Buhabwa: Mu gihe batarabona amazi meza barasaba kwegerezwa imiti isukura ay’ibidendezi bavoma

Abatuye mu kagari ka Buhabwa ko mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi kibakomereye kuko bakoresha amazi mabi bavoma mu bidendezi. Ayo mazi ngo aba ari mabi cyane kuko aba ashobora kumara igihe kirenga umwaka aretse ahantu hamwe kuko adatemba bigatuma aba arimo imyanda myinshi.

Imidugudu yose igize akagari ka Buhabwa uko ari itandatu ngo nta mazi igira nk’uko Muyango Faustin uyobora umudugudu wa Murundi abivuga. Agira ati “Nta mazi tugira ino aha mu kagari kose ndetse hafi n’umurenge wose. Akagari kacu gafite imidugudu itandatu kandi yose niko itagira amazi. Tuvoma amazi y’ibiziba, ayo bita ay’amadamu”.

Uretse kuba ayo mazi aba ari ibidendezi adatemba ngo usanga inka n’izindi nyamaswa ziyashokamo kandi n’abantu bakayavoma, byongeye hakaba abayanywa atanasukuye bitewe n’uko muri ako gace abaturage batagira ahantu bagura imiti isukura amazi nk’uko Muyango akomeza abivuga.

Ati “Gusukura amazi dusanzwe tubizi ariko imiti [yo kuyasukura] ntayo. Kandi ni amazi y’ikidendezi ashobora kudendeza ahantu akamara nk’umwaka cyangwa ibiri. Amatungo ajyamo, inyamaswa zijyamo kunywa hanyuma mu gitondo ukaza ukayavoma na we ukayanywa.

N’abana iyo bavuye ku ishuri bafite inyota bagaca kuri icyo kidendezi bakanywa. Haramutse habonetse imiti byaba byiza”.

Umwe mu mishinga akarere ka Kayonza gafite mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015 ni ukwegereza amazi meza abaturage mu duce atarageramo no gukwirakwiza amashanyarazi aho ataragera nk’uko bigaragara mu mishinga ako karere kazakora muri uwo mwaka w’ingengo y’imari.

Hari abavoma mu bidendezi inka n'izindi nyamaswa zishokamo.
Hari abavoma mu bidendezi inka n’izindi nyamaswa zishokamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi na we avuga ko ikibazo cyo kutagira amazi meza ari ingorabahizi ku baturage b’uwo murenge, ariko akizeza abo baturage ko hari ibisubizo bibiri byamaze kuboneka ku buryo mu gihe cy’ibyumweru bibiri abaturage bashobora kuzaba batangiye kubona amazi meza.

Agira ati “Twari dufite ikibazo cy’uko ku isoko y’aho imiyoboro ya Buhabwa ituruka nta muriro ugerayo ariko minisitiri w’ibikorwaremezo yatwijeje ko bagiye kugezayo umuriro vuba, naho abavoma amazi y’amadamu n’ibidendezi twavuganye n’umuryango wa SFH Rwanda batwemerera ko bagiye gushaka umuntu uzajya acuruza iyo miti n’ibindi abaturage bakenera mu gusukura amazi mbere y’uko bayakoresha”.

Uretse mu kagari ka Buhabwa bafite ikibazo cy’uko batagiraga umuyoboro w’amazi meza, ikibazo cy’amazi kirasa n’aho ari rusange mu karere ka Kayonza kose cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi.

Nko mu mujyi wa Kayonza hari abavuga ko bafite imiyoboro y’amazi igera mu ngo za bo, ariko bakaba baheruka kubona amazi mu kwezi kwa gatatu ku buryo muri iyi minsi ijerekani y’amazi bari kuyigura hagati y’amafaranga 150 na 250.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka