Rwamagana: hagiye kuzura uruganda rw’imirasire y’izuba ruzatanga Megawatt 8.5

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) kiratangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2014, mu karere ka Rwamagana haba huzuye uruganda rw’amashanyarazi y’izuba ruzashobora gutanga ingufu zigera kuri Megawatt 8.5.

Ibi byatangajwe na Bwana James Twesigye, ukuriye ishami rishinzwe ingufu zituruka ku zuba ku kigo EWSA, ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 9/07/2014 yari mu ruzinduko hamwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Prof. Silas Lwakabamba ndetse n’ubuyobozi bukuru bwa EWSA, hagamijwe kureba aho imirimo y’uyu mushinga igeze.

Uru ruganda rw'imirasire y'izuba rwubakwa mu karere ka Rwamagana, ruzatanga Megawatt 8.5.
Uru ruganda rw’imirasire y’izuba rwubakwa mu karere ka Rwamagana, ruzatanga Megawatt 8.5.

Uru ruganda rw’amashanyarazi ava ku mirasire y’izubaruri kubakwa na sosiyete yo mu Buholande yitwa “Gigawatt Global” ruri kubakwa mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, ku buso bwa hegitari zigera kuri 18, ukaba uteganya kuzabyara ingufu za Megawatt 8.5 zizinjizwa mu muyoboro rusange w’amashanyarazi akoreshwa mu Rwanda; bityo bikazagabanura ikibazo cy’ibura ry’umuriro wakoreshwaga.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Prof. Silas Lwakabamba ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa EWSA, Ntare Karitanyi bagiriye kuri uru ruganda, beretswe aho imirimo igeze ndetse bizezwa ko mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, uyu mushinga wose uzaba warangiye ndetse ko mu byumweru bibiri biri imbere hazatangira igeragezwa.

Minisiteri y'Ibikorwa Remezo na EWSA barebaga aho imirimo y'uru ruganda igeze.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na EWSA barebaga aho imirimo y’uru ruganda igeze.

Bwana James Twesigye, avuga ko nubwo umuriro ukoreshwa kugeza ubu mu Rwanda udahagije abawukeneye, ngo uru ruganda ruzatuma abantu babasha kubona umuriro w’amashanyarazi biyongera.

Mu gihe bikomeje kugaragara ko ingufu z’umuriro w’amashanyarazi zidahagije ugereranyije n’umubare w’Abanyarwanda bazikeneye ndetse n’uburyo iterambere rituma no mu bice by’icyaro bawukenera kurushaho, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubyaza izuba amashanyarazi kugira ngo yunganire ayari asanzwe akoreshwa; ahanini aturuka ku ngomero z’amazi.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Prof. Silas Lwakabamba (imbere hagati) ubwo yari agiye gusura uruganda rw'imirasire y'izuba rwa Rubona mu karere ka Rwamagana.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Prof. Silas Lwakabamba (imbere hagati) ubwo yari agiye gusura uruganda rw’imirasire y’izuba rwa Rubona mu karere ka Rwamagana.

Ubuyobozi bwa EWSA butangaza ko uru ruganda rw’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba rwo mu karere ka Rwamagana nirwuzura mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, rukiyongera ku rundi ruganda rwo kuri Mont Jari, ngo ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba zizaba zigeze ku 10% by’umuriro w’amashanyarazi akoreshwa mu Rwanda.

Uru ruganda ruteganyijwe kuzura mu kwezi gutaha kwa munani, rwatangiye kubakwa muri Mutarama uyu mwaka wa 2014 bitaka biteganyijwe ko ruzatwara miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bagore n'abakobwa na bo bakora imirimo itandukanye muri uru ruganda harimo no gufunga ibyuma.
Aba bagore n’abakobwa na bo bakora imirimo itandukanye muri uru ruganda harimo no gufunga ibyuma.

Mu mwaka wa 2012, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda ko mu mwaka wa 2017, ingufu z’amashanyarazi u Rwanda zizava kuri kuri MW 110,8 zari zihari icyo gihe zigere kuri MW 1000. Icyo gihe 70% by’ingo zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi zivuye kuri 16% ziyafite ubu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuvugaNGO IYIGAHUNDA YO GUKWIRAKWIZA NOKONGERA INGUFU ZAMASHANYARAZI NINZIZA CYANE RETA YACU ITWITAYEHO ICYO NASABA MURWEGO RWO KUBAKA IGIHUGU NKABANTU TURI KWIGA TECHNIC BYABA BYIZA ARI NATWE DUHAWEMO IMIRIMO MURAKOZE

MUNYESHYAKA JULIEN yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka