Ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Nganzo kiri mu Murenge wa Gakenke, umunyamakuru wa Kigali Today yabashije kugera, nyuma gato ikizamini cy’imibare kirangiye, abanyeshuri batangaje ko ikizamini cyari cyoroshye bitewe nuko biteguye neza.
Umwe mu banyeshuri biga ku Ishuri ribanza rya Nganzo yagize ati: “ Ikizamini cyari cyoroshye kuko byose twari twarabyize.”
Abo bana bakomeza bavuga ko hari icyizere cy’uko n’ibindi bizamini bisigaye ari byo Social Studies, Ikinyarwanda, Icyongereza na STE bizaba na byo byoroshye kuko biteguye neza bakora ibizamini byatanzwe mbere.

Bamwe mu barezi batangaje ko bateguye abana kugira ngo bazatsinde ibyo bizamini bashakisha ahandi ibizamini bakoze ndetse n’amarushanwa (concours) atandukanye harimo ategurwa n’akarere.
Anastase Nizeyimana, Umuyobozi w’Ishuri rya Karuganda yagize ati: “Ubundi abana bo mu wa gatandatu nibo twitaho cyane, ikigo ubwacyo kigategura test [ikizamini] buri cyumweru, habaho amatesiti ategurwa na paruwasi hakiyongera n’ama-test y’akarere, tubona bifasirita abana n’ubumenyi bukiyongera.”
“Twagiye dushakisha ibizamini hirya no hino hari ibyo twakuye i Kigali… ikindi tugafata concours z’akarere twagiye dutanga mu myaka ishize nazo tukazibaha. Akarere kacu kiyemeje gutegura concours y’abanyeshuri buri gihembwe…. Bifasha abana babona uko ikizamini kiza kimeze hari n’igihe bagwa ku kibazo bigeze gukosorera mu ishuri,” uko ni ko Akineza Marie Chantal, Umuyobozi wa GS Gakenke Protestant yunzemo.

Ayo marushanwa yagize uruhare runini mu gutinyura abana no kumenya uko bitwara mu kizamini cya Leta.
Nk’uko twabitangarijwe n’umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gakenke, Hakizimana Jean Bosco, nta kibazo k’ibikoresho bagize. Ikizamini cya Leta kizasozwa kuwa Kane tariki 24/10/2013, abana 6723 bo mu karere ka Gakenke nibo bateganyijwe kuzakorera mu masite y’ibizamini 29 mu Karere kose.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|