Rusizi: Abayobozi bafashe ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro wibasiye amagereza
Nyuma yaho Gereza ya Muhanga na Rubavu byibasiwe n’inkongi y’umuriro, mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 09/07/2014 bazindukiye muri gereza ya Cyangugu bashakisha ikintu cyose gishobora guteza impanuka y’inkongi y’umuriro.
Bimwe mu byagaragaye bikekwako byateza inkongi y’umuriro ni insinga zitandukanye ipfungwa n’abagororwa bijiza muri gereza bitemewe n’amategeko bakihereza umuriro mu buryo butemewe aho buri wese aba ashaka kwigirira itara rye mu cyumba cye ibi ngo bikaba byateza inkongi z’umuriro.
Ubusanzwe ngo amatara muri gereza ya Rusizi yensitaye neza kuburyo buri wese ukeneye urumuri rumugeraho arinayo mpamvu muri iri suzuma ryakozwe inzego z’umutekano zafashe ibyo byose mu rwego rwo gukumira izo nkongi z’imiriro ziri kwibasira amagereza muri iki gihe.

Umuyobozi wa Gereza ya Rusizi, Muvunyi Bonnaventure, avuga ko nubwo iryo suzuma ryakozwe hagikorwa n’iperereza ricukumbuye ku byaba byaratwitswe Gereza za Muhanga na Rubavu.
Umuyobozi wa Gereza yavuze ko mbere yo gutangiza igikorwa cyo kubasaka babanje gushyira abagororwa bose hamwe muri sitade y’akarere ka Rusizi baganirizwa ku bijyanye n’umutekano aho basabwe kwicungira umutekano bakumira icya ricyo cyose cyateza inkongi y’umuriro n’ibindi byose byahungabanya umutekano wa gereza aha kandi bakaba basabwe kwirinda insinga bagakurura umuriro muburyo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Bayihiki Basile, yasabye abagororwa n’ubuyobozi bwa gereza kwirinda ko hari icyatuma haduka inkongi y’ururiro cyane cyane bakumira imasinga abagororwa bagenda bacomeka aho barara.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|