Ingabo za Malawi ziyunze ku za MONUSCO mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro Congo

Ingabo 850 zo mu gihugu cya Malawi zageze mu mujyi wa Goma taliki 18/10/2013 zije gufatanya na n’ingabo za MONUSCO kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Umubare w’ingabo zigize itsinda ryihariye rya MONUSCO, ubu zigeze kuri 3069, aho zigomba gutangira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri Kivu y’amajyaruguru ahavugwa imitwe igera kuri 50, nubwo iyatunzwe agatoki ari M23 na FDLR.

Ingabo za MONUSCO zo mu itsinda ryihariye zagize uruhare mu mirwano yabaye Kanyarucinya imirwano yatumye M23 isubira inyuma ubu ikaba ibarizwa Kibumba.

Umuvugizi w’ingabo za Malawi zaje muri Kivu y’amajyaruguru, Lt Benson, avuga ko bafite ubunararibonye mu kugarura amahoro kuko bagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’isi harimo Kosovo, Mali, Liberia, u Rwanda na Sudani.

Lt Benson, avuga ko baje mu gihugu cya Congo kugifasha kugarura amahoro nk’igihugu kigize umuryango w’abibumbye wabatumye, kandi bizeye kugera ku nshingano zabo.

Hagati aho ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na M23 byongeye guhagarara. Mu bintu 13 baganiragaho icyenda gusa nibyo byari byumvikanyweho.

Ibindi birimo gusubiza abarwanyi ba M23 mu gisirkare, gukuriraho ibihano aba barwanyi no gushyira mu myanya abayobozi ba M23 muri Leta ntibirumvikanwaho.

Cyakora kudakomeza kw’ibi biganiro byatera impagarara z’intambara kuko buri ruhande rwagaragaje kwitegura gukomeye, kuva taliki 18/10/2013 ingabo za Congo zongeye ubwinshi bw’ingabo Kirimanyoka hazanwa batayo 4 zisanga abari bahasanzwe; Ku ruhande rwa M23 naho bariteguye nyuma yo kwamburwa umusozi wa Kanyamahura.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka