Nyamata: Ari mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’ipikipiki y’abishimisha

Uwitwa Nsengumuremyi Emmanuel ari mu bitaro bya ADEPR Nyamata nyuma yo kugongwa n’abagenda ku ma moto manini y’abishimisha agakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa 20/10/2013, aho abari kuri ayo mapikipiki bari bavuye kwishimisha kuri hoteli iri mu murenge wa Gashora ku kiyaga.

Uwagonze Nsengumuremyi ntiyahagaze, ahubwo yahise atoroka dore ko yari n’amasaha y’ijoro nk’uko bivugwa na Mutabazi Jean umuturage wibonye iyo mpanuka iba.

Yagize ati “ibyo bipikipiki byahindaga cyane noneho byabaye ngombwa ko abantu bahurura ari benshi baza ku muhanda kureba ibyo bimoto, bigeze hafi y’ibitaro nibwo imwe muri izo yakoze impanuka aho guhagarara uwagonze ahita yikomereza”.

Ngo iyo yakoze impanuka yarifite plaque zo mu gihugu cy’u Buganda, ariko bahise babimensha polisi ikorera mu karere ka Bugesera.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko bahise batanga amakuru kuri bagenzi babo ngo babashe gushaka iyo moto yakoze impanuka ikagenda ariko kugeza ubu bakaba bakiyishakisha.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

gusa icyo tugomba kumenya nugutwara ibinyabiziga nijoro twigengeseye kuko bitabaye ibyo bivamo impanuka ’gusa uwo mugabo wagonzwe yihangane naho uwagonze ashakishwe avuze uwo muntu uri mubitaro

theo-ruhamanya yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka