Nyanza: Urubanza umucuruzi ukomeye w’i Nyamagabe aregwamo Jenoside rwasubitswe

Urubanza Hategekimana Martin bakunze kwita Majyambere, aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwari kuburanishirizwa mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza tariki 22/10/2013 rwasubitswe kubera impamvu z’iperereza urukiko rukomeje gukora.

Uyu mucuruzi ukomeye w’i Nyamagabe yagejejwe imbere y’abacamanza batatu yambaye imyenda y’ibara ry’icyatsi kandi arinzwe n’ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu mutwe wa Military Police kuko ibyaha bya Jenoside akurikiranweho yabikoranye n’ingabo zatsinzwe muri Guverinema y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana mbere ya 1994.

Perezida w’Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza yabanje kwisegura ku baburanyi bombi ni ukuvuga abari bahagarariye ubushinjacyaha ndetse na Hategekimana Martin ukurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bari bahungiye i Murambi maze abasaga ibihumbi 40 bakahicirwa.

Umucuruzi Hategekimana Martin ubwo yari imbere y'ubutabera yisobanura.
Umucuruzi Hategekimana Martin ubwo yari imbere y’ubutabera yisobanura.

Nk’uko Perezida w’imiburanishirize y’uru rubanza yabivuze rwasubitswe kubera ko urukiko rukirimo gukora iperereza rushakisha amakuru komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ibitse arebana n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro ubu akaba ari Nyamagabe yagenze ndetse n’abayigizemo uruhare bose.

Yabisobanuye agira ati: “Twandikiye Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside tuyisaba kuduha amakuru y’uko mu cyahoze ari Gikongoro Abatutsi baho bishwe ndetse n’ababigizemo uruhare ariko ububiko bwabo baracyabutunganya ntibyatworoheye kubona ibyo twabasabye niyo mpamvu uyu munsi ntacyo turi bubatangarize”.

Abahagarariye ubushinjacyaha babanje kugira icyo bavuga kuri iryo subikwa ry’urubanza nabo bemeranya n’urukiko ko iryo perereza ryakomeza gukorwa ahubwo hakongerwaho no kuzabaza abatangabuhamya bashinja Majyambere uruhare rwe muri Jenoside.

Me Kayitare Serge wunganira mu mategeko Majyambere yamaganiye kure ibyo ubushinjacyaha bwasabye ko byongerwa kuri iryo perereza. Yavuze ko abo batangabuhamya nta gishya bazaba bazanye muri urwo rubanza ngo kuko n’ubundi ubuhamya bwabo aribwo bufungishije umukiriya we.

Aha yari amaze kumenyeshwa ko urubanza rwe rusubitswe asubiye muri gereza.
Aha yari amaze kumenyeshwa ko urubanza rwe rusubitswe asubiye muri gereza.

Ubushinjacyaha bwakomeje gushikama ku byo bwasabye urukiko buvuga ko ibyo byatewe n’impaka zavutse ubwo tariki 23/09/2013 urubanza rwatangiraga kuburanishwa maze uregwa agahakana ibyo abatangabuhanya bagiye bamushinja.

Ngo gutumiza abo batangabuhamya bizatuma izo mpaka zitongera kuba kuko umutangabuhamya ubwe azagaragara abyisobanurira bityo bikureho urujijo rwabaye urubanza rugitangira kuko uregwa n’ubushinjacyaha batabyumvaga kimwe.

Mu gihe urukiko rugikomeje iperereza ndetse n’ubushinjacyaha bukaba bwasabye kuzongera gutumiza abatangabuhamya bashinja Majyambere uregwa nawe yatumije abatangabuhamya bazamushinjura kugira ngo impande zombi zizanyomozanye tariki 26/11/2013 ari naho urubanza rwimuriwe.

Umugore we bashakanye yari yaje kumva urubanza umugabo we aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umugore we bashakanye yari yaje kumva urubanza umugabo we aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Majyambere bita ko ari umucuruzi ukomeye w’i Nyamagabe aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gushuka Abatutsi barimo bahigwa mu gihe cya Jenoside ngo bahungire hamwe maze nyuma akaza kubicisha.

Ibindi byaha aregwa n’ubushinjacyaha ni ukuba yarajyaga mu nama zitegura Jenoside ndetse akaba ari nawe uzifatamo ijambo rinini hamwe no kuba yaragiye atera inkunga Interahamwe mu bihe bitandukanye azifasha mu ngendo zo kujya gushakisha abatutsi aho bari hose ngo bicwe akoresheje imodoka ze ariko iyamamaye cyane ngo ni stout y’ibara ry’umutuku.

Mu kwisobanura kwa Majyambere ibi byaha aregwa arabihakana akavuga ko arengana ahubwo byose ari ishyari n’inzangano zishingiye ku mitungo myinshi atunze yakomeye mu bucuruzi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Leta y’URwanda ibi mukora murenganya uyu Muzee Hategekimana Martin. Mushatse mwabihagarika rwose kuko uyu ni umwere. Agira neza kandi Imana izabimuhembera. harya ngo ubu mwavuvanye ku murindi ngo mwamujyanye muzihe gereza. Twamuragije Imana. Ubu koko nkawe mushinjacyaha utinyuka ugashaka guheza mu buroko uyu muziranenge uzunguka iki? naho se Ijisho rireberera URwanda ntacyakorwa. twe abanyarwanda turababaye ku bw’uyu mubyeyi muguma kuburabuza kandi Nyamagabe yaramaze kuyigeza ku ntera ishimishije.

alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Icyo mbona wowe wiyise umuvunyi..biragaragara ko izi nkuru za majyambere ari wowe uzishyirisha mu kinyamakuru .warangiza ntuvuge ukuri ugashinja.ngo commionnette itukura itavuzwe..yewe uzanasome mu rubanza rwa simba iyo camionnette bavugako yari iya gendarmerie.

bamwanga yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Ku muvandimwe wiyise umuvunyi..birababake cyanee kubona gahunda igihugu kiyemeje kugenderaho ya ndumunyarwanda ntacyo ikubwiye..ahubwo ugishaka gucisha abantu umutwe!!kabuga uvuga uramuzi cg n.ukumwumva??kuko biragaragara ko wamwumvise..noneho rero nkwisabire..abo basirikare uvuga ..uzabaze neza urwo rubanza rwabo yararutsinze mu rukiko rwikirenga hashize amezi atagera kuri atanu..ahubwo banze kumurekura .kubera gushaka gutwara utwe yavunikiye..ubwose uwo desire uvuga yarahari ra??ikindi urwanda n.igihugu cyamye kigendera ku mateheko uzerekane aho uwo mushahara wa desire proculeur wanyuraga kuri konte kuko icyaha ntigisaza niyo ruswa irahanirwa..ahubwo nkawe niyo ushaka..uzasome neza urubanza rwa colonel simba aloys usome ibishinjwa ibishinjwa perefe bucyibaruta.uzabona amaliste yabavugwa mubwicanyi muri gikongoro..uzajye kwa mucyo wake ibitabo bya gacaca urebe aho majyambere avugwa..ahubwo nkawe numva byaba byiza uje mu rubanza uzanye nibyo bimenyetso bikaburanywa kuko nanatsinda ntuzemera.

bamwanga yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Mbabajwe no kubona abanditse hano bose bigize abacqmanza bakemeza ko umuntu ukiburana arengana. Please mureke urukiko rukore akazi karwo naho amarangamutima yanyu mube muyagabanije. Icyo nabwira abatazi majyambere ni uko nk’umucuruzi mukuru wari ku gikongoro mu gihe cya genocide ndetse n’ubu ntawe uramucaho, yakoze akazi nk’aka kabuga ikigali. Niwe wabaye umufatanyabikorwa w’abasirikare bamaze abatutsi kuggikongoro. Kubera cash ze kumukatira byaragoranye! Muzabaze uwitwa Desire wari procureur yamugeneye umushahara wa 100000 buri kwezi jugeza desire yirukannywe abarega bongera kubona ijambo.

umuvunyi yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Hi.mukomere mwese basomyi ba kigali to day..iyi nkuru yanjye iragaragaza akarengane gakomeye no kutagira kivugira kuyu musaza bita majyambere..bamushinja genocide kandi mu byukuri nta ruhare namba yayigizemo..nkaho bigaragarira muzarebe kuri internet muri google mushyiremo .urubanza rwa simba aloys..muzasangamo aho bavuga abantu bagatanije na simba mu bwicanyi bw.i gikongoro..mwongere mushyiremo na none uwahoze ari perefe bucyibaruta laurent..hose muzasangamo ama liste y.amazima y.abateguye nakanakora ubwicanyi mu cyahoze aro gikongoro..nta na hamwe higeze hagaragara cg hakira ushinja uyu musaza..byongeye kandi mu makuru yose yatanzwe n.inkiko gacaca ndetse n.imana zabaye za gacaca.ntaho uyu musaza ashinjwa..ubuse koko abashinzwe kurenganura abatagira kivugira ba murenganuye ko nta kindi ari kuzira mbisubiremo uretse imitungo ye yavunikiye ..ko abantu bose ba gikongoro tuzi ari umusaza wikundira akazi ..ataryamaga..yewe uretse nibyo by.amashyaka n.ubukwe yabutahaga hamana yabaga yibereye muri business ze..hazagire uvuga ko hari na hamwe yamubonye muri mitingi kuva amashyaka yyatangira..yewe n
ikimenyimenyi ntiyigeze ahunga urwanda kuko ntacyo yikekagaho..nimurenganure umusaza rwose mwime amatwi abashaka kurya utwe batavunikiye..murakoze ndabashimiye..muharanire kubaka urwanda .

karimunda yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

uyumusaza ararenganakuberako bigaragara ko arishyari ryabantu .many time bamufunga bakamufungura sow my think its some thing problem off justice of rwanda.ubwoba ninyungu zabamwe ntaho bizageza ikigihugu.

mustaphar yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Ok.akarengane.com, mureke dutegereze ubucamanza, gusa birababaje kugira umuntu nkuyu arenganywe inzego zibishizwe zirebera, abayobozi bakarere ka nyamagabe nab intara yamajyepfo bazi akarengane kuyu mussaza ariko bati reka bamukande.abaturage twese turabizi ko arengana, iperereza niritazamo akagambane azarutsinda pe! Kandi ababifitemo uruhare bazajomwa. Barashinyitse bashaka za ruswa muzabaze uwitwa faustin mukunzi yari amurashe abantu bareba mu rukiko.narumiwe koko.mana tabara u rwanda nabanyarwanda.

mucyo eric yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

umucuruzi ukomeye w i nyamagabe????ni uko mutangira iyo mushaka gukomeza ibintu.imyaka amaze afunze se yatuma akomera,iyo adafungwa ngo murebe noneho aba agejeje he nyamagabe?nah ubu nta gukomera ni uko umunyamakuru wo mu rwanda iteka ashyushyashyushya inkuru,titre ugasanga ntaho ihuriye na contents.hahaaa yewe murakoze kwamamaza mutubwire n ibyo acuruza cyakora.

sosobebe yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

banyarwanda mwese namwe nshuti z u Rwanda,Bayobozi mureberera abaturage,abazi gusenga n abatabizi mubyige,rwose iki gihugu mugihundagazeho amasengesho menshi mwirukane akarengane.nubwo hari abarenganye uhereye kera,si ngomba ngo akarengane gahabwe intebe.namwe mundebere "NGO IBYAHA AREGWA YABIKORANYE N INGABO.i nyanza se baburanisha bene abo?ko baburanira mu rukiko rwa gisilikale?ariko ku itariki 7.12.2012 uyu musaza cours supreme yamugize umwere kubyaha yashinjwaga ko yakoranye n abasirikale.s il vous plait YABAYE UMWERE ariko baguma kumufunga.none munyamakuru wacu dukunda rwose jya wandika ibyo uzi?ese ko iby icyo gihe yabaye umwere utabyanditse?ese ubu bwo abaye umwere wabyandika?hahahhh Dutegereje UKURI KW IMANA KUKO UKW ABANTU KO NTAKO.murakoze

utegerejimana yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

umunyamakuru Jean Pierre ati "ngo arabihakana kubera ishyari n inzangano bishingiye ku mutungo" utabeshye koko ni uku avuga?iby umutungo ntabyo avuga nawe wikabya wagirango niwowe gusa uba uhari wumva koko?wari kugira uti arabihakana.mbega wowee baragusutse

babycool yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Majyambere ararengana, ahubwo bamufitiye ishyari nyamara IMANA izaza kandi izabacira urubanza mwa bantu mwe. koko uyu musaza muramuziza iki. Isyari we.

ibinibiki yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Bavunga ngo uwiteka yavuze ntawe utahanura, ariko Majyambere incuro afunzwe arekurwa, aburana akarekurwa, na gacaca yaraburanye agirwa umwere;ubu se si akarengane kweri? ahaaa reka dutegereze Imana niyo nkuru.

Ryama yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka