Plan Rwanda yatanze televiziyo 10 mu turere dutatu two mu Ntara y’Iburasirazuba

Umuryango Plan Rwanda, ufasha abana mu burezi n’iterambere, watanze televiziyo 10 ku turere twa Gatsibo, Rwamagana na Kayonza two mu Ntara y’Iburasirazuba, hagamijwe gufasha abana n’imiryango yabo kubona amakuru abajijura kugira ngo barusheho kumenya gahunda nziza zibagenerwa ndetse no kwiga ibyabateza imbere.

Bwana Rukema Ezeckiel, uhagarariye Plan Rwanda mu turere twa Gatsibo, Rwamagana na Kayonza avuga ko izi televiziyo zatanzwe tariki 9/07/2014 zizafasha abaturage bazihawe mu kwihutisha iterambere kuko bazaba babonye amakuru.

Televiziyo zahawe utu turere ni televiziyo zigezweho zo mu bwoko bwa “flat screen” ndetse na “decoders” zazo, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 375 by’amafaranga y’u Rwanda.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yifatanyije n'abayobozi ba Plan Rwanda mu gushyikiriza televiziyo uturere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yifatanyije n’abayobozi ba Plan Rwanda mu gushyikiriza televiziyo uturere.

Izi televiziyo zasaranganyijwe mu mirenge 4 ya Gatsibo, 3 ya Kayonza n’indi 3 ya Rwamagana ngo ziri muri gahunda yo kunganira Leta mu ntego yayo yo gukwirakwiza televiziyo mu baturage “TV Penetration” hagamijwe kugira ngo abaturage bo muri buri kagari bagire aho bahurira, babashe kumenya amakuru y’ibibera mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, wakiriye televiziyo 4 mu zatanzwe, atangaza ko zigiye gufasha abaturage mu kubona amakuru kuri gahunda zitandukanye za Leta, bityo yongeraho ko izi televiziyo zizafasha mu bukangurambaga bwo kugira ngo abaturage ubwabo bagire ishyaka ryo kugura televiziyo zabo bwite.

Plan International ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira n’itermabere by’umwana, ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2007.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka