Gicumbi: Umwaka wa 2014-2015 uzashira abaturage 23% bagerwaho n’amashanyarazi

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Aléxandre aratagaza ko bafite intego ko umwaka wa 2014-2015 uzasiga abaturage 23% bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.

Impamvu nyamukuru ngo ni uko usanga aho amashanyarazi yageze hagera n’iterambere kuko abaturage bagura ibikorwa by’ubucuruzi ndetse ugasanga habaye no kuvugurura inyubako, bityo umuturage agatura heza akabasha no gutera imbere mu mibereho ye ya buri munsi.

Mu mwaka wa 2013 abaturage b’Akarere ka Gicumbi bari bafite amashanyarazi babarirwaga ku 8,5%, akarere gakoresha imbaraga nyinshi kongera umubare w’abaturage babona amashanyarazi bagera ku kigero cya 18,5% mu mwaka wa 2014, nk’uko umuyobozi w’akarere akomeza abivuga.

Uyu mwaka w'imihigo urasiga abaturage 23% bagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi.
Uyu mwaka w’imihigo urasiga abaturage 23% bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Intego bari gukoreraho ngo ni uko byibura mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015 bazakomeza kugenda bakwirakwiza amashanyarazi mu cyaro, ku buryo abaturage benshi bazaba babasha gukoresha amashanyarazi.

Mvuyekure atanga ubuhamya ko ahageze amashanyarazi usanga kuri santere z’ubucuruzi abantu baratangiye kwihangira imirimo irimo kwogosha, gusudira, n’ubucuruzi.

Ikindi ngo ni uko usanga bifasha n’abanyesuri kwigira ku matara bakaruhuka udutadowa baba bashyizemo za peterori, icyo gihe bigafasha n’ababyeyi babo bana kuzigama amafaranga baguraga mazutu ndetse na peterori, nk’uko Rwandekwe Alexandre abivuga, akanongeraho ko abana be ubu batsinda neza nyuma yo kubona amashanyarazi.

Uwera Beatrice ukorera ubucuruzi kuri santere ya Rukomo iherereye mu Murenge wa Kageyo avuga ko ubu nta muturage ugikora urugendo ngo ajye kwiyogoshesha mu Mujyi wa Byumba nyuma yo kubona amashanyarazi.

Asanga amashanyarazi abafasha no gucuruza batikanga abajura kuko ku mugoroba haba habona, bityo n’amasaha y’akazi akiyongera.

Abacururiza muri santere ya Rukomo bemeza ko ubucuruzi bwabo bwateye imbere kubera umuriro w'amashanyarazi.
Abacururiza muri santere ya Rukomo bemeza ko ubucuruzi bwabo bwateye imbere kubera umuriro w’amashanyarazi.

Muri iyi santere usanga hari bamwe bahise bihangira akazi ko kujya bashyira umuriro muri za terefone z’abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi nk’uko akomeza abivuga.

Hamwe mu mirenge itarageramo amashanyarazi bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kubura umuriro muri za terefone ugasanga bakoze ibirometero bisaga 5 bajya kuwushaka kugira ngo bakunde babone uko bahamagara, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Giti wa Munyurangabo Olivier abivuga.

Ku biro by’imirenge itarageramo umuriro w’amashanyarazi ho ngo bakunze guhura n’imbogamizi zo gukora za raporo no kutabona uburyo bwo kubikamo inyandiko zabo muri mudasobwa kuko baba bagitanga raporo ku mpapuro.

Imirenge yagezemo amashanyarazi mu Karere ka Gicumbi ubu ibarirwa muri 16 mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turashima akarere ka gicumbi aho kageze Mu bikorwa by,iterambere.ariko turasaba mayor ko yakwihutisha igikorwa cyo gutanga amashanyarazi Mu murenge wa giti kuko abaturage baho bakabije kuba Mu bwigunge.

dos santos yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

uyu muhigo uzagerweho maze urebe ukuntu uyu mumeya agororerwa, nabandi bose bamere nkuyu

ayanone yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka