Korali ‘‘La Lumiere’’ ya Nyanza ya Kicukiro iramurika alubumu ya mbere
Ku cyumweru tariki 03/11/2013, korali La Lumiere ya Nyanza ya Kicukiro izamurika alubumu yayo ya mbere yise « Ingoma y’Amahoro » ; icyo gikorwa kizaba mu byiciro bitatu bikurikirana.
Ikiciro cya mbere kizaba ku wa gatanu tariki 01/11/2013 kikaba ari igitaramo gifatanye n’isengesho aho bazaba bari kumwe n’Umuvugabutumwa wo mu Gatsata na Korali « Umunezero » guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
Ku wa gatandatu tariki 02/11/2013, bazaba bari kumwe n’umuvugabutumwa Bernard ndetse na Korali Elayono yo mu itorero rya ADEPR i Remera.

Ku cyumweru ari nawo munsi nyirizina wo kumurika alubumu «Ingoma y’Amahoro » bakazataramana na Korali « Yehovayire » izaba iturutse muri ULK.
Iki gikorwa cyo kumurika alubumu ya mbere ya Korali « La Lumiere » ni igitaramo cyitiriwe kandi kigamije gufasha abana b’imfubyi zibana, nk’uko bitangazwa na Eugene Nzeyimana, amafaranga azavamo yose akaba azahabwa izo mfubyi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|