Imboga ni kimwe mu biribwa bifitiye akamaro kanini umubiri

Imboga hafi ya zose zifite imirimo inyuranye n’iyo zihuriyeho, zitera ubuyanja mu mubiri, kwituma neza, zifite amazi ahagije kandi zifasha mu birinda umubiri indwara akaba ari yo mpamvu buri muntu wese asabwa kwita ku mbuto n’imboga mu mirire ye ya buri munsi.

Imboga zifitiye umubiri akamaro gakomeye kuko zifite imyunyu ngugu (sels mineraux) inyuranye ifasha umubiri kwiyubaka, irinda umubiri zigashyiramo ibivumbikisho ndetse n’iwuha imbaraga zikawukwirakwiramo ; nk’uko bigaragara mu gitabo kitwa «Kumenya kwivura Vol III».

Imboga ziba zikungahaye cyane ni izifite amababi atoshye. Iyo zitetswe mu mazi menshi cyangwa zikamara umwanya munini zitaratekwa zitakaza 50% by’intungamubiri ndemano yazo; ariko iyo ziriwe ari mbisi biba byiza cyane kurushaho.

Zimwe mu mboga zibonekamo imyunyu itandukanye. Umunyu witwa Fer uboneka cyane mu isombe, ibinyampeke, imboga zifite ibara ry’icyatsi kibisi, epinard, mu nyanya, ibishyimbo n’ibindi.

Imyunyu ya Iyode iboneka mu mageri y’urunyogwe, inkeri za kizungu «fraise » umuzabibu « raisin » n’amazi y’isoko nziza. Imyunyu mwimereri kandi iboneka mu mashu, Leti, Epinari n’izindi mboga zitandukanye.

Hari amoko menshi y’imboga ariko hakabamo amoko 5 y’ingenzi. Hari izerera mu butaka nka beterave, carotte, seleri rave, Nave, radi n’izindi. Hari iziribwa ari inkonikoni nka asperge, chou rave, n’izindi.

Hari iz’amababi akaba ariyo aribwa nka bete, seleri z’amababi, amashu, imboga za dodo, epinari, iminyanja, imbwija, n’izindi.

Hari iziribwa ari indabyo nka chou-fleur, chou brocoli, n’izindi. Hari izera zikaribwa ari imbuto nk’amashaza mabisi, intoryi, ibihaza, kokombure, ibishayote, n’inyanya.

Imboga ni ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu mu kurwanya indwara muri rusange zikanarwanya by’umwihariko iz’amara nk’impatwe, kuribwa mu mara uhereye mu mukondo, kanseri yo mu mara, n’izindi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kubizana

mussa sisokh yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka