Rulindo: Biravugwa ko yakubiswe bikaba intandaro yo kwitaba Imana
Umugabo witwa Butera Kayitani w’imyaka 41 wari utuye mu Kagari ka Munyarwanda mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo yakubiswe n’abantu bataramenyekana ku wa gatandatu tariki ya 14/02/2015 bituma yitaba Imana.
Nyakwigendera Butera akimara kuboneka aho yari yakubitiwe yahise ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Remera-Ngoma ku cyumweru, nyuma yoherezwa ku bitaro bya Rutongo biherereye mu Murenge wa Masoro, nabyo bimwohereza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ari na bwo yahise yitaba Imana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Kabayiza Alcade avuga ko kugeza ubu bataramenya icyamuhitanye n’ubwo ngo bikomeje kunugwanugwa n’abaturage ko yaba yarakubiswe n’abantu ngo bari bari kuri moto.
Ikindi kandi ngo yari umugabo utajya agirana ibibazo n’abantu yaba mu baturanyi be ndetse n’umuryango we.
Kabayiza avuga ko kugeza ubu bataramenya neza icyamwishe kuko nabo bagitegereje icyo iperereza rizerekana, ngo kuko ikibazo cyagejejwe muri polisi.
Uyu nyakwigendera yasize umugore n’abana batatu bakiri bato, umurambo we ukaba washyinguwe ku cyumweru tariki ya 15/02/2015, iwe mu murenge wa Ngoma.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyakwigendera Imana imwakire mu bayo, ubundi police ikore akazi kayo. kdi abo bagizi banabi nibaboneka bazakatirwe urubakwiye