Abanyamakuru banditse inkuru zirebana n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe barashishikarizwa kwitabira irushanwa rizatangwamo igihembo mu Nama y’uyu muryango iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2014.
Nteziyaremye w’imyaka 21 utuye mu Mudugudu wa Cyumba, Akagali ka Karambo ho mu Murenge wa Karambo tariki 07/01/2014 yadukuriye nyina w’imyaka 63 witwa Ntawibarinkuru aramukubita ageza n’ubwo amukomeretsa amuziza amafaranga yamugurije.
Uwimana Landuard w’imyaka 23 utuye mu murenge wa Zaza akagali ka Ruhembe umudugudu wa Munini akarere ka Ngoma yagerageje kwiyahura tariki 06/01/2014 abitewe nuko umugore we yamushinje ko amuca inyuma.
Mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo hagiye kubakwa inzu y’ubutabera izaba ishinzwe kwakira no kuburanisha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bazajya boherezwa mu Rwanda bavuye mu bindi bihugu.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 14,utuye mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma avuga ko yafashwe ku ngufu n’umusore w’imyaka 17 ku mugoroba wa tariki 07/01/2014 ubwo yari yagiye kuvoma ahitwa Mbonyi.
Abaturage bo mu kagari ka Runoga, mu murenge wa Gitovu, mu karere ka Burera bavuga ko ivuriro (Poste de Santé) bagerejwe rizabafasha mu buzima bwabo ngo kuko mbere bajyaga kwivuriza kure bigatuma bamwe mu barwayi bagwa mu nzira.
Ambasaderi Benedict Llewellyn Jones, wari umaze imyaka itatu ahagarariye Ubwongereza mu Rwanda, yasezeye kuri Perezida Paul Kagame; anamwizeza ko uretse umubano hagati y’ibihugu byombi uzakomeza, n’imigenderanire y’abaturage ku mpande zombi izaba myiza mu bihe biri imbere.
Nyirashumbusho Jacqueline w’imyaka 22 wo mu karere ka Rusizi acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe nyuma yo gufatanwa ibiro 30 by’urumogi abikuye mu karere ka Rusizi abizana mu karere ka Nyamagabe.
Abatuye umudugudu wa Bikingi, kagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe bafite amazu yasambuwe n’umuyaga uvanze n’imvura yaguye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba tariki 06/01/2014 barasaba ubufasha bwo kuyasana.
Mukanyandwi Slyverie w’imyaka 51 y’amavuko wari utuye umudugudu wa Muhororo ya kabiri akagari ka Buhoro mu murenge wa Ruhango, bamusanze mu nzu ye yishwe anizwe tariki 07/01/2014.
Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP) rivuga ko rimaze kugira aho rigera, bityo igihe kikaba kigeze ngo babe bafungurira imiryango bagenzi babo b’abagabo bakaza gufatanya gahunda yo kubaka uburinganire n’ubwuzuzanye.
Imwe mu mbogamizi ituma umubare w’imisoro iba yitezwe kugerwaho itaboneka uko bikwiye mu karere ka Nyabihu, harimo cyane cyane abapakira amamodoka bitwikiriye ijoro kugira ngo bakwepeshe imisoro.
Abashakashatsi baturutse mu ishuri Fordham Law School muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baravuga ko ubushakashatsi bakoreye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze umwaka ushize wa 2013, bwagaragaye ko abafite ubumuga bwo mu mutwe batitabwaho kimwe n’abafite ubumuga bw’ingingo.
Muri santire ya Mukamira mu karere ka Nyabihu mu ikorosi riri aho umuhanda Mukamira-Ngororero uhurira n’uwa Musanze-Rubavu, habereye impanuka torotoro yari ipakiye icyayi igonga ivatiri ariko nta wapfuye.
Mu gicuku cy’ijoro rishyira itariki 07/01/2014, abajura bataramenyekana bateye ingando (chantier) ya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda wa kaburimbo mu karere ka Nyamasheke, biba ibikoresho birimo imashini isudira n’ikurura amazi ndetse bakomeretsa n’abazamu baharindaga.
