U Rwanda ruri kubaka laboratwari ikoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibimenyetso
Mu minsi ya vuba i Kigali haraba hari laboratwari ihanitse ishinzwe kugenzura ibimenyetso yifashishije siyansi ihanitse (Forensic Laboratory), bikazongerera ingufu inzego za Polisi n’iz’umutekano mu gutahura ibimenyetso bitari byoroshye kubona kubera nta bushobozi bwari buhari.
Iyi laboratwari izaba iri mu kigo k’igihugu gishinzwe kugenzura ibyaha hifashishijwe siyansi n’ikoranabuhanga, nk’uko Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye, yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 9/7/2013.
Yagize ati “Siyansi imaze gutera intambwe ikomeye yo gutanga ibisubizo ku bibazo bijyanye nayo. Iki gikorwa nicyo duteganya ko gihinduka Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya ibimenyetso hifashishijwe siyansi.
Gushaka ikishe umuntu ni igiki, gushaka niba bamurashe, ukamenya yarashwe n’isasu rigana gutya, rivuye mu mbunda runaka, bakakuzanira na ya mbunda ukavuga uti koko iri sasu ryavuye muri ya mbunda.”

Uretse kuba iki kigo kizafasha kugenza ibyaha mu buryo buhanitse kizanafasha mu gukemura ibibazo bikunda kugaragara mu manza z’abantu bihakana abana babo kuko abantu bashobora kuzajya bapimishamo niba abana ari ababo, nk’uko Minisitiri Busingye yakomeje abivuga.
Iki kigo kandi uretse gukorera Leta kizanaha servisi abaturage bakeneraga kandi kikazagabanya igiciro ibipimo byoherezwaga hanze byatwaraga, kuko igipimo kimwe cyapimirwaga mu Bwongereza cyangwa mu Budage cyabaga kitari munsi ya miliyoni zirindwi z’Amanyarwanda.

Iki kigo kizakorera mu nyubako zegeranye n’ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, aho biteganywa ko mu ntangiriro z’umwaka utaha bizaba byuzuye hagakurikiraho gushyiramo ibikoresho bitandukanye, nk’uko CSP Moris Muligo, uyobora iki kigo yabitangaje.
Yatangaje ko iyi laboratwari ije kuzuza iyari isanzwe ihari ariko itari ifite ubushobozi buhagije bwo gukemura ibibazo by’ibimenyetso. Yavuze kandi ko iyi izafasha u Rwanda mu guhangana n’ibyaha bigenda bizana n’iterambere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi byose tubikesha Imiyoborere myiza .
none se Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse n’ubutegetsi bwa Habyarimana byari byarabuze iki?
Vive Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.