Rwempasha: Bashyizeho moto yifashishwa mu guhashya barutwitsi
Mu gihe bamwe mu Nkeragutabara zo mu murenge wa Rwempasha bifuza ko inzego z’umutekano zabafasha mu guhashya abanzi b’ibidukikije, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha buvuga ko bwashyizeho moto y’umutekano izajya ihurura ahabaye ikibazo kijyanye no guhungabanya umutekano cyangwa kwangiza ibidukikije.
Umurenge wa Rwempasha nta mashyamba menshi awurangwamo uretse irikikije umugezi w’Umuvumba rya kimeza. Kuri ubu iri shyamba ryibasiwe cyane n’abatwika amakara baturuka mu tugali twa Kabare ya Rwempasha na Nsheke mu murenge wa Nyagatare bambuka umugezi bakajya gutwikira amakara ku ruhande rwa Rwempasha kuko ahandi hegereye umuhanda bafatwa.
Niyonshuti Martin umwe mu Nkeragutabara mu murenge wa Rwempasha avuga ko aba batwika iri shyamba akenshi ngo baba bafite ibyuma bitandukanye biteguye kurwanya uwabafata.
Kuwa kabiri tariki 08/07/2014, uwiyita Emmanuel Jean Claude ukomoka mu murenge wa Rwimiyaga akaba atuye Nsheke mu murenge wa Nyagatare yafashwe n’Inkeragutabara yarura amakara yari yatwitse. Yahakanaga iki cyaha ahubwo akemeza ko yatoraguraga amakara aho abandi batwikiye we adatwika amakara.
Babiri mu Nkeragutabara enye zafashe uyu Jean Claude zari zifite ibikomere mu mutwe bavuga ko bakomerekejwe n’abatwika amakara.

N’ubwo bavuga ko batacitse intege zo gukumira abangiza ibidukikije ngo bakeneye izindi mbaraga z’inzego zishinzwe umutekano dore ko bo intwaro zabo ari inkoni mu gihe abandi baba bafite ibyuma rimwe na rimwe ngo banyoye n’ibiyobyabwenge harimo inzoga nka Kanyanga na Chief waragi zo mu mashashi.
Gakuru James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha avuga ko nyuma y’aho hagaragariye ikibazo cy’uko Inkeragutabara zirwanywa n’aba bangiza ibidukikije ngo bashyizeho moto y’umutekano ikoreshwa na polisi ikorera muri uyu murenge kugira ngo bijye byoroha mu guhurura ahabaye ikibazo.
Abaturage bakangurirwa kujya bamenyesha ubuyobozi igihe babonye utwika kugira ngo abo bagizi ba nabi bafatwe. Ishyamba rikikije umugezi w’Umuvumba ryangizwa n’abatwika amakara rikora ku mirenge ya Tabagwe, Nyagatare, Rwempasha, Musheli na Matimba.
Abatwika aya makara ahanini babikora mu masaha y’ijoro kuko aribwo baba bisanzuye. Uretse uyu Emmanuel Jean Claude wafashwe kuri uyu kabiri ngo hari n’abandi 15 bari mu maboko ya Polisi station ya Nyagatare bose bakekwaho kwangiza ibidukikije.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|