Nyanza: Umwe yitabye Imana abandi batanu bakomerekera mu mpanuka
Mu mpanuka y’imodoka yabaye tariki 10/07/2014 ahagana saa tatu n’igice z’ijoro mu mudugudu wa Runyanzige mu kagali ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza umwe yahise yitaba Imana abandi batanu barahakomerekera ku buryo bukabije.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Collora RAA 135 G yari itwawe n’umushoferi witwa Nyabyenda Jean Damascene w’imyaka 24 wahise anahasiga ubuzima.
Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko uyu mushoferi yarenze umuhanda akagonga igiti ari kumwe n’abantu batanu bahise bahakomerekera ku buryo bukabije.
Abakomerekeye muri iyi mpanuka barimo abitwa Uwimana Leoncie w’imyaka 37, Nyiramisago Vestine w’imyaka 20, Ukobizaba Olivier w’imyaka 25, Mukanyandwi Anisia w’imyaka 29 n’umwana wamenyekanye ku izina rya Phiona kimwe n’umurambo w’uyu mushoferi bahise bajyanwa mu bitaro bya Nyanza.
Mu byateye iyi mpanuka ni umuvuduko ukabije uyu mushoferi witwa Nyabyenda Jean Damascene yari afite nk’uko abatangabuhamya bari hafi yaho yabereye babitangarije polisi y’igihugu ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|