Nyamata: Babiri bafashwe binjiza inzoga z’Amstel zifite agaciro k’ibihumbi 245 mu buryo bwa magendu
Karambizi Vincent na Niyonzima Ephrem tariki 09/07/2014 bafatiwe mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bafite amakaziye y’inzoga za Amstel Bock nini n’into zifite agaciro k’amafaranga angana n’ibihumbi 245.
Aba bagabo bavaga mu murenge wa Ruhuha bari mu modoka yo mu bwoko bya RAVA 4 barekeza mu Mujyi wa Kigali bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.
Bafatanywe amakaziye arindwi arimo amacupa 12 y’inzoga ya Amstel Bock nini n’andi 2 arimo izi nzoga nto. Bafatanywe andi makaziye 7 arimo Amstel Beer nini 12, amakaziye 2 arimo Amstel bock nto zirimo amacupa 24 imwe imwe. Bafatanywe kandi andi makaziye icumi ya Amstel beer nini, buri imwe irimo amacupa 12.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Supt. Vandama Victor, arasaba abaturage baturiye umupaka kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo abanyereza imisoro n’amahoro bya Leta batabwe muri yombi.
Yagize ati “ndibutsa abaturage ko gucuruza magendu bidindiza iterambere, abantu bakwiye gukora umurimo w’ubucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Ibyafashwe byashyikirijwe ishami rya Rwanda Revenue Authority ishinzwe kurwanya magendu. Mu minsi ishize hakaba nabwo hari hafashwe abandi bantu nabo binjiza inzoga za Amstel mu buryo bwa magendu aho baba bazikuye mu gihugu cy’u Burundi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|