Ikipe ya Gabon yegeze i Kigali ije gukina umukino wa gicuti n’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Gabon yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 09/07/2014, ije gukina umukino wa gicuti n’Amavubi uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatandatu tariki 12/7/2014.

Ikipe y’igihugu ya Gabon bakunze kwitwa ‘Les Panthères’, yazanye mu Rwanda abantu 42 harimo abakinnyi 20, ifite intego yo gutsinda Amavubi kugirango ikomeze guha icyizere abakunzi bayo, dore ko izatangira amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ubwo imikino izaba igeze mu matsinda.

Gabon iri ku mwanya wa 89 ku rutonde rwa FIFA, iherereye mu itsinda rya gatatu ririmo Angola na Burkina Faso, ayo makipe akaba akomeje kwitoza bisanzwe akina imikino ya gicuti, ategereje ikipe izarokoka hagati ya Lesotho na Kenya kugirango amakipe yose uko ari ane yuzure, maze azatangire imikino y’amatsinda muri Nzeri uyu mwaka.

Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Gabon Jorge Costa yitwaje abakinnyi bakina muri Gabon.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Gabon Jorge Costa yitwaje abakinnyi bakina muri Gabon.

Ikipe ya Gabon, mbere yo kuza mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize yari yabanje gukina umukino wa gicuti n’ikipe yitwa CF Mounana yo muri Gabon, maze amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gihe ikipe ya Gabon yimenyereza gusa kuko idafite umukino ukomeye mu gihe cya vuba, Amavubi yo arimo kwitegura kuzakina na Congo Brazzaville tariki 20/7/2014, umukino ubanza mu rwego rwo gushaka itike y’igikomne cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Stephen Constantine, uherutse guhamagara abakinnyi 30 barimbanyije imyitozo, nawe ngo arashaka gutsinda Gabon kugirango azajye i Pointe Noire gukina n’ikipe ya Congo Brazzaville ikipe imeze neza, ihavane umusaruro mwiza uzatuma bayisezerera nyuma y’umukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri umukino ubanza ubaye.

Umwongereza Stephen Constantine utoza Amavubi, yizeye ko umukino wa Gabon uzamufasha gutegura neza Congo Brazzaville.
Umwongereza Stephen Constantine utoza Amavubi, yizeye ko umukino wa Gabon uzamufasha gutegura neza Congo Brazzaville.

Umutoza w’ikipe ya Gabon, Jorge Costa, yaje yitwaje abakinnyi bakina cyane cyane muri Gabon, hakaba hatagararagamo kandi kizigenza Emerick Aubameyang, ukina muri Borussia Dortmund, kuko ubu arimo gushakwa n’amakipe menshi ku mugabane w’uburayi harimo Chelsea, New Castle ndetse na AS Roma.

Nyuma y’uwo mukino wa Kigali, Gabon izakina undi mukino wa gicuti n’u Rwanda ukazabera i Libreville muri Gabon tariki 24/7/2013 ubwo Amavubi azaba avuye muri Congo Brazzaville gukina umukino ubanza.

Dore abakinnyi 20 ba Gabon baje guhangana n’Amavubi n’amakipe bakinamo:

Abanyezamu: Victorien Moussa OtiomO (Missile FC), Claude Boris NGUEMA (CF Mounana).

Ba myugariro: Rodrigue Moundounga (CF Mounana) , Emmanuel Ndong Mba (US Bitam) , Muller Dinda (Missile FC) , Georges Ambourouet (CF Mounana) , Aaron Appindangoye (CF Mounana), Erwin Nguema (US Bitam).

Abakina hagati: Franck Engonga Obame (CF Mounana), Cédric Boussougou (AS Mangasport) , Ness Knox Younga (CF Mounana) , Amédée Moanda Bangelier (AC Bongoville) , Thérence Wombo Biteghe (Missile FC), Cédric Ondo Biyoghe (CMS), Yann Gnassa (FC Sapins).

Ba rutahizamu: Lionel Yacouya (US Bitam) , Arnold Yembi (CMS) , Lauryl Ndong Meye (AC Bongoville), Bonaventure Sokambi Taty (CF Mounana) , Romuald TstsiguI (AS Mangasport).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka