Bugesera: Hafashwe ibiro 347 by’amabuye y’agaciro agiye kugurishwa magendu

Kanyanduga Serge w’imyaka 38 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanywa amabuye y’agaciro apima ibiro 347 mu mudoka yari atwaye agiye kuyagurisha mu mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo yafashwe ku mugoroba wo kuwa 8/7/2014 afatirwa mu kagari ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata.

Ayo mabuye y’agaciro ya gasegereti na coltan ngo yari ayakuye mu murenge wa Rweru ahari ibirombe bicukurwamo ayo mabuye, akaba yari atwaye mu mudoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burasaba abaturage ko batemerewe gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu ahubwo ko abashaka kuzajya bakora ubwo bucuruzi bagomba kujya babisabira uburenganzira kandi ko bazabuhabwa.

Biravugwa ko abakozi bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro aribo bagurisha aya mabuye mu buryo bwa magendu, aho baba bashaka amafaranga ku ruhande.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka