Mu Rwanda hagiye gutangizwa biogas ikomoka ku bisigazwa byo mu gikoni

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza uburyo bwo kubyaza ingufu za biyogazi ibisigazwa byo mu gikoni kuko ngo aribyo biboneka mu ngo hafi ya zose z’Abaturarwanda, mu rwego rwo kunganira izindi ngufu zikoreshwa mu Rwanda nka kimwe mu bisubizo byazasimbura gukoresha inkwi mu guteka.

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’umuriro muri minisiteri y’ibikorwa-remezo, Isumbingabo Emma Francoise mu mihango yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ingufu mu mihango yabereye mu karere ka Rwamagana tariki 22/10/2013.

Mu Rwanda hamaze kumenyerwa ingufu zikomoka mu mashanyarazi atangwa n’ingomero z’inzuzi, andi akava ku mirasire y’izuba no kuri moteri zikoresha amavuta ya peteroli, ndetse na biogas ikomoka ku mase y’inka.

Minisitiri Isumbingabo yashyikirije abaturage b'i Rwamagana imbabura za kijyambere zikoresha amakara make.
Minisitiri Isumbingabo yashyikirije abaturage b’i Rwamagana imbabura za kijyambere zikoresha amakara make.

Minisitiri Isumbingabo yavuze ko ubu gahunda ya Leta ari ukongera ingufu Abaturarwanda bakoresha hashakwa izindi zikomoka kuri gazi, ku mashyuza, nyiramugengeri ndetse n’izikomoka ku ngomero z’amashanyarazi n’imirasire y’izuba zikongerwa cyane, hakazazamo ndetse n’izitamenyerewe mu Rwanda zizakomoka ku bisigazwa byo mu gikoni, ngo zikazatangira kubakwa no gusakazwa mu Baturarwanda mu bihe bya vuba bitatangajwe amatariki.

Minisitiri Isumbingabo yagize ati “Mu guhangana n’ikibazo cy’ingufu n’ibicanwa bikiri bike mu Rwanda, mu minsi ya vuba Leta izatangira kubagezaho uburyo bwiza bwo kubyaza ingufu za biogas ibisigazwa byo mu gikoni, bityo ibyo ingo z’Abaturarwanda nyinshi zisigaza bijye bibyazwa umusaruro.”

Ibi byose ngo biraterwa n’uko Abaturarwanda benshi batarabona ingufu bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi, kandi ngo aho zishobora gukomoka ho hahari henshi mu Rwanda.

Gukoresha biogas byoroshya umurimo kandi bikongera isuku.
Gukoresha biogas byoroshya umurimo kandi bikongera isuku.

Izi ngufu ngo zibonetse zazasimbura ingufu zikomoka ku biti abenshi mu Baturarwanda batekesha, ndetse bakabona n’izisumbuyeho zakoreshwa mu bikorwa by’iterambere bigenda bigerwaho ahageze amashanyarazi hose.

Muri iyi mihango, minisitiri Isumbingabo yavuze ko ubu mu Rwanda hakoreshwa ibikomoka ku biti ku gipimo cya 85% mu gihe Leta yifuza ko ibikomoka ku biti byasimbuzwa izindi ngufu bigasigara bikoreshwa ku gipimo cya 50% gusa mu mwaka wa 2017.

Mu kwizihiza uyu munsi kandi, minisitiri Isumbingabo na minisitiri Stanislas Kamanzi ishinzwe umutungo kamere n’abayobozi banyuranye basuye ahakoreshwa ingufu zinyuranye muri Rwamagana, aho gereza ya Nsinda yasuwe nk’ah’icyitegererezo mu bakoresha ingufu za biogas ikomoka ku mwanda w’abagororwa basaga ibihumbi birindwi bayifungiwemo.

Minisitiri Stanislas Kamanzi ashyikiriza umuturage wa Rwamagana itara rikoresha amashanyarazi make.
Minisitiri Stanislas Kamanzi ashyikiriza umuturage wa Rwamagana itara rikoresha amashanyarazi make.

Ingufu ziva mu bikono bya biogas muri iyo gereza ngo zifasha cyane mu mirimo yo guteka kuko umuyobozi w’iyo gereza yavuze ko ubu inkwi bakoreshaga bataratangira gukoresha biogas ngo zagabanutseho 70%.

Ubu buhamya bw’uko ingufu za biogas zishobora gusimbura inkwi nyinshi bwanatanzwe n’umuturage witwa Uwingabiye Providence utuye mu murenge wa Kigabiro wari urimo kubaka ikigega cya biogas, aho yemeje ko ngo yifuza kuzakoresha biogas kuko izamuruhura kugura inkwi igihe kirekire, ndetse gutekesha biogas bikaba binateza imbere isuku n’imibereho myiza cyane.

Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo gufasha abaturage kubona ingufu za biogas, bahereye ku mase y’inka benshi mu banyarwanda batunze, abandi bakaba bari kuzihabwa na perezida wa repubulika muri gahunda bise Gir’Inka Munyarwanda.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana ashyikiriza umuturage imbabura ya kijyambere.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ashyikiriza umuturage imbabura ya kijyambere.

Iyi gahunda yo gusakaza biogas ishishikarizwa abaturage kuko Leta yayitanzemo amafaranga ibihumbi Magana atatu bihabwa buri muturage nawe akongeraho ibihumbi Magana atatu akubakirwa ikigega cya biogas.

Izi ngufu za biogas kandi ngo ziziyongera ku ngufu z’amashanyarazi guverinoma ishaka ko zizaba zarageze ku baturage 70% mu mwaka wa 2017 zivuye ku baturage 17% bazifite iki gihe.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka