Nyanza: Umwana w’imyaka 7 yarumwe n’imbwa nyirayo aratoroka
Umwana w’imyaka 7 uvuka mu mudugudu Kankima mu kagali ka Cyotamakara mu murenge Ntyazo mu karere ka Nyanza yarumwe n’imbwa imukomeretsa ku itama, ku bibero ndetse no ku maboko ye yombi nyirayo arangije aratoroka.
Iyi mbwa yarumye uyu mwana tariki 09/07/2014 ahagana saa cyenda z’amanywa ni iy’uwitwa Ndutiye nawe utuye muri uyu murenge ariko ngo we yahise atoroka akimara kubimenyeshwa; nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo Bwana Habineza Jean Baptiste.
Yagize ati: “Kuva imbwa ye yamara kuruma uriya mwana yahise atoroka ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano turi gufatanyiriza hamwe kumushakisha”.
Mu gihe uyu Ndutiye wari utunze iyi mbwa yahise atoroka akaba ubu arimo gushakishwa umwana wariwe nayo yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyanza ari naho ubu arwariye ibyo bikomere.
Uyu mwana w’umukobwa akimara kurumwa n’iyi mbwa ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo bwahise buhamagarira abaturage bose bo muri uyu murenge gushumika imbwa zabo ndetse no bakanazikingiza kugira ngo hatagira n’undi wese wahagirira ikibazo cyo kurumwa nazo.
Umuyobozi w’Umurenge wa Ntyazo iyi mbwa yaririyemo uyu mwana yanasabye ko abororeye imbwa muri uyu murenge gufata ingamba zo kuzicungira hafi hataritabazwa uburyo bwo kuzica zafashwe nk’imbwa z’ibihomora bitagira ba nyirazo.
Iki kibazo cy’imbwa ziruma abantu zikabateza ibisazi cyangwa ibikomere byo ku mubiri cyaherukaga kuvugwa mu murenge wa Muyira uhana imbibi n’uyu wa Ntyazo iyi mbwa yaririyemo uyu mwana w’umukobwa.
Muri uyu murenge wa Muyira mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 imbwa zari zahariye umwana nawe yanduza bagenzi be bavukana ariko ku bw’amahirwe bahise bagezwa mu bitaro bya Nyanza baterwa inkingo maze nyuma baza gukira.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|