare kuko hari bamwe mu banyeshuri bari bariyandikishije bashobora kugira ibibazo by’uburwayi ku munsi w’ibizamini ndetse n’abandi (bake) baba barataye ishuri hagati mu gihe cy’amasomo kandi ntibakore n’ibizamini bisoza amashuri abanza.

Mu rwego rw’Igihugu, abanyeshuri 174.874 ni bo bategerejwe gukora iki kizamini gisoza amashuri abanza.
Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko umubare w’abakandida biyandikishije muri uyu mwaka w’amashuri wa 2013 mu mashuri abanza wagabanutseho 2% kuko wavuye ku 178.488 bari bariyandikishije mu mwaka washize bakagera ku 174.874 muri uyu dusoza.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iri gabanuka ry’umubare w’abanyeshuri rifitanye isano na gahunda yo kuboneza imbyaro yitaweho cyane muri iyi myaka itambutse.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|