Igiterane ngarukamwaka "Women Destiny” kigaragaramo abari n’abategarugori banyuranye mu rwego rwo gukangurira bagenzi babo kwigirira ikizere kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Ngoma bari mu gihirahiro kubera kwirirwa bacibwa amande yuko batahaye abagenzi akanozasuku kandi ngo aho batuguraga tutakibayo.
Vestine Murekatete utuye mu mudugudu wa Kunini mu kagari ka Cyarusera mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yashwanye n’umugabo we ahita amusigira umwana w’amezi ane akajya ahantu hatabashije kumenyekana mu gihe cy’iminsi itatu.
Bitewe n’uko umuhanda wambukiranya akarere ka Kamonyi werekeza mu Ntara y’Amajyepfo, ukunze kuberamo impanuka nyinshi, Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze barakangurira abawukoresha kwigengesera, birinda gukora amakosa yose ashobora guteza impanuka.
Umwana witwa Debola Ishimwe w’imyaka 14 uvuka mu kagari ka Gaseke, umudugudu wa Nyamabuye umurenge wa Mutete yarohamye mu mugezi witwa Muyanze ahita apfa.
Umwana w’imyaka 10 witwaga Tuyishime Amiel wo mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Byimana mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza yarohamye mu kiyaga cya Rwakigeri yitaba Imana.
Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, umutekano n’ubutabera w’u Buholandi, Fred Teeven, yasuye gereza ya Nyanza kuwa kabiri tariki 7/01/2014 ashima urwego iyi gereza igezeho mu buryo bwo kugorora abayifungiyemo ndetse no kwita ku mibereho myiza yabo.
Mu gikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere rutazima ruzazengurutswa mu gihugu hose, hamwe no gutangiza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ba Ministiri Mushikiwabo na Mitali, bibukije amahanga ko agomba kuba maso agashyira imbaraga nyinshi mu gukumira Jenoside.
Leta irashima uruhare itangazamakuru rikomeje kugira mu kuyifasha kurwanya ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, kuva urwego rwa Leta rushinzwe gukurikirana uko umutungo wa Leta ukoreshwa (OAG) rwajyaho mu myaka 15 ishize.
Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’abo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) bibumbiye mu muryango “Never Again” basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi kugira ngo basobanukirwe n’amateka yabafasha kwimakaza amahoro mu (…)
Imirimo yo kubaka Sitade Huye igeze kure. Abahagarariye sosiyete yitwa EEG, ari na yo iri kubaka iyi sitade, bavuga ko nta kibuza, ukwezi kwa Mata kuzashira irangiye neza, ishobora no gukinirwamo.
Umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru kuri KFM, Uwimana Aisha uzwi ku izina rya Ciney, yashyize ku isoko karendari y’uyu mwaka wa 2014 igaragaza amafoto ye mu bihe bitandukanye biranga umuco nyafurika ndetse anashyiraho n’ubutumwa butandukanye bujyanye na buri kwezi k’umwaka.
Abashumba babiri (Gatete na Gashema) baragiraga inka mu nzuri ziri mu nkengero za Parike y’Akagera mu ijoro rishyira tariki 27/12/2013 bakubise abaturage barindwi bo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza bahita batoroka.
Urubyiruko mu karere ka Nyabihu rurashishikarizwa cyane kwirinda virusi itera SIDA no kurangwa n’uburere bwiza nyuma yaho bigaragariye ko abibasiwe cyane no kwandura virusi itera SIDA ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 25.
Nsabimana w’imyaka 25 yatemye umukecuru w’imyaka 60 witwaga Spéciose Nyirahuku, amukuraho umutwe, ngo amuziza kumuroga no kumurogera abe.
Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera ashinjwa gusambanya ku ngufu umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani.
Ubwo komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko yasuraga gereza ya Rusizi tariki 06/01/2014, abagororwa basabwe ko uwakoze icyaha yacyemera kuko guhakana icyaha kandi waragikoze ari ugupfobya Jenoside.
Abadepite basuye urwibutso rwa Nyarushishi mu karere ka Rusizi tariki 06/01/2014 banenze imyubakire yarwo ndetse no kudindira kw’imirimo yo kurwubaka bituma bakeka ko hashobora kuba harabayemo ruswa.
Kuri sitasiyo ya polisi yo mu karere ka Gicumbi hafungiye umugabo azira guteka imitwe abeshya ko yambuwe n’abantu batazwi nyuma inzego z’umutekano ziza gusanga ari ukubeshya.
Umusaza w’imyaka 80 wo mu gihugu cya Norvege yahamijwe n’urukiko icyaha ko gushaka kugura indaya ariko bakamutesha ataragera ku ntego bityo rumukatira iminsi 15 y’igifungo n’amande y’amayero 2.400.
Mu masaha ya saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa 06/01/2014 ahitwa Cyunuzi mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe habereye impanuka aho umuntu umwe yitabye Imana naho abandi 2 barakomereka, bajyanwa mu bitaro bya Kirehe.
Polisi n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage zo mu karere ka Bugesera zirashakisha umusore witwa Habimana Peris w’imyaka 23 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo gutema ku gakanu umunwa uwitwa Tubanambazi Claude w’imyaka 20.
Komisiyo ishinzwe ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite iratangaza ko umushinga w’uburyobyi mu karere ka Karongi ukora neza kandi ukazanira inyungu abaturage n’ubwo ngo hari ingorane ufite zijyanye n’imiterere y’aho bakorera.
Irumva Ganza Ritha, umwana w’umukobwa w’umwaka umwe n’igice warerwaga n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, yahitanywe n’amasasu, ubwo abagizi ba nabi bateraga muri urwo rugo ahagana saa 18h30 tariki 06/01/2014, maze abandi bantu babiri barakomereka.
Depite Nyirarukundo Ignatienne, niwe Perezidante mushya w’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP), akaba ayoboye komite yatowe kuri uyu wa mbere tariki 06/01/2014 amatora yabereye mu karere ka Musanze.
Mu gihe Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, buratangaza ko Abanyarwanda bazakira nta mitungo bahafite kuko abenshi bavukiye muri Tanzaniya.
Abaturage bo mu karere ka Bugesera batuye mu duce twegeranye n’igihugu cy’u Burundi baravuga ko rimwe na rimwe bahamagara cyangwa bahamagarwa amafaranga yabo akagenda nk’aho bahamagaye mu kindi gihugu kuko baba bakoresha umunara wo mu Burundi.
Umugore witwa Dusabimana Clemantine w’imyaka 25 y’amavuko yabyaye abana batatu b’abakobwa b’impanga, akaba yababyariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu ijoro rishyira kuwa 6/1/2014.
Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamenyesheje ko ku rwego mpuzamahanga, hatangijwe ibiganiro n’ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi; ariko ko bitagomba kuvugwa ko ari icyunamo cyatangiye, ahubwo ngo hagamijwe ko cyazasanga hari ibikorwa bigaragara.
Ku bufatanye n’umurenge wa Gasaka, umushinga World Vision ndetse na koperative “twite ku bana Gasaka” mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije gukumira ikibazo cy’abana bata amashuri no gukangurira ababyeyi kubajyana ku ishuri ku gihe.
Abagenzi barenga 80 baraye mu mazi y’ikivu bava Rubavu bajya Kamembe kubera imikorere y’icyombo cya Nkombo kigenda cyonyine mu Kivu cyatwaye abantu benshi kigasabwa kubagabanya kigakora amaturu abiri.
Tariki 6/01/2014 mu tugali twose tw’igihugu hatangiye gahunda nshya yiswe “intore mu zindi” ihuriwemo n’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2013 mu gihe bagitegereje kuzakomeza mu mashuli makuru na za kaminuza.
Nyuma y’uko Col. Mamadou Ndala yishwe mu ntangiriro z’uku kwezi mu Karere ka Beni, abasirikare babiri batawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.
Ntayituriki Marie Terese w’imyaka 27 ubarizwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi ari mu maboko ya Polisi kuva mu mpera z’icyumweru nyuma yo gufatanwa amafaranga mpimbano agera ku bihumbi 42 ubwo yishyuraga ibyo aguze.