Kayonza: Barateganya kuvugurura amasoko mu rwego rwo kwagura ahazaturuka imisoro

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko mu mishinga ako karere kazakora mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015 harimo kuvugurura amasoko ashaje no kubaka andi mashya muri gahunda yo kwagura ahazajya haturuka imisoro yinjira muri ako karere.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho bigaragariye ko uruhare rw’akarere ka Kayonza mu ngengo y’imari ya ko rukiri ruto kuko rungana na 7% y’ingengo y’imari yose nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa ko Kiwanuka Musonera Ronald.

Avuga ko kuvugurura no kubaka ibikorwa remezo bishya cyane cyane amasoko ari bumwe mu buryo bushobora kuzatuma imisoro akarere kinjiza yiyongera ku buryo bufatika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Kayonza avuga ko akarere kahisemo kongera ibikorwaremezo nka bumwe mu buryo bwo gushaka ahazava imisoro akarere kinjiza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza avuga ko akarere kahisemo kongera ibikorwaremezo nka bumwe mu buryo bwo gushaka ahazava imisoro akarere kinjiza.

Ati “Amafaranga y’ibikorwaremezo ahanini turi kuyashora mu nyigo zo kubaka amasoko ya kijyambere. Ibikorwaremezo uko bigenda byiyongera ni nako abaturage barushaho gutera imbere bigatuma ahava imisoro hakomeza kwiyongera”.

Nubwo akarere ka Kayonza gafite gahunda yo kubaka amasoko mashya no kuvugurura ayari asanzwe mu rwego rwo kongera imisoro kinjiza, bamwe mu basora cyane cyane abacururiza mu masoko y’ako karere bavuga ko imisoro basoreshwa ari myinshi ugereranyije n’ibyo binjiza, ahubwo bagasaba ko akarere kayigabanya kugira ngo bajye bagira icyo basagura.

Uwitwa Kalisa udandaza mu isoko rya Kabarondo avuga ko imisoro basoreshwa itajyanye n’ibyo binjiza kuko umucuruzi udandaza bitoroshye ko yasiga umuhinzi mu murima ngo ajye gucuruza.

N'ubwo hari gahunda yo kongera imisoro akarere kinjiza abadandaza hasi binubira imisoro bishyuzwa kuko itajyanye n'ibyo binjiza.
N’ubwo hari gahunda yo kongera imisoro akarere kinjiza abadandaza hasi binubira imisoro bishyuzwa kuko itajyanye n’ibyo binjiza.

Agira ati “Dusora ibihumbi bine mu kwezi, iyo urebye usanga ari menshi kuko n’imari aba ari nkeya. Usanga umuntu aba arutwa n’umuhinzi kuko niba njya gucuruza sinsagure ya 700 nakwishyura umuhinzi nasize mu murima ngo nanjye mbeho, bigaragaza ko imisoro ari myinshi”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko ibiciro by’imisoro abacururiza muri ako karere basoreshwa byashyizweho n’inama njyanama y’ako karere ishingiye ku iteka rya Perezida wa Repubulika ryo mu mwaka wa 2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze.

Iryo teka rya Perezida rigena umusoro uri hagati y’amafaranga 5000 na 10000 ku bacururiza ahatwikiriye mu isoko ryo mu gace gafatwa nk’umujyi, rikagena umusoro uri hagati y’amafaranga 3000 na 5000 ku bacururiza ahadatwikiriye mu isoko ryo mu gece gafatwa nk’umujyi.

Akarere ka Kayonza ngo karateganya kuvugurura amasoko no kubaka andi mashya mu rwego rwo kongera ahaturuka imisoro akarere kinjiza.
Akarere ka Kayonza ngo karateganya kuvugurura amasoko no kubaka andi mashya mu rwego rwo kongera ahaturuka imisoro akarere kinjiza.

Inama njyanama y’akarere ka Kayonza ngo yagerageje kujyanisha ibyo biciro n’ubushobozi bw’abaturage, ku buryo ngo nta mucuruzi wakabaye abyinubira nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Sikubwabo Benoit abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka