Rutsiro: Umuforomo ukekwaho uruhare mu rupfu rw’umukozi we yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Gihango ruri ku cyicaro cyarwo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro rwemeje ko Niyigena Ephrem afungurwa by’agateganyo nyuma y’uko ibimenyetso byagezweho mu iperereza bidahagije ku buryo byatuma habaho gukeka ko ashobora kuba yarakoze icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi.

Niyigena Ephrem yari yatawe muri yombi tariki 12/06/2014 akekwaho uruhare mu rupfu rw’umukozi we aho atuye i Rubavu witwa Iradukunda Gaudence w’imyaka 18 y’amavuko.

Ku itariki ya 01/06/2014 ni bwo Iradukunda Gaudence yabuze, abura yari ari aho Niyigena Ephrem aba mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro akaba ari na ho akorera akazi ke k’ubuforomo.

Ku itariki ya 04/06/2014 habonetse umurambo wa Iradukunda Gaudence ku kiyaga cya Kivu, hakekwa ko Niyigena Ephrem ashobora kuba ari we wamwishe.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Gihango buhagarariwe n’umushinjacyaha Mutaganda Albert bwashyikirije urukiko Niyigena Ephrem busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi mu gihe dosiye ikinonosorwa ngo iregerwe urukiko, iburanwe mu mizi.

Zimwe mu mpamvu umushinjacyaha yahereyeho asabira Niyigena gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje zirimo kuba Iradukunda yarabaga i Rubavu ari umukozi wa Niyigena, akamuzana akamushyira aho yari acumbitse hafi y’aho akorera akazi k’ubuforomo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, nyuma akaza kwicwa, bigakekwa ko icyo cyaha cyaba cyarakozwe na Niyigena Ephrem.

Mbere yaho ngo Niyitegeka yari yajyanye Iradukunda kwa muganga amupimisha inda na Sida ariko ntiyamwandikisha mu bitabo byo kwa muganga. Ngo yamubonanye n’amafaranga ibihumbi 60 amubajije aho yayakuye amusaba imbabazi, amubwira ko yayibye muri butike ye yamucururizagamo.

Ngo yamujyanye iwabo i Karongi, amuregera iwabo, amusaba ko agaruka, na we aramwemerera agaruka ku icumbi ry’uwo muforomo. Guhera tariki 01/06/2014 ngo ntawongeye kumubona kugeza ubwo umurambo we utoraguwe mu Kivu tariki 04/06/2014.

Nyuma y’uko uwo murambo ubonetse, Niyigena ngo yahise atoroka, umushinjacyaha akaba yagaragaje impungenge z’uko aramutse arekuwe ashobora kubangamira iperereza rigikomeje, kandi ko aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso, ndetse ko ashobora no gucika ubutabera kubera uburemere bw’icyaha akurikiranyweho.

Icyakora Niyigena Ephrem we ahakana icyaha akekwaho agasaba ko yafungurwa by’agateganyo. Ibi byashimangiwe n’umwunganizi we mu mategeko aho yavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma Niyigena afungwa by’agateganyo, bityo ko yarekurwa akajya ku kazi ke, urukiko rwabibona ukundi rukaba rwamutegeka ibyo agomba gukora ari hanze.

Niyigena avuga ko uwo mukozi atamwangaga kubera ko yarimo amushakira ibyangombwa ngo amushyire mu ishuri. Impamvu yamupimishije inda na Sida ngo ni ukubera ko hari telefoni ihenze n’igikapu yamubonanye akamubwira ko yabihawe n’umusore, bigatuma akeka ko bashobora kuba bakorana imibonano mpuzabitsina.

Naho kuba Niyigena atarabashije kuboneka igihe cyose yabaga ashakishijwe nyuma y’urupfu rw’uwo mukobwa, ngo byatewe n’uko yarimo akurikirana ikibazo cy’umwana w’imyaka ine y’amavuko wari wafashwe ku ngufu, umukozi we wo muri butike wari wafunzwe, n’ikibazo cy’umuvandimwe we wari wafungiwe i Kampala.Yasabye ko yafungurwa by’agateganyo kuko atasibanganya ibimenyetso kandi ko atatoroka ubutabera.

Uwunganira Niyigena mu mategeko na we yasabye ko umukiliya we yarekurwa by’agateganyo akajya ku kazi kuko nta mpamvu zikomeye zimuhamya icyaha kuko na raporo y’umuganga igaragaza ko Iradukunda yishwe n’amazi, kandi ko Niyigena atatumijwe ahubwo ko yafashwe n’ubundi yizanye aje gutanga amakuru.

Kuba Niyigena Ephrem yarajyanye nyakwigendera Iradukunda Gaudence kwa muganga kumupimisha inda na Sida, umuganga akamupima ariko ntiyandikwe mu bitabo byo kwa muganga, ndetse Niyigena akaba yaraherekeje Iradukunda Iwabo akamusigira nyina ngo amuhanure, no kuba Niyigena yarandikiye umukoresha we ko agiye gukurikirana iby’urupfu rwa Iradukunda, ibyo urukiko rubona atari impamvu zikomeye zatuma Niyigena akekwaho kuba ari we wishe Iradukunda Gaudence cyane ko na raporo ya muganga wapimye umurambo wa nyakwigendera igaragaza ko ashobora kuba yarishwe n’amazi.

Urukiko rwasanze Niyigena Ephrem akwiye gufungurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho kuba yarakoze icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi, iki cyemezo cyo kumufungura by’agateganyo kikaba cyarasomewe mu ruhame tariki 26/06/2014 mu rukiko rw’ibanze rwa Gihango.

Akimara gufungurwa, Niyigena yabajijwe uko abyakiriye, ariko ntiyagira byinshi atangaza, kubera ko yumvaga muri we agifite ikibazo cy’ihungabana.

Abajijwe ku kibazo cy’umwana we w’imyaka ine wafashwe ku ngufu, ariko undi mwana w’imyaka iri hagati ya 14 na 15 y’amavuko ukekwaho kumufata ku ngufu akaba yarahise afungurwa Niyigena akimara gufungwa, yavuze ko atazi uko byagenze kugira ngo uwo mwana afungurwe akaba ngo agiye kubikurikirana.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu bwicanyi Mana y’urwanda n’Abanyarwnda dutabare.

maru yanditse ku itariki ya: 27-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka