Iriniga Jean Marie Vianney wari umukuru w’umudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nkira mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro, yimanitse mu mugozi ahita ashiramo umwuka tariki kuri uyu wa Gtanu 6/12/2013 nyuma y’uko ngo yari amaze iminsi avuga ko atazageza ku bunani akiriho.
Umugabo witwa Karekezi Jean bakunda kwita Rutwe utuye mu kagari ka Kibenga mu mudugudu wa Kindonke mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, yaraye araririwe n’irondo kuko yashakaga kwica umugore we.
Solange Iradukunda w’imyaka umunani y’amavuko yitabye Imana akubiswe n’inkuba, nyina we bari kumwe agwa igihumure, ariko hashize umwanya muto aza kuzanzamuka, kuri uyu wa Gatanu tariki 6/12/2013.
Umugore witwa Esperence Nyirandegeya uvugako ngo asazwe ari ari umuhanuzi watumwe n’Imana ku bantu batandukanye ngo ababurire kuva mu byo bakora bidashimishije Imana, yasakiranye n’undi mukecuru witwa Nyirandegera bahuriye mu nzira igana mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi benda kurwana.
Korali “Abaturajuru” yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi izamurika alubumu yayo y’amajwi volume 3 na DVD volume 2 y’amashusho yise “Igihugu,” kuri iki cyumweru tariki 8/12/2013.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza bwasabye amakipe yose ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri icyo gihugu ko mbere ya buri mukino mu iteganyijwe mu mpera z’icyi cyumweru, bafata umunota wo kwibuka Nelson Mandela witabye Imana ku wa kane tariki ya 5/12/2013.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahiri (RRA) cyashyikirije Suleiman Bitwayiki igihembo yatomboye cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, nyuma y’uko inyemezabuguzi ye igize amahirwe muri tombola yari igamije gushishikariza abaguzi kwaka inyemezabuguzi (Facture).
Intore 1735 ziri ku rugerero ku ma site ya Nyarurena, Rukomo n’iya Nsheke mu murenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare ziratangaza ko urugerero ari amahugurwa bazungukiramo byinshi.
Muri tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil, yabereye mu mu mugi wa Bahia uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Brazil kuri uyu wa gatanu tariki ya 6/12/2013, hagaragayemo itsinda rya kane rizaba rikomeye rigizwe n’u Bwongereza Uruguay, Costa Rica n’u Butaliyani.
Aba banyarwanda batahutse bavuga ko batakaje agaciro ku Bunyarwanda aho ngo kuba muri Congo bahoraga batukwa bagatotezwa n’Abacongomani, babafata nk’abatagira igihugu kandi ari Abanyarwanda.
Ikigo cy’ubwishingizi cy’abanya-Kenya UAP, cyatangiye guhugura abantu benshi bazakorana nacyo, bakagifasha kuzamura umubare w’abafata ubwishingizi mu Rwanda, ngo bakiri ku kigero gito cya 2.3%.
Urukiko rwa Gisirikari rumaze kwanzura ko Lt Joel Mutabazi wigeze kuba mu barinda Perezida wa repubulika, Paul Kagame n’abandi bantu 15 bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mbere y’uko urubanza rutanbgira mu mizi. Babiri nibo barekuwe kuko nta bimenyetso urukiko rwabonye byatuma bakekwa.
Umucuruzi Habumuremyi Alphonse n’umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène wiciwe mu karere ka Burera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013.
Minani Cleophace utuye mu kagari ka Nyamata mu mudugudu wa Rwakibirizi mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1273 yacururizaga iwe mu rugo.
Nubwo bamaze kumenya akamaro k’amashuri y’incuke, abatuye Akarere ka Gatsibo batangaza ko ikibazo cy’ibikorwa remezo nk’inyubako z’ayo mashuri zidahagije ari kimwe mu bibangamiye ubu burezi.
Sergent Havugimana Bertin witandukanyije na FDLR yatangaje ko imyumvire yo mu mashyamba yamugaje benshi ku buryo ngo uje wese abasukamo ibihuha bibabuza gutahuka mu gihugu cyabo. Avuga ko we yafashe ingamba z okwitandukanya n’uwo mutwe kuko ngo asanga nta terambere yageraho akiri muri iyo myumvire.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Inama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 06/12/2013, ari urubuga ruhurirwamo n’abantu batandukanye, ariko bakwiye gushingira kuri iryo tandukaniro kugirango bagere ku bumwe no kwiteza imbere.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi urwego rwa Polisi, kuri uyu wa kane tariki 5/12/2013 abapolisi bakuru 36 barangije amasomo ku kuyobora abandi n’akazi ko mu biro ‘Intermediate Command and Staff Course’, mu ishuri rikuru rya polisi riherereye mu karere ka Musanze.
Bikomeje kugaragara ko hari Abanyarwanda bamaze gucengerwa na gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" batagifata amoko nk’ibibatanya ahubwo barabirenze biyemeza kubana neza nk’uko Mukamana Ruth na Mbabazi Jean Claude bo mu karere ka Rutsiro babigezeho.
Nyuma y’amezi hafi atandatu barahagaritswe ku kazi kubera gukurikiranwaho kunyereza umutungo w’ikigo nderabuzima cya Rususa, umuyobozi w’icyo kigo Beninka Leoncie, hamwe n’umucungamutungo witwa Nyirabashyitsi Gloriose basubijwe mu kazi na komisiyo y’abakozi ba Leta.
Byiringiro Jean d’Amour w’imyaka 20 waje aturutse mu Karere ka Rubavu yinjiye muri bimwe mu biro byo ku kicaro cy’akarere ka Ngororero saa sita z’amanywa tariki 5/12/2013 aterura mudasobwa (lap top) eshatu azipakira mu gikapu yari ahetse.
Umukambwe Nelson Mandela wigeze kuyobora Afurika y’Epfi yitabye Imana mu ijoro rya tariki 05/12/2013 afite imyaka 95. Uru rupfu rwakiranwe igishika ku isi yose, abayobozi bakomeye batanze ubutumwa bw’akababaro bugaragaza umurage Mandela asigiye isi muri rusange.
Abashoferi b’Abanyarwanda bavana ibicuruzwa muri MAGERWA ishami rya Rusizi bakabyambutsa hakurya i Bukavu baratangaza ko bababajwe n’icyemezo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwafashe cyo kubuza imodoka zirengeje toni eshanu kongera kunyura ku mupaka wa Rusizi ya mbere.
Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yatangije umushinga wo gukora ubushakashatsi mu twose tw’igihugu, mu rwego rwo kumenya ibiza bishobora kuhaba n’ingaruka byatera kugira ngo bishakirwe umuti.
Umusaza Célestin Rwamiheto w’imyaka 73, yavutse abona, aza guhuma afite imyaka 43, ariko ubu bumuga ntibumubuza gukora umurimo w’ubuhinzi yari asanzwe akora mbere yo kumugara.
Ingabo z’u Rwanda, umutwe w’Inkeragutabara, zashyikirije ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ubuvumo bwa Musanze nyuma yo kumara amezi 11 zibutunganya, bukaba bwuzuye butwaye miliyoni zisaga 200.
Mukanyandwi Eugènie wari utuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yitabye Imana tariki 5/12/2013 nyuma yo kurumwa n’umwana we w’imyaka ine nawe wari warumwe n’imbwa yasaze.
Abantu batunze imodoka zirekura umwotsi w’umukara basabwe gutangira gusuzumisha imodoka zabo hakiri kare kuko nta modoka izogera gukandagira mu muhanda irekura bene uwo mwotsi wangiza ubuzima bw’abantu.
U Rwanda n’u Budage byasize umukono ku masezerano arwemerera inkunga ya miliyari 9.8 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga no gufasha abakene bari mu cy’iciro cy’ubudehe.
Urwego rw’umuvunyi rwashimye uburyo urubyiruko rwitabiriye kwamagana ruswa mu rugendo, mu ndirimbo n’imikino itandukanye, kuko ngo bitanga icyizere cyo kuzagira igihugu kitagira ruswa, ubwo urwo rubyiruko ruzaba ruyobora igihugu mu gihe kizaza, kandi ari narwo rugize igice kinini cy’abaturage.
Nsengiyuma Theogene w’imyaka 33, avuga ko kubera urwango yangaga Abatutsi yagiye muri FDLR ngo asubize ubutegetsi Abahutu cyakora nyuma yaje kumenya ko u Rwanda rutagiha agaciro umuntu kubera ubwoko agaruka mu gihugu none ubu ashinzwe umutekano mu mudugudu.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa kane tariki ya 5/12/2013 yabonye itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA ririmo kubera muri Kenya, nyuma yo gutsinda Eritrea igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Machakos.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Kabagamba Deogratias aributsa ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ko kuba bataritabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) bitavuze nta kosa na rimwe bafite mu micungire y’umutungo wa Leta.
Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, batekereza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izunga Abanyarwanda ari uko abayobozi bayisobanuriye neza abo bayobora kandi na bo bagatanga urugero mu migendekere myiza yayo.
Mu mukwabo wakozwe na polisi mu karere ka Ruhango mu tugari twa Nyamagana na Gikoma mu murenge wa Ruhango tariki ya 05/12/2013, yafashe abantu 9 bakora bakanacuruza ibiyobyabwenge birimo inzoga y’igikwangali na kanyanga.
Abasirikare 39 ba Congo bakurikiranyweho ibyaha byo gufata kungufu abagore n’abakobwa mu gace ka MINOVA mu mwaka wa 2012 ubwo bari bamaze kwirukanwa n’ingabo za M23 mu mujyi wa Goma na Sake. Benshi bavuga ko babikoze mu buryo bwo gushakamo ibyishimo kuko bari bamaze gutsindwa ndetse nta biribwa babona bihebye.
Ibendera ryo ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya Ruganda mu murenge wa Ruganda, akarere ka Karongi ryibwe n’abantu batamenyekana, inzego z’umutekano zikaba zimaze guta muri yombi abakekwaho ubwo bujura bw’ubuhemu.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bagomba kwimuka ahazaca umuhanda wa kaburimbo Nyamasheke-Karongi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4/11/2013 bakiriye inkuru nziza yo kwishyurwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo igomba gusenywa n’ikorwa ry’uyu muhanda.
Ubwo hatangizwaga itorero ry’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu karere ka Rulindo, abitabiriye itorero beretswe filme irimo na bimwe mu byaranze amateka y’u Rwanda ndetse baranasobanurirwa bihagije.
Mu rwego rwo kurwanya uburaya, inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubufaransa yatoye itegeko rigena ibihano ku buraya. Kimwe muri ibyo bihano, ni uko abagana indaya bazajya bacibwa amayero 1500.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya mbere yabaye tariki 30-31/06/2003 ikaba iteganywa n’ingingo ya 168 y’Itegeko Nshinga ryemejwe muri Gicurasi uwo mwaka.
Umuhanzi Auddy Kelly atangaza ko iby’urukundo rugaragara hagati ye na Jody mu mashusho y’indirimbo yabo “Sinzagutererana” bakoranye Atari ko biri ahubwo ko baba bari mu kazi ndetse kuri we akaba asanga bisa nko gukina filime.
Mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo inama y’igihugu y’umushyikirano yongere iterane ku nshuro ya 11, Kigali Today yaganirye n’Abanyakarongi bayigaragariza icyo bifuza ko cyaganirwaho mu nama y’umushyikirano izatangira tariki 06/12/2013.
Abaturage batuye mu karere ka Kayonza, umurenge wa Rukumberi mu tugari twegereye umugezi w’Akagera baratabaza ko imvubu zikomeje kubonera zivuye mu kagera zikanabarira amatungo cyane cyane ingurube.
Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubaka amazu 15 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yananiwe kuyuzuza maze abubakiwe ayo mazu bafata icyemezo cyo kuyajyamo atuzuye aho gukomeza gusembera batagira aho barara.
Sekamana Francois w’imyaka 26 wo mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yatoraguwe tariki 04/12/2013 mu musarane yarishwe nyuma yo kuburirwa irengero ubwo yajyaga kurarira iduka rye ku mugoroba wo kuwa 02/12/2013.
Intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Russell Feingold, taliki ya 4/12/2013 yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku buryo ikibazo cy’umutekano mucye mu karere cyabonerwa ibisubizo.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Goalball yegeze muri ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera i Kasarani muri Kenya, nyuma yo gutsinda Maroc amanota 15-14.
Mu gihe ikipe y’igihugu iri muri Kenya mu gikombe cya CECAFA, ikipe ya Rayon Sport na Police FC, zikoresheje abakinnyi basigaye mu Rwanda zizakina umukino wateguwe n’Urwego rw’umuvunyi mu rwego rwo kurwanya ruswa ukazabera kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki ya 8/12/2013.