Rutsiro: Abamaze kugana SACCO Icyerekezo Rusebeya barayirahira

Abanyamuryango b’Umurenge SACCO Icyerekezo Rusebeya bishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma yo kugana icyo kigo cy’imari cyonyine kiboneka mu murenge wa Rusebeya, bakabasha kubitsa no guhabwa inguzanyo bakayashora mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere.

Umwe mu bayobotse Umurenge SACCO Icyerekezo Rusebeya witwa Nzirebera Félicité avuga ko yagiraga udufaranga ducye ntabone aho atubika, dore ko atiyumvishaga akamaro ko kujya kubikiza amafaranga muri banki.

Amaze gusobanukirwa ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki, yatangiye abikiza amafaranga macye, nyuma aza no kugira amahirwe baramuguriza.

Nzirebera ati “nagujijemo miliyoni, ngura moto. Ndi umupfakazi ariko sinsabiriza, ayo mahirwe nyashimira Imana.”

Mbere ngo ntabwo bari basobanukiwe n'ibirebana n'ibigo by'imari n'amabanki kuko nta byabaga mu gace batuyemo.
Mbere ngo ntabwo bari basobanukiwe n’ibirebana n’ibigo by’imari n’amabanki kuko nta byabaga mu gace batuyemo.

Nzirebera afite n’inka yabonye azikesheje gukorana na SACCO Icyerekezo Rusebeya, akaba ashishikariza abandi kugana SACCO kuko iyo abantu bafatanyije babasha kwiteza imbere.

Nyandwi Charles wo mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya na we ni undi munyamuryango wa SACCO Icyerekezo Rusebeya.

Avuga ko mu mahugurwa atandukanye bagiye bahabwa, ateguwe na SACCO Icyerekezo Rusebeya babashije kunguka ubumenyi ku byo batari bazi, aho basobanukiwe ko hari ikigega BDF gitanga ingwate, kugira ngo abadafite ingwate babashe kubona inguzanyo muri SACCO.

Abanyamuryango ba SACCO ICYEREKEZO RUSEBEYA bahamya ko yabateje imbere kubera ko cyane cyane nk’abanya Rusebeya batagiraga ahantu ho kubika amafaranga, dore ko bari batuye kure ya banki y’abaturage y’u Rwanda iri ahitwa i Congo Nil mu murenge wa Gihango, ariko ubu ngo iyo umuntu abonye amafaranga ayajyana kuri SACCO bakayamubikira ubwo akaba afite icyizere cy’uko amafaranga ye acungiwe umutekano.

Abanyamuryango ba SACCO baganiriye n'ubuyobozi bwayo ku birebana n'uburyo bwo kunoza serivisi bahabwa.
Abanyamuryango ba SACCO baganiriye n’ubuyobozi bwayo ku birebana n’uburyo bwo kunoza serivisi bahabwa.

Nyandwi ati “jyewe ku giti cyanjye icyo SACCO yamariye ni uko imaze kumpa inguzanyo inshuro ebyiri, nzishyura neza, ubwa mbere bangurije amafaranga ibihumbi 500, nyashyira mu mushinga w’ubuhinzi bw’ibirayi, bimaze kwera ndabigurisha, mvanamo miliyoni imwe n’igice.”

Ayo mafaranga miliyoni imwe n’igice yayaguzemo ishyamba ry’inturusu, yongera kwaka inguzanyo ya kabiri, ayiguramo inka, ubu na yo ikaba yonsa inyana. Inguzanyo ya mbere yarangije kuyishyura, ubu akaba arimo kwishyura inguzanyo yahawe ku nshuro ya kabiri.

Undi utanga ubuhamya bw’ibyo yagejejweho na SACCO Icyerekezo Rusebeya ni uwitwa Munyakirambi Sipiriyani utuye mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya. Ngo bamukanguriye ibyiza bya SACCO, abasha kubitsamo amafaranga ibihumbi 200 noneho nyuma y’igihe gito ajya kwakamo inguzanyo.

Ati “bangurije amafaranga miliyoni, ubu maze kubakamo inzu yo gucururizamo ifite ibyumba bitatu".

Nzirebera yagujije miliyoni muri SACCO agura moto none ubu iri mu muhanda irinjiza amafaranga.
Nzirebera yagujije miliyoni muri SACCO agura moto none ubu iri mu muhanda irinjiza amafaranga.

Abagore by’umwihariko ni bamwe mu bagaragaza akamaro bagiriwe na SACCO Icyerekezo Rusebeya kuko bo ngo iyo bagize amahirwe yo guhabwa inguzanyo haba hari icyizere ko bazayikoresha neza kurusha bamwe mu bagabo bayipfusha ubusa.

Umugore witwa Uzayisenga Valerie yabanje kuguza ibihumbi 200 muri SACCO Icyerekezo Rusebeya atangira ubucuruzi buciriritse bw’iduka, nyuma aza kwaka andi abifashijwemo n’ingwate BDF yageneye abagore, bamuha miliyoni ebyiri.

Uzayisenga avuga ko byamufashije kurihira umugabo we amashuri, ubu akaba arangije umwaka wa mbere wa kaminuza. Mu bindi yaguzemo harimo ishyamba n’umurima, akaba afite na butike imufasha ku buryo nta kibazo afite cy’imibereho y’urugo rwe.

Yashishikarije abagore birirwa bicaye kwegera SACCO bakajyayo bakabaha inguzanyo, ndetse abamara n’impungenge kuko bashobora no gutangirira kuri macye bakagera kure.

Umucungamutungo wa SACCO Icyerekezo Rusebeya, Ndorimana Come, avuga ko imikoranire myiza hagati ya SACCO n’abanyamuryango bayo ari ryo banga ry’iterambere haba kuri SACCO ndetse no ku banyamuryango bayo.

Babashije kwiyubakira inyubako umurenge SACCO ukoreramo.
Babashije kwiyubakira inyubako umurenge SACCO ukoreramo.

Kimwe mu byo bishimira bagezeho bafatanyije ni uko babashije kwiyubakira inyubako umurenge SACCO ukoreramo.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire, bateguye ibiganiro bihuza ubuyobozi bwa SACCO n’abanyamuryango bahagarariye abandi byabaye tariki 18/10/2013 barebera hamwe imitangire ya serivisi uko ihagaze kugira ngo bamenye icyo bakwiriye kunoza.

Ku birebana n’ibihuha bivuga ko hari abakwa ruswa kugira ngo amadosiye yabo asaba inguzanyo yihute, umucungamutungo wa SACCO Icyerekezo Rusebeya yibukije abanyamuryango ko nta we ugomba kubaka ruswa cyangwa ikindi kintu cyose kinyuranyije n’ibyo amabwiriza ateganya kugira ngo abahe serivisi kubera ko serivisi itangwa ku buntu.

SACCO Icyerekezo Rusebeya ifite abanyamuryango basaga 3800. Ifite imari shingiro ingana na miliyoni zisaga gato 19, ikaba imaze gutanga inguzanyo zibarirwa muri miliyoni 68.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka