Rusizi: Bafashwe bakekwaho kujyana umwana ikuzimu kugirango babone amafaranga
Umusaza witwa Nyabenda Hakili wo mu Burundi yaraye afatanywe umwana muto wo mu murenge wa Kamembe abeshya ko ngo agiye kumuha umuti wo kumukiza indwara arwaye, nyamara uyu musaza ngo asanzwe azwi n’abaturage ko ari umufumu kabuhariwe aho ngo ajyana abantu ikuzimu.
Ubwo uyu musaza yafatwaga tariki 21/10/2013 yari kumwe na se w’uyu mwana batangaje ko ngo bari bari kuvura uyu mwana gusa ntibagize amahirwe yo gukora ibyo bifuzaga kuri uyu mwana kuko nyina w’uyu mwana yahise atungirwa agatoki aho bamubwiye ko umwana we ajyanywe n’umufumu ahita abagwa gitumo.

Nyina w’uyu mwana yahise ahuruza inzego z’umutekano zihita zifata aba bagabo bombi zibasangana ibikoresho byinshi bifite umwanda aho abenshi badatinya kuvuga ko uyu mugabo w’Umurundi ari umufumu koko. Bimwe mu bikoresho uyu mugabo yafatanywe ni amahembe y’inyamaswa n’ibipfunyika byinshi bitandukanye.
Ubwo aba bantu bafatwaga bakavuga ko bari bagiye kuvura umwana nyina w’uyu mwana we yavuze ko nta ndwara umwana we arwaye yatuma ajyanywa mu bafumu. Kugeza ubu aba bagabo bombi bakekwaho kujyana umwana ikuzimu bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kamembe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyabapfu biribwa na bapfumu bigihwe yesu
inamanatangakubyeyi bikigihe bagerageze bacunge abanababo nacyaneko barikubahohotera uburenganzirabwabana burakenewe.
NIBABISHOBOKA YUKO’MUKUZIMU’HABAHO’NUMVANTAWASIGARANUBUKENE’KUKOTWAKIGIRAYO’BUKAGABANUKA UBUTABERA’BUKORE’AKAZIKABWO
ngewe numva uwo mupfumu bamufata nkumwicanyi
ariko se koko ubwo na police ibakurikiranye kuli ibyo bivugwa, cg n,ibindi byaha? police nayo se yemera ko abantu bajya ikuzimu?byaba ari akumiro!!!
ubundi ubupfumu bwahozeho kdi buriho gusa ntibwdmewe ark nubwo bwaba bwemewe ntampamvu yo kujya mukuzimu kdi bwihishwa gusa ubutabera bukore umurimo wabo