Ibiganiro by’amahoro hagati ya M23 na leta ya Kongo byahagaze

Ibiganiro bigamije amahoro hagati ya Leta ya Kongo n’umutwe wa M23 byahagaze, abavugizi b’impande zombi bakaba bemeje ko bananiwe kumvikana ku ngingo irebana n’uko abahoze barwanira M23 bazamera intambara niramuka ihagaze burundu.

Aya makuru yaturutse i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda ku gicamunsi cya tariki 20/10/2013 yemejwe na minisitiri Lambert Membe uvugira Leta ya Kongo ndetse na bwana Roger Lubala uvugira abari mu biganiro bya Kampala ku ruhande rwa M23.

M23 isaba ko abarwanyi bayo bazagirirwa imbabazi ntibakurikiranywe n’ubutabera ku byaha baba bashinjwa byo mu gihe cy’intambara, ndetse bakaninjizwa mu ngabo za Leta ya Kongo.

Abahagarariye Leta ya Kongo muri ibi biganiro ariko ngo bo ntibashyigikiye ko abarwanyi ba M23 bose bababarirwa bakareka gukurikiranwaho ibyaba bakoze mu ntambara kimwe n’uko bose bakwinjizwa mu ngabo za Leta.

Bamwe mu bahagarariye M23 mu biganiro bibahuje na Leta ya Congo i Kampala.
Bamwe mu bahagarariye M23 mu biganiro bibahuje na Leta ya Congo i Kampala.

Ibi biganiro byahagaze mu gihe abanyamahanga bo mu bihugu by’ibihangange binyuranye kimwe n’intumwa z’umuryango w’Abibumbye bari bakomeje gusaba impande zombi gukora uko zishoboye zikagera ku masezerano ya burundu yahagarika intambara zimaze imyaka myinshi ziyogoza agace k’uburasirazuba bwa Kongo kuva mu mwaka wa 1996.

Intambara M23 irwana na Leta ya Kongo yatangiye muri Mata 2012, ubwo bamwe mu basirikari bari mu ngabo za Leta bivumburaga bagatangira kurwanya Leta bavuga ko itubahirije amasezerano bari bagiranye kuwa 23/03/2009 ubwo bari bakiri mu mutwe wa CNDP wiganjemo Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Ubu M23 ifite ubuso bungana na kilometero kare 700 yigaruriye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kongo, mu gace ka Kivu y’amajyaruguru ihana imbibi n’u Rwanda na Uganda.

Impuguke z’umuryango w’Abibumbye zishinja u Rwanda na Uganda gushyigikira M23, ariko ibi bihugu byombi birabihakana. Ubu muri Kongo hari abasirikari basaga ibihumbi 20 b’abanyamahanga baje kubungabunga amahoro.

Aba barimo abasirikari ibihumbi bitatu bari mu mutwe udasanzwe ushinzwe kurwanya imitwe yitwaza intwaro yose muri Kongo, barimo na M23.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka