Bamwe mu Banyarwanda baremeza ko kutubahiriza igihe byadutse mu Banyarwanda bikomeje gufata indi ntera kandi bikaba biri kwica byinshi mu kazi.
Umuntu aravuka, agakura akageza igihe yumva adakwiye kuba wenyine akeneye undi bafatanya ubuzima bityo agafata icyemezo cyo kushaka uwo bambikana impeta z’urudashira umwe akaba umugore undi akaba umugabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bizeweho ubushobozi bahamagawe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon abasaba ubufasha mu ikemuka ry’ikibazo cya Sudani y’Epfo.
Hashize iminsi mike, sosiyete ya Premier betting ifunguye imiryango yayo mu Mujyi wa Gakenke, abakunzi b’umupira w’amaguru batangaza ko babyakiriye neza kuko babonye aho bazagerageza amahirwe yabo, bikagira icyo bihindura mu buzima bwabo.
Habimana Aloys bakunda kwita Kongwe ukomoka mu Murenge wa Rurambi, Akarere ka Nyaruguru avuga ko amaze imyaka 30 akora akazi ko gusatura ibiti mo imbaho, ako kazi ngo kamugejeje kuri byinshi.
Ubwo Kiliziya Gatolika izaba yizihiza umunsi mukuru w’umuryango mutagatifu w’i Nazareti wizihizwa ku cyumweru gikurikira umunsi wa noheri, abakirisitu Gatorika bo muri Diyoseze ya Kibungo basabwe kuzicarana n’abafasha babo mu misa mu rwego rwo gusigasira ubumwe b’imiryango yabo.
Ku munsi mukuru wa Noheri wabaye tariki ya 25/12/2013, Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti basangiye ibyishimo by’uyu munsi n’abana b’imfubyi basizwe iheruheru n’umutingito wahabaye mu 2010.
Abakozi b’ibitaro by’Akarere ka Nyanza bifurije Noheri n’umwaka mushya wa 2014 abantu bose babirwariyemo babagenera impano zitandukanye mu rwego rwo gusabana nabo.
Mu gihe ubusanzwe ku munsi mukuru wa Noheri (ubwo abakirisitu bibuka ivuka rya Yezu) uba ari ikiruhuko ku bakozi, abikorera mu karere ka Nyamagabe nabo ntibitabiriye umurimo nk’uko bisanzwe.
Abashoferi bakoresha umuhanda Nyagatare-Ryabega kimwe n’uwa Ryabega-Matimba barifuza ko iyi mihanda yashyirwamo ibyapa bibemerera guhagarara akanya gato bashyira cyangwa bakuramo abagenzi.
Akarere ka Nyabihu kishimira cyane uburyo kagiye kazamuka mu kwinjiza imisoro n’amahoro mu myaka ine ishize ndetse kakaba karanabishimiwe mu nama ngishwanama ku misoro iherutse kuba muri uyu mwaka dusoza wa 2013.
Abanyamuryango 76 ba koperative “Imyumviremyiza” iharanira kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngororero, abayobozi abakozi n’abaturage b’ako karere bari mu kababaro batewe n’urupfu rw’uwari perezida w’iyo koperative rwabaye mu mpera z’icyumweru twasoje kuwa 22 Ukuboza 2013.
Abakirisitu Gatolika bo mu karere ka Burera bafata umunsi mukuru wa Noheli nk’umunsi udasanzwe kuburyo bateganya ibyo bagomba guhemba umubyeyi Bikira Mariya uba wibarutse umwana Yezu.
Rurangirwa Laurent w’imyaka 39 y’amavuko uherutse kwivugana Nyirarume witwa Nsanabandi Froduard w’imyaka 61 y’amavuko yakatiwe imyaka 20 y’igifungo.
Josiane Nzayisenga w’imyaka 30 y’amavuko yongeye kugaragara mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro mu cyumweru gishize ahita atabwa muri yombi azira guta umwana w’ukwezi kumwe agatoroka akajya ahantu hatazwi.
Nk’uko ibikorwa remezo bitwara ingengo y’imari nini uburambe bwabyo ni inshingano ihurirweho n’abaturage n’ubuyobozi kandi buri ruhande rukuzuza inshingano yarwo kuri iyo ngingo.
Ikigo cy’Urubyiruko cya Ngororero (NGORORERO YOUTH FRIENDLY CENTER; NYFC) kimaze icyumweru (15- 23 Ukuboza 2013) muri gahunda yitwa “Talent Detection” aho cyari kigamije gushakisha impano z’urubyiruko mu mikino inyuranye n’imyidagaduro.
Mu mujyi wa Karongi usibye imvura yatangiye kugwa guhera saa yine z’ijoro rishyira Noheli kugeza mu ma saa saba , nta bindi bibazo byihariye byabayeho kugeza bukeye, nubwo hari bamwe baraye banywa bukabakeraho bituma bagwa mu makosa nayo adakabije cyane.
Amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ntashobora kugurishwa hamwe ku masoko mpuzamahanga yo ku umugabane w’i Burayi ahubwo akajyanwa ku masoko yo muri Asiya agurira ku giciro gitoya ugereranyije n’i Burayi no muri Amerika, ibitera igihombo ku gihugu.
Mu rwego rwo kurwanya inzoga z’inkorano zituma abantu basinda cyane bagata ubwenge bikabaviramo ibikorwa by’urugomo, polisi y’i Huye, ifatanyije n’ingabo z’igihugu zihakorera, tariki 24/12/2013 yamennye bene izi nzoga zingana na litiro 2800.
Ibitabo bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24/12/2013 byakoze ibirori byo kwifuriza Noheri nziza abakozi babyo, biboneraho no gutanga ibihembo ku byiciro (services) byabaye indashyikirwa mu gutanga serivise nziza.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bitabiriye ibikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2013 bavuga ko hari itandukaniro ry’iminsi mikuru ya 2013 na 2012.
Urubyiruko 713 rwari rusanzwe mu kigo ngororamuco n’imyuga kiri ku kirwa cya Wawa basubiye mu ntara bakomokamo kuharira iminsi mikuru ya noheri n’Ubunane nyuma y’igihe kirenga umwaka baragiye kugororwa mu kigo kiri i Wawa.
Bizimana Evariste na Mugengana Jean bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe bageze imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka kuri uyu wa 24/12/2013, bakurikiranyweho kwiba inka bakaba bemera icyaha bagasaba imbabazi.
Nyuma y’iminsi itatu yari imaze ifunze kubera ikibazo cy’amazi y’umwanda w’igikoni yari yamenetse mu muhanda barimo kuyagabanya, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwongeye gukingura imiryango ya Golf Hotel kubera ko ubuyobozi bwa Golf bwamaze gukemura bimwe mu byo bwari bwasabwe.
Rusibirana Jean w’imyaka 82 y’amavuko n’umuhungu we Thomas Kanini w’imyaka 35 bari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 24/12/2013, bakekwaho guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Ibigo bibiri by’amashuri yisumbuye, irya IJW-Kibogora n’irya APEKA-Kagano yo mu karere ka Nyamasheke yemerewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA) gutanga amasomo y’ubumenyingiro ku rwego rwa A2 mu mwaka w’amashuri wa 2014.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabirasi bufatanyije n’abaturage ndetse n’akarere ka Rutsiro batangiye kubaka bundi bushya ibyumba by’amashuri abanza ya Busuku nyuma y’uko itorero rya ADEPR rigaragaje ko nta bushobozi rifite bwo kuvugurura ikigo cyaryo.
Mbere y’uko apfa, Brenda Schmitz wari utuye Iowa ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse ibaruwa yari irimo ibyifuzo bye 3 bya nyuma, ayisigira inshuti ye ayisaba kuzatangaza ibiyirimo nyuma y’uko umugabo we azaba yabonye undi mukunzi.
Umugore w’imyaka 45 witwa Mukabitekerezo Esperance yaguye mu Murenge wa Nemba mu Kagali ka Mucaca mu ijoro rishyira tariki 24/12/2013 nyuma y’amasaha arenga 12 ahageze ngo bamusengere akire indwara ya diayabete.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari ivuye mu gihugu cy’u Burundi yinjiye ku mupaka wa Nemba itwaye ibiti by’umushikiri ariko yinjirira ku bipapuro by’uko itwaye imbuto izijyanye mu gihugu cy’Ubugande.
Shabani Vedaste wo mu murenge wa Mururu yabonetse yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 23/12/2013 hafi y’akabari yari yagiye kunyweramo inzoga aho basanze bamunize bakamukuramo n’amaso yombi hanyuma bakamuta mu kigunda ahantu hatagaragara.
Mikhail Kalashnikov, umujenerali w’umusoviete (Uburusiya bw’ubu) wakoze imbunda yamamaye cyane yitwa AK-47 yitabye imana kuri uyu wa 23/12/2013 ku myaka 94.
Byibura abana 4 b’ingagi buri kwezi nibo bavutse mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2013, nk’uko byagaragajwe na raporo y’abashinzwe kubungabunga ubuzima bw’urusobe bw’ibinyabuzima n’inyamaswa zo muri parike.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 24/12/2013, mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’turere tugize intara y’amajyaruguru na polisi y’igihugu.
Ubuyobozi bwa polisi mu ntara y’Amajyaruguru burasaba ababyeyi kurinda abana babo inyamaswa z’inkazi ndetse n’amatungo agira amahane ashobora gukomeretsa cyangwa kuvutsa ubuzima abo babyaye.
Mutazihana na Nimusifu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, nyuma yo gufatanwa amadorari ibihumbi 2600 y’amakorano barimo kuyahangika abaturage.
Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC) wagiranye ubusabane n’abanyamakuru bandika n’abatanga ibiganiro ku bijyanye n’ubuzima ubasobanurira umushinga wayo wa MEN CARE+ ushishikariza abagabo kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.
Umunyarwenya nakaba n’umushyushyarugamba (MC) Ramjaane Niyoyita yateguriye abana bato igitaramo cyo kwidagadurana nawe ku munsi wa Noheli aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Bamwe mu banyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru ndetse n’abafite uburambe muri uyu mwuga bateraniye mu karere ka Musanze kugirango baganire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye baravuga ko umuco upfobya umugore ukwiye guteshwa agaciro.
Mu marushanwa ngarukamwaka ahuza imigi yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Bujumbura mu Burundi mu mpera z’icyumweru gishize, umugi wa Kigali wegukanye ibikombe bitandatu, uba ari nawo mugi wa mbere witwaye neza kurusha iyindi yose muri iyo mikino.
Mukantwari Belthilde w’imyaka 17 na murumuna we Ayinkamiye Rose, bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma batoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade bakita imari y’injyamane (ibyuma bishaje bagurisha) maze kirabaturikana ariko ku bwamahirwe nta wapfuye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2013, ikipe ya Arsenal yakiriye ikipe ya Chelsea ku kibuga cyayo Emirates stadium mu mujyi wa London binganya ubusa ku busa.
Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bizajyana no gutwara urumuri ruzazenguruka uturere twose tw’u Rwanda, igikorwa kizatangira mu ntangiriro za Mutarama 2014 kugera muri Mata ubwo u Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.
Urubanza rw’umucuruzi ukomeye wo mu karere ka Nyamagabe, Hategekimana Martin bakunze kwita Majyambere, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro rwasubitswe bibanje kutavugwaho rumwe.
Inama y’umutekano mu ntara y’Amajyaruguru yateraniye mu karere ka Rulindo tariki 23/12/2013 yasanze muri rusange umutekano uhagaze neza, uretse bimwe mu byaha bikunze kuhagaragara biterwa n’abaturage baba banyweye za kanyanga.
Umusaza Hakizamungu Kagangure bakunze kwita Ndugu utuye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe, yemeza ko amagambo “Umuhutu n’Umututsi” byahawe indi nyito n’abazungu.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke batangarije Kigali Today ko noheli n’ubunani ubundi basanzwe bafata n’iminsi ikomeye ngo izaba ari iminsi isanzwe kuri bo kuko nta amafaranga yo kuyizihiza bishimisha babonye.
Kweli Alexandre w’imyaka 23 uherutse kwica umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kuri uyu wa mbere tariki ya 23/12/2013, yaburanishirijwe aho icyaha cyakorewe mu kagari ka Kizimyamuriro mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.