Ubushinwa: Polisi yamufashe atwaye imodoka nta perimi nta n’amaboko

Polisi yo mu gihugu cy’Ubushinwa iherutse gufata umugabo wari witwaye mu modoka ye, atagira uruhushya rwo gutwara imodoka (perimi) kandi nta n’amaboko agira. Yari ayitwarishije amaguru: ukuguru kumwe kuri za feri ukundi kuri diregisiyo.

Uyu mugabo yaciwe amaboko ye yombi akiri umwana biturutse ku mpanuka yo gufatwa n’umuriro w’amashanyarazi. Ibi ariko ntibyamubujije kuba amaze igihe yitwara mu modoka iyoborwa mu buryo bworoshye (automatique), atwara yifashishije amaguru.

Afatwa na polisi y’i Xiantao, ho mu Ntara ya Hubei, ngo urugendo yari amaze gukora rwose hamwe, yitwaye, rwari ibirometero ibihumbi 160.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be ivuga ko amakosa uyu mugabo yafatiwemo yagombaga kumutangisha amande y’amayuwani ibihumbi bibiri (angana n’amayero 235) ndetse n’igifungo cy’iminsi cumi n’itanu.
Icyakora, ngo polisi yamugiriye impuhwe imuca amayuwani 500 (angana n’amayero 59) yonyine.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

We appreciate a lot for various reports we see on your website. We are always in touch.

Itetere jane yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka